Gasabo – Kuri uyu wa gatanu kuri stade Amahoro, imbere y’abafana bacye, abayobozi barimo Umugaba w’Ingabo, Minisitiri w’imikino n’umuyobozi wa FERWAFA, APR FC yanganyije n’Isonga FC ya nyuma ku rutonde rwa shampionat. Wari umukino wagombaga kurangira APR igahabwa igikombe cya shampionat. APR FC yatwaye shampionat nta hatana rikomeye rigaragaye, byageze kuri uyu mukino nta gishyika […]Irambuye
Ku biro by’Akagali ka Kamina mu murenge wa Murundi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bashakishije ibendera risanzwe rimanikwa imbere y’Akagali bararibura. Hakozwe igikorwa cyo kurishakisha maze barisanga rimanitse hejuru y’inzu y’umuturage witwa Ildephonse Kamanzi. Mu gihe yari afashwe abaza imapmvu yakoze ibi Kamanzi yavuze ko koko ari we watwaye iri bendera ry’igihugu arivanye […]Irambuye
Nyuma y’uko ‘coup d’etat’ yari yamukorewe iburijwemo, Perezida Pierre Nkurunziza yagarutse i Bujumbura asubira mu biro bye. Mu ijambo ryari ritegerejwe cyane, Nkurunziza yiyamye Bataillon Para-commando na 11ème Bataillon Blindé zo ku Musaga mu Bujumbura ngo kuko no mu bihe byahise arizo zakomeje gukoreshwa mu guhirika inzego. Kuwa gatatu Gen Maj Niyombare yatangaje ko ahuritse […]Irambuye
Urukiko rukuru ruhamije Charles Bandora icyaha cy’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, icyaha cyo kuba ikitso cy’abakoze Jenoside n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kurimbura imbaga no kwica nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 30. Uregwa yahise ajuririra uyu mwanzuro. Abantu bagera nko kuri 60 bari mu cyumba cy’urukiko baje kumva urubanza rw’uyu mugabo woherejwe n’igihugu […]Irambuye
Updated 15/05/2015 2.30 p.m : I Bujumbura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, mu nzira ajya mu biro bye, yari ashagawe n’abantu benshi bagendaga bamugaragariza ko bishimiye kugaruka kwe nk’uko umwe mu banyamakuru bigenga uri i Bujumbura Florian Ndayikengurukiye yabwibwiye Umuseke. Amakuru atangazwa na BBC yo avuga ko Nkurunziza yagarutse i Burundi aciye mu […]Irambuye
None kuwa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 04 Gicurasi 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigenga buruse n’inguzanyo bihabwa abanyeshuri bo muri Kaminuza n’Amashuri Makuru bya Leta. Hakurikijwe […]Irambuye
Perezida w’u Rwanda yakiriye mu biro bye umuyobozi mukuru wa World Bank Group akaba n’umuyobzi wungirije wa Banki y’Isi, Mme Sri Mulyani Indrawati baganira uko bakorana mu kurandura ubukene mu baturage binyuze mu mishingamyinshi iyi Banki iteramo inkunga. Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi, Umuyobozi wa World Bank Group, yavuze […]Irambuye
Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zizakomeza kugera ku Rwanda mu buryo butandukanye kandi butoroshye. Ubu itsinda ry’abantu bagera kuri 70 barokotse Jenoside ari abana bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe banditse ibaruwa basaba Akarere kubafasha gusubizwa imitungo bavuga ko bafiteho uburenganzira yatanzwe mu gihe cy’isaranganya mu gihe bo bari abana […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi 500 barenga biciwe ku rusengero rw’ADEPR i Nyabisindu, Pasiteri Sibomana Jean Umuvugizi w’iri torero ku rwego rw’igihugu, yasabye imbabazi abarokotse n’Abanyarwanda muri rusange kubera uruhare bamwe mu bayobozi b’iri torero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye, Pasiteri Sibomana Jean yagarutse ku ruhare […]Irambuye
Updated 13 Gicurasi 2015 6.30h p.m : Perezida Nkurunziza ntabwo aragera i Bujumbura nubwo kuva ku gicamunsi cya none byatangajwe ko yavuye muri Tanzania, hari amakuru avuga ko yahungiye muri Uganda n’avuga ko yagarutse i Dar es Salaam. Ubwoba ni bwinshi ku cyakurikiraho mu gihe Coup d’etat yatangajwe na Gen Maj Niyombare yaba yaburijwemo nk’uko byatangajwe […]Irambuye