Musanze – Kuri uyu wa kane abakinnyi bagize amakipe atatu y’u Rwanda bazahatana muri “Tour Du Rwanda” bamuritswe kandi bahabwa amagare mashya bazakoresha muri iri rushanwa. Aya ni amagare kandi bemerewe na Perezida Paul Kagame. Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka umusore Yves Kabera Iryamukuru uherutse kwitaba Imana mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane i Kigali hatangijwe inama y’ibikorwaremezo mu ishoramari rigamije kongera amashanyarazi, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni yavuze ko abashoramari mu Rwanda bishyura buri kwezi amafaranga miliyari ebyiri n’igice yo kugura Petrol yifashishwa mu mashini ‘generetor’ zitanga umuriro w’amashanyarazi, bigatuma ikiguzi cy’umuriro kiba hejuru. Muri iri huriro u Rwanda rwaboneyeho kugaragaza imishinga igamije […]Irambuye
Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye Leta guhagarika akazi mu gihe kitatwi kuva muri Mutarama 2016 kugira ngo asange umuryango we mu Buholandi nk’uko yabitangarije Umuseke kuri uyu wa kane. Mukurarinda benshi bita Muku, yavuze ko atasezeye ku kazi ahubwo ngo ibyo yakoze ari ugusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Ati “Ibyo […]Irambuye
Imbere y’imbaga y’abatanzania n’abashyitsi muri Uhuru Stadium i Dar es Salaam, Perezida mushya wa Tanzania, ubaye uwa gatanu uyoboye iki gihugu nyuma y’uwa mbere Julius Nyerere, yarahiye. Nyuma yo kurahira amagambo basubiramo yateguwe, yavuze ijambo, maze aritangira aritsa ati “Amatora yarangiye, ubu Perezida ni njye John Pombe Magufuli, igikurikiyeho ni akazi.” Yavuze ijambo ryumvikanyemo gushimira […]Irambuye
Abasenateri 24 bari bateraniye mu cyumba cya Sena kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2015, bose batoye bemera ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Nta wifashe cyangwa ngo awuhakane. Hon Makuza yasobanuye ko ubu bageze ku cyiciro cya 14 mu byiciro 19 umushinga w’ivugurura ry’iri tegeko Nshinga ugomba gucamo. Umunyamakuru w’Umuseke wari mu Nteko aravuga ko ari […]Irambuye
*Leta itanga miliyari 30 buri mwaka ngo igiciro cy’amashanyarazi kitaremera *KivuWatt iratangira gutanga amashanyarazi mu mezi abiri *Mukungwa ya I imaze kuvugururwa irongera gukora mu kwezi kumwe *Mu gihe kiri imbere impeshyi ngo ntizongera gutuma amashanyarazi abura Kuri uyu wa gatatu Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo yatangaje ko igiciro cy’amashanyarazi mu Rwanda nubwo giheruka kuzamuka, […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Mudende mu kagali ka Gihugwe abavandimwe bo mu muryango batwitse inzu y’umugore uzwi gusa ku izina rya Nyiramana bamushinja ko yaroze mwisengeneza we akahasiga ubuzima. Uyu mugore ubu ari mu maboko ya Police. Bamwe mu batuye aha babwiye Umuseke ko umusore witwa Dukuzumuremyi w’imyaka 18 yitabye Imana […]Irambuye
Kuri uyu wa 04 Ugushyingo, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yasinye amasezera yo gushyiraho imigenderanire ikoresha inzira y’ikirere hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrica (Central African Republic). Aya masezerano azafasha kubaka umubano w’ibihugu byombi haba mu bucuruzi, ubukerarugeno ndetse n’umubano hagati y’abaturage. Aya masezerano yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Miniteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwokozi Dr. Alexis […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston na Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) bari i Geneva mu Busuwisi mu kugaragaza intambwe u Rwanda rugezeho mu kubaka uburenganzira bwa muntu bushingiye ku mahame mpuzamahanga ngenderwaho ku Isi. Iri genzura “Universal Periodic […]Irambuye
*Ngo ntibagira icyo baheraho biteza imbere nk’isambu, imirimo,itungo *Inkunga y’ingoboka ya VUP yaratinze, amezi arenze ane *Bauga ko basakambuye ibikoni n’ubwogero bagurisha amabati kubera ubukene *Basaba ubutabazi bwihuse kuko bamerewe nabi Abanyarwanda birukanywe Tanzania bagatuzwa mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe mu mudugudu wa Kanembwe basakambuye ubwogero n’ibikoni bubakiwe bagurisha amabati ngo babashe […]Irambuye