Urubyiruko rw’u Rwanda ruba USA ruraganira na Perezida Kagame i Dallas
Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2015 Urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri USA ruzateranira ahitwa Fort Worth mu mujyi wa Dallas Leta ya Texas mu ihuriro ribayeho bwa mbere ry’uru rubyiruko (Rwanda Youth Forum). Kuri gahunda ihari ateganyijwe igihe cy’amasaha abiri uru rubyiruko ruzaba rugera kuri 700 ruganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo bireba iterambere ry’u Rwanda.
Mu butumwa bugufi Perezida Kagame yatanze ku rubyiruko avuga ko u Rwanda rufite umusingi ukomeye wubakiye ku ndangagaciro n’umuco. Ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kugira ishema ryo kuba abo ruri uyu munsi, kandi rudakwiye na rimwe gushaka kuba abo rutari bo, ko ahubwo rwaharanira kugera ku byiza kurushaho kandi ko urubyiruko u Rwanda rufite ubu ari rwo igihugu cyari gitegereje.
Impamvu yo guhuriza hamwe uru rubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Amerika ni ukubahuza n’inzobere zitandukanye zo ku rwego mpuzamahanga, kubahuza nabo ubwabo bagasangira amakuru n’ubunararibonye baganira ku byateza imbere igihugu cyabo.
Kuri gahunda ihari kuri uyu wa gatandatu Minisitiri Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu azatangira ageza kuri uru rubyiruko ikiganiro kijyanye n’uburyo umubare muto w’urubyiruko wafashe intwaro ugahagarika Jenoside ugahindura amateka y’u Rwanda.
Hazakurikiraho ikiganiro kizatangwa na Dr. Yohani Kayinamura, umwarimu w’ubutabire (Chimie) muri Daytona State College, Florida. Akaba n’umuyobozi wa RINA (Rwandan International Network Association), kizibanda ku kwereka urubyiruko rw’u Rwanda, rurenga 70% by’abanyarwanda, ubu ari rwo rugomba gukomeza no kurangiza urugamba rwo kwibohora (ubukene) kandi igihe ari iki.
Saa tanu z’amanywa i Dallas (18h z’umugoroba i Kigali) nibwo bazakira Perezida Kagame abagezeho ijambo yabateguriye maze bafate amasaha abiri yo kuganira nawe ku ngingo ivuga ngo “Owning the Future”.
Umuseke ukazabagezaho Live (Amafoto n’ibizaba biganirwaho) iyi gahunda yo kuwa gatandatu i Dallas.
Wadukurikira kuri Twitter @Umuseke cyangwa no ku rubuga bisazwe….
UM– USEKE.RW
45 Comments
ubundi umuseke, ni ho mubera mabi. donc tuzabikurikirana nk’abahibereye? courage
Ni byiza cyane, ariko muzadukorere nimibare yerekana iminsi mu kwezi perezida Kagame aba mu Rwanda.Murakoze.
Iminsi aba mu rda nuyimenya izakumarira iki koko? Aho kwibaza nkawe ikintu uzungukira mu nama izaba,ngo byibuze uzabikurikirane wumve inama + impanuro azaha urubyiruko ,urimo kwibaza iminsi amara mu gihugu………Rwanda weeeee nkwifuriza ibyiza pe!Nifuza kuzabona abanyarwanda bose basenyera umugozi umwe!
niko se sha musaza waba warabanje kumenya iyo wowe umara iwawe?
Jyenda Rwanda wibitseho injiji kweli, urambonera nkuyu Musaza ikibazo yibaza twe turajwe ishinga no kumenya icyo ibiganiro bizavamo nawe uti bweeee!!!! Wa nyangabirama we hari ubwo ushinzwe kumenya gahunda za H.E ko ahubwo ari itiku risa
Tubitegeranije amatsiko our president is always number one
wowe uribaza iminsi amara mu gihugu, ngo ubimaze ? hopless
Musaza yibarije ikibazo cy’iminsi uyu amara mu gihugu muramuzamukana , ariko nanjye ndabona atari ikibazo kigoranye gusubiza , kuko arahita amenyeraho nyine n’ibikorwa bye imbere mu gihugu! , hahaaa urubyiriko rw’ i Dallas?? , yahereye se urw’i Nyamagabe cg i Rutsiro n’i Wawa!!!
wowe ange ntushinzwe kubwira president ibyo agomba gukora aho yirirwa azunguruka mugihugu asura ntabyo ujya wumva ubu noneho agiye dallas ikibazo ufite n ikihe ?jya wita kubikureba
ngo arahita amenya ibikorwa bye???aho uransekeje cyaneeeeeeee,ibikorwa avuga birivugiraa pe!singombwa ko aba ari mugihugu ngo bimenyekane,ahubwo iyo abaza ngo umusaruro ni uwuhe?kandi nawo murawubona,abashoramari baraza benshi, abanyamahanga bakamenya igihugu cyacu ubwo tukaboneraho bamukerarugendo ,amadevise sinakubwiera akaba menshi………nibindi
ayo ma dovise niyo atumye up to 50% y’urubyiuko ruri mu bushomeri kdi? hahaha!
uyu bawita umukino wa politics sha, media zo hanze zigiye kwandika ati president usura urubyiruko rwe bakiga kubibazo,…. ntibakamenye ko nyamagabe inzara inuma, i rwagasabo mwene ngofero atagira kivugira.
ariko uzi cash ziba zipfa ubusa muri izo ngendo zose ko ari umusoro w’umuturage? donc umuturage n’uburenganzira(inshingano even) bwe kumenya aho umuyobozi we ajya nibyo ajya gukorayo.
ariko wibaza ko staff baba bajyanye, ari bahanzi ngo teta,james,… atari umusoro w’abaturage babaherezamo.
sinzi nimba ar’ubwana cg iki?? ariko igihe kizagera musobanukirwe!
Yego rata wowe farwakhan basobanurire nitugirimana wenda 1% arasobanukirwa.
@farwakhan, ndagushimiye kubwo bisobanuro utanze. hariho abantu bapha gusubiza gusa basa nkabagendera mukigare gusa cyangwa baba bashishikajwe ninabi gusa. Ndibaza ko Musaza niba abajije igihe president amaze hanze ari uburenganzira bwe nkumuturage. Nangye sinunva ukuntu president agenda akamara ukwezi kurenga atari mugihugu ibyo nabibonye mu Rwanda gusa nahandi biba rwose. Kuko ubaze afranga aba akoresha murikyogihe nakayabo kandi umugani abaturage bicwa ninzara abanyeshuri barabuze bourse. Barangiza ngo bashaka ko akomeza kuyobora ngo nitegeko rigahinduka.. hahhaaa, ndabasetse…
Yewe tuve kubashaka kumenya igihe abera mu gihugu, abenshi bavuga ngo basaze ababitaho. certaines personnes il faut les ignorer car on peut les répondre par le silence. Ntaubuza inyombye kuyomba keretse ushaka kuba nkazo.
Ubundi se nk’umubyeyi yirwe mu rugo yicaye abara inyoni ziguruka atazi na destination yazo kuko akenshi zinaguruka zijya gushaka iyo bweze ngo zifungure. Ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Nawe aba yagiye kuduhahira, no kutuvuganira, ngo igihugu n’abagituye gitere imbere. Uko ababyeyi bahangayikishwa n’uko abana cga imiryango batunze bazabaho ejo hazaza, ngo bazagire imibereho myiza, n’umukuru w’Igihugu niko ahora ahangayitse. Abenshi muri mwe mumurusha kubaho neza mumutuzo ariko we atagoheka arara abatekerereza, ariko umva. Hari umugani mugiswayiri uvugango” Shukrani ya punda ni teke. Bivugango umurengwe uryana nk’inzara. Umutwe uba wamuriye, za nerfs zabimbye kubera ibibazo by’imibereho y’abenegihugu, namwe mukajyaho muvuga niba atari ugushyenga. Imana izaturindire umuyobozi da. ces négativistes ahubwo aho batavuze ngo yiruka amahanga ajya kuduhahira ariko bagenzi be mubuyobozi bakirira, none ngo ajya he? Tugize amahirwe yajya ahora ajya kuduhahira, akagarukana amahaho. Iso cga nyoko azirirwe yicaye ngo ibintu bizava mw’ijuru bibiture imbere. Imana nayo irafashwa, urahaguruka ukazahura n’aho Imana yaguteganyirije amahirwe. Imana izaturindire amahoro twari twarabuze kuva kera.
oya , ntimumuseke kuko turamukumbura , iyo atari mu gihugu, umuntu arabimenya.
Good president!
president wanjye ndagukuuuundaaaa,ndagusabir umugish utagabanyije ku mana nsenga uri nomber one!!!!
@Umusaza,ibibazo wibaza gifite ishingiro ese abandi ba prezida badahora mu ndege nukuvugako badakunzwe kwisi cg nta diaspora bagirayo?
Intara ya 6 igomba kugira amahirwe nkayizindi zose rwose! Nyakubahwa Paul Kagame yahuje abanyarwanda bose bitangaje.
Iyo azenguruka ashaka abashoramali ngo dutere imbere, turabimukundira. Kutavangura ubwoko abikuye kumutima wagira n’umuhamya wa Yehova turabimukundira, impanuka ibaye kure gato ati indege z’intambara nizitabare umunyarwanda atabarwe,ntacyo twamunganya! Igihugu cyateye imbere bigaragarira amaso,yewe ange na musaza muhure niyo yamarayo ukwezi nitwe aba akorera nimutuze bana bu Rwanda
Inama za ba ministre niwe uziyobora,abapolisi ba passing out aba ahari, inama za eac araboneka ahubwo iyo uvuga uti abishobora ate byose ko abibamo?ni uko akunda abanyarwanda kandi akabakorea
Paul Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, urasobanutse, uzabwire urwo rubyiruko inzira yanyuzwe tubohora u Rwanda ko yari mbi bityo aba bo bafite ubryo bashobora kudufasha kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho
@ Maniriho: Kuki se wumva ko Kagame agomba gukora nk’uko abandi ba Presidents bakora ? Kora ibyo ugomba gukora ahasigaye Kagame umureke siwowe ushinzwe kumukorera gahunda wumvise? Cyangwa ni ukumwanga wifitemo nk’uko nkunda kubona comments zawe zishyigikiye Leon Mugesera???
Jyewe hari ikintu kintangaza: hari abantu bazi ko kuba baba mu Rwanda bibaha agaciro kurusha abanyarwanda baba hanze yarwo! Ibyo mubikura hehe Ange na Musaza ndetse na Maniriho? Ikindi: Ninde wababwiye ko umugabo wirirwa mu rugo iwe ariwe uhahira urugo rwe? Ubonye niba mwatubwiraga muti Kagame aba yibereyr muri vacances? Ubu se gukangurira urubyiruko ruba muri kiriya gihugu cy’igihangange ko u Rwanda ari igihugu cyabo, bagomba gukura bagikunda, bakazakigarukamo bakizanyemo ubwenge bahashye muri US nta kamaro bifite? Harya Kagame ntasura abanyarwanda baba mu Rwanda? Jye nkeka ko ibi byose mvuze mubizi, yewe si n’ubujiji bubatera kuvuga ibi muvuga: hari abantu banga Kagame ku buryo banarwara iyo bamwumvise. Niba muri muri abo, muzimanike.
Mukunda guhinyuza ibitekerezo by’abandi gusa,njyewe ndi ku ruhande rw’abibaza igihe akorera mu gihugu, wa mugani se abandi baperezida ko batirirwa mu madege bazenguruka isi , bo nta diaspora bagirayo!!!, ayo ma faranga ahagendera n’imisoro yanjye nawe, hari ikindi yagakoze kiri prioritaire aho kujya kuvangira urubyiruko ruri mu mashuli hirya no hino ku isi
nibyo mitsindo umusubije neza cyane. ko amahanga atangarira iterambere ryurwanda mu bukungu , mumutekano sinakubwira cyangwa se ubundi usibye kwirengagiza ninde mu president urusha kagame gusura abaturage mu ntara aho umuturage amwinwirira ikibazo cye kandi kandi agahita akimukemurira ako kanya !! ahubwo uyu mugabo numukozi kabisa , abo babuze icyo bavuga
@Danny: Ko ugaya abahinyura ibitekerezo byawe se hanyuma ugahinyura ibitekerezo by’abandi? Iyo misoro wiratana si wowe uyitanga wenyine kandi Kagame ntiyayikoresheje ajya muri holidays. Yayikoresheje ajya kuganira n’abana b’u Rwanda bafite agaciro kangana n’ak’abandi bana b’u Rwanda baba mu Rwanda. Yayikoresheje abashishikariza kuzahora bibuka ko ari abanyarwanda, bakazazana ubumenyi bwabo bakubaka u Rwanda, abazagumayo bakazashora amafaranga yabo mu Rwanda, bakaruvuganira aho bari hose n’ibindi byinshi bifite akamaro gakomeye. Ibyo wita “kubavangira” diaspora z’ibindi bihugu zihora zibyifuza zikabibura ndetse zikaza no kubivugira mu mahuriro nk’aya y’abanyarwanda zigaya abayobozi b’ibihugu byabo batigana Kagame. Niba kandi nibuka neza, nta kwezi kurashira Kagame asuye urubyiruko rwo muri University of Rwanda, si uko rero yita kuri diaspora gusa. Kora ibyo ukora rero Kagame umufashe hasi akore akazi ke kuko nanjye kimwe n’abandi benshi imisoro ndayitanga.
Jye ntacyo nshinja muzehe wacu, kabone niyo harimo inzego zimwe ziturakaza zanga kudukemurira ibibazo kubera inda zabo cga andi marangamutima baba bifitemo. Ngo umukobwa mubi aba umwe agatukisha bose, ariko ntibazaturakaza ngo tubyemere kdi ntamuryango wabuze ibigoryi kdi nacyo ntibagita cga ngo bagice, barakirwaza. Tujye duharanira kwiteza imbere ubundi tuve mubindi bitagira umumaro.
Abagiriyo bajya baragenda koko.
Ariko uko mubinona izi critic zirwanya ingendo za perezida mubona koko zifite ireme? Cyangwa ni munyangire gusa! Abandi baperezida se mugereranya na Nyakubahwa Kagame ni ba nde ngo turebe koko ko ibyo muvuga bifite ishingiro? Igihugu cyacu se ubundi gihuje ibibazo nibindi bihugu? Kuki dany avuga ngo imisoro ye! Niwe wenyine usora? Ariko ubundi uko mbona yanga ibyo Perezida akora ubundi buriya yasorera igihugu ra? Cg ni ugushyushya imitwe?! Mwanga ibyiza ntacyo bibatwaye.
Mozambike,South Africa,Namibiya,Zambiya,Ghana,Senegal, Kenya,Tanzaniya aha navuze ibihugu bitarangwa na manda ya 3.Ibyo bihugu biyobowe neza kandi namahanga arabizi ariko abaperezida babo ntabwo bibera mundege.Njyewe ndamutse nziko nta ngaruka byangiraho nakori sesengura nkamenya budget ziriya ngendo zitwara
ariko ntimutinde ku muntu wabajije iminsi amara mu gihugu ! kubibaza bitwaye iki ko ari Perezida we ? mujye mugira ubwumvikane no kwakira abandi niyo demokarasi ! gutukana si byiza ntabwo byubaka ! muragahorana Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda !
Kamo injiji niziko ko,uzikoko umuntu,utamenya akamaro inama izagirira urubyiruko
@ Muhizi: Woweho ntaho uzigeza kuko amatiku na mukushi bivanze n’ubujiji ntaho buzigera hituma ujya.
@KS ushobora kuba utinya debate kuko nta gitekerezo utanga usibye gutukana nkabashumba.Ariko ibi turabimenyereye.
Reka Umusaza yitemberere sha, erega 2017 nejo bundi.
Huh Reka Fort Worth ntabwo iri muri Dallas
Ariko kwibaza kungendo z’umukuru w’igihugu n’ibisanzwe. Nibyerekana ko abanyarwanda dutangiye gukura muri démocratie. Nkubu muri USA hari debate, barashaka gu cancellinga urugendo rwa Obama muri Kenya. kuko ngo bizabatwara amafaranga menshi cyane ya sécurité kubera al shabab. Burya president iyo akoze urugendo ntagenda wenyine, ajyana na team yabantu nka 50 barenga. Ibaze rero amaticket y’indege, amahoteli ahenze, amamodoka amafunguro nibindi, byose nakayabo. Kugihugu gikennye nku Rwanda rero, nibisanzwe kwibaza kuri buri rugendo président akora, ninyungu bifitiye abaturage.
Wowe shema uvuga 2017 nho nejo bundi tuzamutora wabyqnga wabyemera
Ladia ngo muzamutora? Nabangira kwiyamamaza muzajya he? Ahubwo mube mushaka undi mu candidat kuko umusaza yavuze ko ari kurihande rwabadashaka guhindura itegekonshinga.
Naho kuby ingendo ze rero ndasaba abandika kuri uru rubuga kumenya kuhira ikinyabupfura no husangira ibitekerezo…kuko mutukana? Niba hari uwumva ko ingendo za muzehe wacu zihenze u Rwanda rukorera mu mucyo nibatange imibare buri rugendo rutwara babare nizo amaze gikora
Baziyahura niko bavuze.
Hanyuma muzanarebe umusaruro bimaze gutanga kuva 2015 yatangira nibwo izi mpaka zizashira. URwanda rukorera mumucyo kandi nziko mzee nawe yanga gusesagura kandi munamenye ko ari uburenganzira bwa buri wese kumenya uko umutungo w igihugu ukoreshwa….mzee ajya abyita accountability…mureke gutukana rero twese dufite uburenganzira bungana ku gihugu no kumenya uko kiyobowe…
Viva Kagame
Viva Rwanda
Ingendo tuzi abazitegura Tony Blair, Rick waren, harahandi ubona ajya usibyaho mu nshuti zabo bagabo? Niba rero ushaka kumenya umusaruro, ntawo njyewe mbona kuko iyubonye diplomasi yacu amahanga yaratwikomye uhereye kubihugu duturanye.Harya ingendo akora asura abayobozi bagenzi be iyo mu mahanga nibangahe mu kwezi?
None se iyugiye za buraya ukarara mucyumba Obama yarayemo ububara neza? iyo accountability uvuga irimo?
Nyamara uwabajije iby,ingendo za H.E Aratekereza,abihuse gusubiza bo ni nka babandi buri gihe basubiza cg bagatanga ibitekerezo byuzuye AMARANGAMUTIMA gusa,kugeza ubwo batakigira ubwigenge mu gutekereza.birababaje!!!!!.Gufana cyane bitera kwibagirwa aho uva naho ujya.Ubaha igitekerezo cya mugenzi wawe,zirikana ubushomeri bwugalije abanyarwanda n,ibindi bibazo tutarondora. Mrs Mss baca umugani ngo: ‘IBISHASHAGIRANA BYOSE SIKO BIBA ARI ZAHABU PLEASE!!!Urakoze Danny n’abandi bareba kure,l’ecces est tjr mauvaise.
Earth life is challenged! ahomusuhe imitwe, iyaba umuntu adapfa nabumva, yamara abahambaye nabaroshe bose nikimwe, iherezo nirimwe. nicogituma mukwiye kuvuga muhuza utawurenganije uwundi, yitwaje igikenye canke uburyarya.
Comments are closed.