Iburengerazuba – Umuryango wa Venuste Sindabyemera n’umugore we n’abana babiri utuye mu mudugudu wa umudugudu wa Kirambo mu kagali ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura wari utuye mu kazu ka nyakatsi kasenywe mu gihe cya Bye Bye Nyakatsi, kuko uyu mugabo ngo yafatwaga nibura nk’utishoboye ariko ufite amaboko yategetswe kwiyubakira indi nzu yemererwa guhabwa amabati, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwamuritse igihembo cyo ku rwego rw’isi ruherutse kwegukana mu bijyanye no kubungabunga ubuzima bw’abagororwa. Iki gihembo cyahawe u Rwanda kubera umushinga wa Biogas cyakiriwe na Komiseri mukuru wungirije w’uru rwego Mary Gahonzire ari nawe wasobanuye ibyacyo. Ari kumwe na Komiseri mukuru w’uru rwego Gen Paul Rwarakabije, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena uyobowe na Komisiyo yawo ya Politike n’imiyoborere myiza watangiye gusuzuma ingingo ku yindi y’umushinga w’Itegeko Nshinga rishya. Mu gutangira iyi mirimo, Perezida wa Komisiyo ya Politike n’imiyoborere myiza ya Sena Sindikubwabo Jean Nepomuscene yasabye bagenzi be kugerageza bakihuta mu kujora uyu mushinga […]Irambuye
Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Joseph Magufuli ku cyumweru yatangaje icyemezo gikarishye ngo kigamije kurengera ubukungu bw’igihugu cy’uko kuva ubwo nta muyobozi wa Leta uzongera kujya mu ngendo mu mahanga. Yatangaje kandi ko agiye gutangira gukora ibyo yemeye yiyamamaza by’uko uburezi bw’ibanze buzagirwa ubuntu guhera umwaka utaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania […]Irambuye
Mu ikipe y’igihugu y’umukino wo gusinganwa ku magare ubu haravugwa kwirukanwa kwa bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo na Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014, byatumye abandi bakinnyi 10 nabo bahita bava muri Camp biteguriragamo iyi Tour du Rwana ya 2015. Ishyirahamwe ry’uyu mukino riravuga ko aba bahagaritswe kubera imyitwarire mibi kandi hari ababasimbura, aba […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ubujiji mu rubyiruko “Fight Illiteracy Youth Organization (FIYO)” ku bufatanye n’umuryango witwa “Norwegian People’s Aid” ku ruhare rwa za Komite z’ababyeyi mu miyoborere y’ibigo abana babo bigamo bwagaragaje ko izo Komite nta ruhare runini zigira mu micungire n’imiyoborere y’ibigo cyane cyane mu bigo byigenga. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere 5 two […]Irambuye
Mu kwitegura icyumweru cyahariwe gusobanura ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva 6-14 Ugushyingo 2015, Minisiteri ishinzwe uyu muryango yatangaje ko hari intambwe igaragara wateye harimo no guhuza za gasutamo mu bihugu biwugize, isoko rusange, ibikorwa byo guhuza ifaranga na politiki imwe, ariko ngo Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe ari mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2015, nibwo Miss Sandra Teta yitabye ubushinjacyaha ku nshuro ya mbere kuva aho agerejwe mu maboko ya Polisi ku wa kabiri w’iki cyumweru ashinjwa ibyaha byo gutanga Cheques zitazigamiye. Ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, uwigeze kuba Miss SFB (CEB ubu) niho yagejejwe nyuma yo gushinjwa cheques zitazigamiye […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu imodoka ikururana yikoreye inzoga yari mu muhanda wa Kigali – Muhanga igeze mu murenge wa Musambira yakoze impanuka maze abaturage birara mu nzoga baranywa abandi bapakira bajyana iwabo. Ahagana saa yine n’igice z’igitondo uyu munsi nibwo iyi kamyo yerekezaga nka Muhanga cyangwa Butare yagushije igice cyayo cy’inyuma iruhande rw’umuhanda mu kagali […]Irambuye
Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yatangaje ko muri Mutarama 2016 Leta y’u Rwanda izatangiza gahunda yitwa ‘Bye Bye Agatadowa’, iyi ngo izaba iha abaturage bagicana agatadowa amatara akoresha imirasire y’izuba mu gihe bataragerwaho n’amashanyarazi. Minisitiri Musoni yatangaje ibi mu nama y’iminsi ibiri ikoranyije impuguke z’ahatandukanye muri Africa ziri kungurana ibitekerezo ku byatuma ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi […]Irambuye