Digiqole ad

Miss Rwanda 2016 natesa imihigo yahize azaberwa n’umugayo

 Miss Rwanda 2016 natesa imihigo yahize azaberwa n’umugayo

Ku nshuro ya gatandatu irushanwa rya Miss Rwanda ribaye mu Rwanda, iimyiteguro n’imihindukire y’ibihembo  igenda ihindura isura y’iri rushanwa rya Nyampinga. Ubu umukobwa uzegukana iryo rushanwa asabwa kuzesa imihigo azahiga yiyamamaza  byamunanira bakamugaya akitwa ikigwari.

Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up
Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo byikorera ndetse n’abaterankunga b’iki gikorwa mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2015.

Kagame Ishimwe Dieudonnée umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iki gikorwa, yatangaje ko uko impinduka mu mitegurire n’ibihembo bigenda bihinduka buri mwaka, ari nako n’amategeko areba abazajya begukana iryo kamba azajya arushaho gukomera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Nyampinga w’u Rwanda 2016 si nyampinga ku giti cye. Ahubwo ni nyampinga w’u Rwanda n’abanyarwanda.

Iyi nshuro hari byinshi byagiye bihinduka ugereranyije n’izindi nshuro zagiye zibanziriza iri rushanwa rigenda rirushaho gufata indi ntera.

Kuri iyi nshuro twifuza ko Nyampinga w’u Rwanda 2016 azagira imihigo yesa bitewe n’iyo azaba yarahize imbere y’abanyarwanda bazaba bamukurikiranye.

Cyane cyane ahereye aho azaba yariyamamarije aho ariho hose. Mu gihe mpanda ye izaba irangiye ntacyo agezeho akazagawa”.

Biteganyijwe ko ku itariki 09 Mutarama 2016 aribwo igikorwa cyo kujonjora abakobwa bazitabira iryo rushanwa kizatangira. Kikazahera mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze.

Ibyo umukobwa ugomba kwitabira iri rushanwa asabwa.

*. Kuba ari umunyarwanda (Indangamuntu cyangwa Passport)

*. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24

*. Kuba yararangije amashuri yisumbuye

*. Kuba azi kandi avuga neza ururimi rw’ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe hagati y’icyongereza n’igifaransa

*. Kuba afite uburebure butari munsi ya metero imwe na mirongo irindwi (1.70m).

*. Kuba afite hagati y’ibiro 45-70 Kg

* Kuba atarigeze abyara

*. Kuba yiteguye kuzamara/kuguma mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

*. Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga

*. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa

*. Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amabwiriza yose agenga ba Nyampinga.

Ibihembo bya Nyampinga w’u Rwanda 2016

*. Imodoka nshya Nyampinga azajya agendamo

*. Umushahara w’amafaranga 800.000 frw buri kwezi ahabwa na COGEBANK nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka kuzitabira iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu, ni ukujya ku Karere k’aho atuye cyangwa se ku rubuga rwa Miss Rwanda rwa www.missrwanda.rw.

Imodoka izatangwa na COGEBANK
Imodoka izatangwa na COGEBANK
Iyi niyo modoka Miss Rwanda 2016 azegukana
Iyi niyo modoka Miss Rwanda 2016 azegukana
Umuyobozi wa COGEBANK ari nayo muterankunga mukuru
Umuyobozi wa COGEBANK ari nayo muterankunga mukuru
Miss Rwanda 2015 yagaragaye aza mu nama gusa ntiyayibonetsemo
Miss Rwanda 2015 yagaragaye aza mu nama gusa ntiyayibonetsemo
Mushyoma Joseph umuyobozi wa East Afriacan Promotors umufatanyabikorwa muri iki gikorwa
Mushyoma Joseph umuyobozi wa East Afriacan Promotors umufatanyabikorwa muri iki gikorwa
Umwe mu bayobozi ba RALC yari yitabiriye iki gikorwa
Umwe mu bayobozi ba RALC yari yitabiriye iki gikorwa
Uwari ahagarariye Tigo Rwanda nayo iri mu baterankunga
Uwari ahagarariye Tigo Rwanda nayo iri mu baterankunga

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish