Iburengerazuba – Nyabarongo yarakamye!
Ubaye utahatuye iyo ugeze mu karere ka Ngororero na Muhanga ahasanzwe hanyura umugezi wa Nyabarongo utungurwa no kubona bimwe mu bice uyu mugezi wanyuragamo mbere ubu hasigaye umucanga gusa. Bigaragaza uburyo izuba ry’iyi mpeshyi ritoroshye rikaba ryaratumye amazi agabanyuka bikanagira ingaruka zirimo no kubura kw’amashanyarazi kwiyongereye muri iyi minsi.
Ikigero cy’amazi muri rusange mu gihugu cyaragabanutse kubera izuba ryinshi. Bigaragarira ku migezi itandukanye mu Rwanda, usibye utugezi duto twinshi twagiye dukama, na Nyabarongo nini muri iki gice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda isa niyakamye.
U Rwanda rusanzwe rufite amashanyarazi angana na MW161 muri izi ngufu MW97,37 zikomoka ku mazi, ku migezi itandukanye irimo nka Mukungwa na Nyabarongo.
Ugeze ku ruganda rw’amashanyarazi ruherutse gufungurwa na Perezida Paul Kagame ruri ku mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rwa Muhanga na Ngororero, ukoresheje ijisho bisanzwe uhita ubona ko ingufu (MW25) uru ruganda rukwiye gutanga ubu rutari kuzitanga kuko ikigero cy’amazi cyagabanutse bigaragara.
Leta ivuga ko mu guhangana n’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi iri guteganya kuvana amashanyarazi muri Kenya (MW30), ku mushinga wa Gishoma i Rusizi ndetse n’amashanyarazi agiye gutangira gutangwa na Gaz Methane yo mu Kivu.
Hagati aha ariko ikibazo cy’amashanyarazi kikaba kiri kwigaragaza, kubera impamvu cyane cyane igaragazwa n’aya mafoto.
Photos/©Umuseke
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ni hahandi, iyo amazi ari menshi nabwo mutubwira ko imiyoboro yazibye kubera icyondo. Hababaje abahinzi gusa.
twihangane
Ibi nibyo bita Gutekinika!?!? Kwifashisha ibishoboka byose ugasobanura ikibazo uhuye nacyo!!
None see imashini za Jabana zahagase zakoreshaga amazi!?!? Imvura ni igwa naho hazajyamo isayo!?!?!?
Icyo bikoze uwakoze iyi nkuru we ndamwemeye da ashobora kuba yaba umuhanga Business and public communication
Ko uvuze ko hazajyamo isayo nagirango nkwibarize,ese mu mezi y’itumba hari ikibazo cy’umuriro mwali mufite? kuki babasobanurira ibintu bigaragara mwe mukumva mudashaka kubyumva ndetse no kubireba? ndumva unazi ibya Jabana? uzi Frw igihugu cyahombaga kuri mazutu ziriya mashini zakoreshaga? plz “negativity cannot lead anywhere”. Igikenewe nibitekerezo byubaka kuko twese biratureba diiiiii #MyOwnOpinion
Ariko amashanyarazi ava muri gas methane yo mu Kivu, ubanza kuva namenya gusoma iteka batubwira ngo ikibazo kigiye gukemuka kubera gas methane
Iteka iyo umuntu ali umuswa muli byose ahora akoma induru ku kantu akali kose ngo ni agatangaza urazi umunwa wahavugiwe.bagarure ababantu barebe ibyo batangaliraga. harahagazwe umunsi hagize umunyarwanda ujya mu kwezi.Umuzungu wakoze igare rikagenda n,uno munsi ntiwamusanga mu nzira yasaze ngo yakoze igare. aliko mwebwe n’ibitaraza muzabizana .
abanyarwanda turangwa n’indwara yokwiyemera na mythomania( kubeshya ni ikintu abanyarwanda bavukana mumaraso), kutemera amakosa nintege nke zacu bituri mubihaha nibyo duhumeka gusa
Twebwe tugomba guhora twigira tunihesha agaciro muri vision 2020.
Niyo imvura yagwa Nyabarongo igira ibyondo byinshi ku buryo ruriya rugomero ruzajya rwuzura ibyondo imashini zigahagarara. Bivuzeko uwashyize urugomero hariya yadupfunyikiye amazi n’ako ibyondo… Niyo mpamvu nta rugomero rwigeze kuri Nyabarongo!
Sha nuko ntakuzi ariko iyo mba nkuzi nari kuzagufata nkakwigisha kuko ushobora kuba utajijutse. Nako wasanga uri muli za njiji zize. uzaze urebe then uzataha wabonye ko hari ibishoboka birenze Nyabarongo 1
Kagame yakoze byinshi, ariko nifuza ko muri mandat ikurikira ya 3 yazashyira gusa kuri agenda ibintu bibiri: 1) gukemura ikibazo cy amashanyarazi Burundu, buri munyarwanda akamugeraho kandi kuri make. 2) kwegeraza abantu amazi kandi ahagije. Ibyo bintu nibitunga na mandat ya 4 ijwi ryanjye ndarimwemereye. Ibi nibishoboka akazi kazaboneka n amagambo menshi avugishwa n ubukene ashire. Ibyo nibyo mbona bizatugeza no bumwe duhora tuvuga.
Nawe ariko uradupfunyikiye kabisa, amazi n’amashanyarazi bizatugeza kubumwe gute wangu? icyo kugabanya ubukene ndabyemera. ariko gukemura ikibazo cy’amazzi n’amashanyarazi ntabwo byatuma tumuha mandat ya 4.Mandat ya gatatu byo ntashiti ko izarangira ibi bibazo byombi ari amateka. ahubwo tuzamuha iya 4 nashobora natuma tubona gari ya moshi iva kagitumba ikagera Rusizi, iva ku rusumo ikagera i Rubavu na Karongi, zose ziciye muri kigali. Dukeneye satellite de communication….why not? let’s aim high and support our president, Ese ubundi dukeneye experiments z’abiyumvamo kuba aba presidents mu gihe uwo dufite agaragaza ko abishoboye…..#MYOWNPOINTOFVIEW
Guhera ku wiyise Show, Kibwa n’abandi bamukurikiye: Ese mwebwe uretse kugaya, ubwo akamaro kanyu mu gutanga umuti ku bibazo muvuga ni akahe ? Kuba mwese mutegereje ko hari abandi bazabibakorera ahubwo ni indwara ikomeye murwaye! Abo bazungu muvuga si uko bakora: bakora icyo bita ” constructive ctiticism” ni ukuvuga ko banenga batanga n’ibitekerezo byubaka banagaragaza ibisubizo bo bumva byakemura ikibazo runaka. Naho mwe n’ibyagezweho bigaragara ko bibateye umujinya! Igihugu cyatera imbere gute se ahubwo gifite abantu nkamwe ???
Hari indwara mbona turwaye nidakira tuzakomeza kujajaba …ese ubundi nibarize..dutora abayobozi kubera iki? ngo batumarire iki? ngo bakore ibyo bishakiye cg ngo bakore ibyo twabatoreye…iki ni ikibazo gikomeye..Mzee Kagame ndamwubaha kandi nkamushimira ibyo yakoze…ariko aramutse yemeye kwiyamamaza..byaba bidaciye mu mucyo w’imiyoborere myiza…numva FPR yatanga undi mukandida…agahangana n’abandi mashyaka utsinze akayobora….bitabaye twaba turi gukura nk’isabune…
ntabwo ari ihame, niba abanyarwanda ariwe bashaka bazabigaragaze hanyuma akomeze abayobore. iyo niyo democratie!
@Gasagure: Icyo ni igitekerezo cyawe kandi ufitiye uburenganzira.Ndanacyubashye. Jye rero ndifuza ko Kagame akomeza. Iyo miyoborere myiza uvuga ni abaturage bayishyiraho bakurikije ikibafitiye akamaro si urukuta ruri aho rutanyeganyezwa. Nta n’igihugu na kimwe ku isi kitarahindura Itegeko- Nshinga. Niba kandi ikibazo ari mandat gusa, jya kwigaragambya mu Budage kuko Merkel ari hafi kwiyamamariza mandat ya kane!
Comments are closed.