Nyuma yo gusura abakora akazi ko gukusanya no gutunda imyanda ituruka mu go z’abaturage mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko umwanda mu minsi iri imbere utazongera kuba ikibazo kuko ahubwo uzajya ubyazwa amashanyarazi. Yari abajijwe ikibazo cy’abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba batarishyurwa amafaranga y’umutungo wabo ngo bimuke bage kure […]Irambuye
Ku biro by’umurenge wa Remera; kuri uyu wa 24 Kanama abagabo batanu n’umugore umwe bagaragaje ibyishimo ubwo bahabwaga ubwenegihugu Nyarwanda bwa burundu. Aba bose uko ari batandatu basanzwe barashakanye n’Abanyarwanda kavukire. Nyuma yo gukurikiza ibisabwa no gutsinda ibizamini byabugenewe; aba bantu batatu basanzwe ari Abarundi gusa; AbanyaUganda babiri n’UmunyaKenya umwe bahawe ubwenegihugu Nyarwanda bwa burundu. […]Irambuye
Ubaye utahatuye iyo ugeze mu karere ka Ngororero na Muhanga ahasanzwe hanyura umugezi wa Nyabarongo utungurwa no kubona bimwe mu bice uyu mugezi wanyuragamo mbere ubu hasigaye umucanga gusa. Bigaragaza uburyo izuba ry’iyi mpeshyi ritoroshye rikaba ryaratumye amazi agabanyuka bikanagira ingaruka zirimo no kubura kw’amashanyarazi kwiyongereye muri iyi minsi. Ikigero cy’amazi muri rusange mu gihugu […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangiye kugenzura imirimo y’ubwubatsi n’ubworozi ikorerwa mu bishanga, abayobozi ba REMA bavuga ko iyi mirimo ifite ingaruka z’igihe kirekire ku gihugu, kuko ngo uko basatira ibishanga bigabanya ubushobozi bwabyo bwo gufata amazi bikongera ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure. REMA yatangiriye ku guhagarika imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club ikorerwa mu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru gusa mu mujyi wa Kigali hari hashyizwe ibyapa bibuza gukoza, ibibiza guhagarara aha n’aha ndetse n’ibitegeka guhindura icyerekezo. Mu gitondo cya none abapolisi bagaragaye ahabujijwe kunyurwa n’binyabiziga mu rwego rwo gushyira mu ngiro iki cyemezo cy’Umujyi wa Kigali. Abagenzi ba mbere baganiriye n’Umuseke bavuze ko […]Irambuye
Amb Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda mu Burundi yemereye The New Times ko hari abanyarwanda 30 baherutse gufatwa n’abantu bataramanyekana abo aribo n’icyo bari bagambiriye babajyana ahantu hataramenyekana kugeza ubu n’impamvu zabiteye. Abo banyarwanda bari muri Bus mu murwa mukuru Bujumbura batembera nk’abandi bose. Amb. Amandin Rugira yirinze kugira byinshi asobanura kuri iriya ngingo ariko […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu mu gikorwa cya siporo kuri bose cyateguwe na Minisiteri y’umuco na Siporo cyabereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo,uwari uhagarariye iyi minisiteri, Emmanuel Bugingo yasabye abakozi b’Akarere ka Nyaruguru by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukora Siporo kubera akamaro ibafitiye kandi ko ari gahunda ya Leta. Iyi gahunda yitabiriwe kandi na […]Irambuye
Rutsiro – Kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga amasomo ngororamuco n’ay’imyuga y’urubyiruko ruba rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge, abayobozi batandukanye bafashe ijambo batunze urutoki uburere butangwa n’ababyeyi ko ari butuma abana bishora mu biyobyabwenge kugera ubwo babangamira umuryango nyarwanda bakazanwa kugororerwa ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu. Ibiyobyabwenge mu rubyiruko biragenda bifata indi ntera nubwo […]Irambuye
Mu nama mpuzamahanga yiga kuri Demokarasi n’Iterambere ry’Igihugu bya Africa, hagendewe ku murage wasizwe na Meles Zenawi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Perezida Kagame yashimye ubutwari bwa Zenawi, ndetse asaba Abanyafruka kuba umuti w’ibibazo umugabane wabo ufite. Iyi nama yiswe The Meles Zenawi Symposium on Develipment, yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 21 […]Irambuye
Ibintu byose ni uruhererekane, nta kivumburwa gishya muri iyi myaka cyane cyane mu muziki. Usibye ibyateye bimwe utamenya n’iyo byaturutse, umuziki NYARWANDA wo mu myaka ishize ndetse n’uw’ubu ushingiye ku w’igihe gitambutse. Umuseke ubona inkingi eshanu z’abahanga mu buhanzi umuziki wabo watanze umurongo ukigenderwaho na none. Indirimbo nyarwanda uzisanga mu bice nka bitanu; Hari iz’ibyishimo n’urukundo, […]Irambuye