Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange izafata icyemezo ku gukoresha ‘KAMARAMPAKA’ abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ibuza Umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri ari ku butegetsi, mu gihembwe cy’Inteko gisanzwe kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015. Makuza yabibwiye abaturage bari bazanye amabaruwa 251,966 ku wa kane tariki 21 Gicurasi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2015 Urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri USA ruzateranira ahitwa Fort Worth mu mujyi wa Dallas Leta ya Texas mu ihuriro ribayeho bwa mbere ry’uru rubyiruko (Rwanda Youth Forum). Kuri gahunda ihari ateganyijwe igihe cy’amasaha abiri uru rubyiruko ruzaba rugera kuri 700 ruganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo bireba […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, Minisitiri uhagarariye u Rwanda mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) n’uhagarariyemo Uganda barasura impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kureba imibereho yazo. Ku makuru Umuseke wahawe n’ushinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Ibiza, Ntawukuriryayo Frederic, yavuze aba bayobozi bahaguruka i Kigali mu gitondo ku […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ubwo Dr. Leon Mugesera yagiraga icyo avuga ku buhamya bwatanzwe na Gashikazi Radjab yavuze ko ubuhamya bwe burimo gukabya kuko ngo kwemeza ko ijambo Mugesera yavuze muri 1992 ari ryo ryatumye Jenoside iba muri 1994 ari ugukabya no kurengera. Agaragara mu rukiko ari kumwe n’umunganizi we mu bijyanye n’amategeko, Dr. Leon […]Irambuye
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Muhanga, bahawe inkunga ya miliyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba agamije kubereka ko bifatanyije na bo mu gahinda batewe n’ingaruka za jenoside. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatandatu abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye
Kigali -20/5/2015: Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ikurikirana imitungo yasizwe na beneyo yahuye n’abahagarariye komisiyo ku rwego rwa buri karere barebera hamwe ibibazo bitandukanye byagaragaye n’ingamba zo kubikemura. Nk’uko byagaragaye mu nama, hari bamwe batari bazi ‘imitungo yasizwe na beneyo’ icyo aricyo, abandi bibazaga ibibazo bijyanye n’inshingano za komisiyo barimo ndetse n’imikoreshereze y’amafaranga azava kuri iyo […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi, nyuma y’ukwezi ruri mu mwiherero, rwakatiye, Baribwirumuhungu Steven igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 34 800 000. Baribwirumuhungu yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana batanu bo mu muryango umwe na nyina ubabyara. Ubwo Baribwirumuhungu yagaragaraga imbere y’urukiko rwaburanishije […]Irambuye
Abaturage bakorera n’abaca muri Gare ya Kabarondo bajya mu duce dutandukanye bavuga ko bahangayikishijwe n’uko muri iyi Gare nta bwiherero rusange bakaba bafite impungenge z’iko hari abashak kwiherera bakaba bakoeresha inzira zoroshye bakituma hirya yayo bityo bikaba bizakurura umunuko ndetse n’indwara ziterwa n’isuku nke. Iyo ugeze muri gare ya Kabarondo ibangikanye n’isoko rya Kabarondo uhasanga […]Irambuye
Urubyiruko rwavuye muri Kaminuza zitandukanye muri Amerika, Canada n’u Burayi kuri uyu wa gatatu rwasuye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) rusobanurirwa amateka ya Jenosude yakorewe Abatutsi n’uburyo u Rwanda rwubatse igihugu cy’amahoro nyuma yayo. Uru rubyiruko rumaze gusonukirwa rwavuze ko rugiye iwabo kubwira amahanga ibyabaye mu Rwanda, abagerageza kubipfobya no kubihakana ndetse n’inzira y’amahoro u Rwanda […]Irambuye
Urukiko rukuru kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 rwanzuye ko urubanza rwa Mbarushimana Emmanuel uregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyasiye inyoko muntu rusubikwa nyuma y’ubusabe bw’uregwa bitewe n’uko urugaga rw’abunganizi mu Rwanda rutaramugenera abamwunganira mu mategeko ndetse n’ikibazo cyo kubura ibikoresho bimufasha gutegura urubanza. Mbarushimana Emmanuel, wahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza […]Irambuye