Digiqole ad

MINISANTE yiyambaje imiryango itari iya Leta mu rugamba rwo guhangana na Malaria

 MINISANTE yiyambaje imiryango itari iya Leta mu rugamba rwo guhangana na Malaria

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye abo mu miryango itari iya Leta gukoresha amahirwe bafite yo kubonana n’abaturage, bakaba bagira uruhare mu rugamba rwo guhangana n’indwara ya Malaria ifata indi ntera.

Dr Binagwaho Minisitiri w'Ubuzima avuga ko u Rwanda nta mahirwe na mba rugomba guha Malaria
Dr Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima avuga ko u Rwanda nta mahirwe na mba rugomba guha Malaria

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko icyo yifuza kuri aba bo mu miryango itari iya Leta (Civil Society Organizations) ari ukuyifasha gutanga inama zijyanye no kwirinda Malaria.

Muri iyi nama Dr Binagwaho yavuze ko imihindagurikire y’ikirere iri mu byatumye Malaria yiyongera cyane no muri bimwe mu bice iyi ndwara itari ikazemo.

Yagize ati “Mu Rwanda kuva mu 2008 kugeza ubu ubushyuhe bwazamutseho degree Celsius 1,5 kandi Malaria ikunze gukara ahantu hari ubushyihe burenga Degree Celsius 18, mu bice bimwe ny’amajyaruguru, nka Burera ubu hari Malaria kandi mbere siko byari bimeze.”

Binagwaho avuga ko mu Rwanda hari tolerance zero ku ndwara ya Malaria, ariyo mpamvu hagomba ubufatanye bwa buri wese.

Yasabye aba bo mu miryango itari iya Leta kwigisha abantu akamaro ko gukoresha neza inzitiramubu, bakaziryamamo.

Ati “Akamaro kanyu karakomeye, mugomba kubwira abantu akamaro k’inzitiramubu. Leta mbere yatangaga inzitiramibu ku bantu bose, ariko ubu abafite amafaranga bagomba kujya bazigurira, nibura Leta igafasha abakene cyane.”

Imibare y'abantu barwaye Malaria yarazamutse nk'uko bigaragara kuri iyo foto
Imibare y’abantu barwaye Malaria yarazamutse nk’uko bigaragara kuri iyo foto

Bivugwa ko muri iyi minsi indwara ya Malaria mu Rwanda yikubye inshuro enye kandi ikaba ikomeza kuzamuka, ahanini bikaba bishingiye ku kwirara kuko mu bihe byashize iyi ndwara yari igiye kuba amateka mu Rwanda.

Mu butumwa imiryango itari iya Leta isabwa kugeza ku baturage harimo, kwigisha abaturage kugira isuku aho bari hashobora kwarika imibu, gushishikariza abaturage kwivuza kare by’umwihariko kuvuza abana, kubigisha akamaro k’inzitiramubu, akamaro ko gufunga amadirishya umugoroba ugeze byose bigamije gukumira kare ingaruka zo kuzahazwa cyangwa kurwara Malaria.

Uturere turimo Kirehe turi ku isonga mu kugira Malaria nyinshi
Uturere turimo Kirehe turi ku isonga mu kugira Malaria nyinshi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, yasobanuriye abari bitabiriye iyo nama ko, kuva aho bimenyekaniye ko hari inzitiramubu zitujuje ubuziranenge Minisante yigeze kugura, ubu inzitiramubu zose zibanza gupimwa n’ikigo cyo mu Bubiligi, izifite ikibazo zigasubizwa ku ruganda.

Dr Ndimubanzi avuga ko mu rwego rwo gukumira Malaria mu buryo bwihutirwa, Ministeri y’Ubuzima irimo gushakisha inzitiramubu zihagije, nibura inzitiramubu imwe ku bantu batatu.

Yagize ati “Hari inzitiramubu 800 000 zatanzwe mbere, mu mwaka ushize hatanzwe izindi miliyoni 1,3, hari izigera ku 300 000 zatanzwe mu turere 13 twazahajwe na Malaria, mu kwezi kwa kane nibura tuzabona inzitiramubu miliyoni imwe, no mu kwezi kwa gatandatu tuzabona izindi miliyoni 5.”

Malaria niyo izaba ari insanganyamatsiko mu muganda w’igihugu usoza ukwezi, byose bikaba biri mu ngamba zo gutuma abantu barushaho kuyimenya no kuyirinda.

Julien Mahoro Niyingabira Umukozi muri MINISANTE atanga inama zizigishwa abaturage
Julien Mahoro Niyingabira Umukozi muri MINISANTE atanga inama zizigishwa abaturage
Dr Ndimubanzi Patrick Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima avuga ko Malaria yazamutse kubera kwirara
Dr Ndimubanzi Patrick Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko Malaria yazamutse kubera kwirara
Emmanuel Hakizimana ushinzwe kurwanya imibu itera Malaria muri MINISANTE asaba ko abana bato bavuzwa kare
Emmanuel Hakizimana ushinzwe kurwanya imibu itera Malaria muri MINISANTE asaba ko abana bato bavuzwa kare
Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama bo mu miryango itari iya Leta
Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama bo mu miryango itari iya Leta

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • UMVA NTIMUKIRIRWE MUVUGA IBYABINAGWAHO MUGE MUMWIHORERA TU KUKO ARATUBABAZA IBINTU ABAMO BYARAYOBERANYE IBYAVUGA BYOSE NIWE WABITEYE AGURA INZITIRAMIBU ZITUJUJE UBUZIRANENJYE AHUBWO RWOSE NAREKURE IRIYA MINISTERI ABATURAGE BASHIZE TU. NAHO ABOYIYAMBAZA SIBO BAMUBWIYE GUKORA IBYO IKINDI KANDI AMAFARANGA YAKAGUZE IZINDI YASHIRIYE MUMIFUKA YABAYOBOZI NAWE ATAVUYEMO

  • Ni irihe kosa rikomeye ryatuma umuyobozi asezererwa? Ni ubuhe bushobozi bukenerwa butuma umuntu ububuze asimbuzwa?
    Jye mpora numva ba prime ministers mu bindi bihugu begura kubera kimwe mu byo bashinzwe kitagenda neza.
    None ndibaza niba Malaria itari ikibazo cyatuma Dr. Binagwaho yegura akabisa abandi bantu bakayobora. Just kubera iyi weakness ya Malaria.
    Yafata umwanzuro ku giti cye akegura bita ibyo Reta igafata umwanzuro otherwise abantu barimo gufpa kubera malaria kandi hashobora kuboneka abanyarwanda bayobora iriya ministere ibintu bikagenda mzuri sana.
    Dr. hari ibyo wakoze byinshi abanyarwanda bakwibukiraho ariko weakness kuri Malaria ni inzira nziza yo kuva muri iyo nzu ukareka abandi

    • NTABWO ARI IBYA MARARIYA GUSA NAHOSE IBYA ABAGANGA BAMAZE IMINSI BAFUNGWA BAZIRA AMAFARANGA BANYEREJE NTIBIVUGWAKO AYO MAFARANGA BAYASANGIRAGA NA ITSINDA RYO MURI MINISANTE RYABAHAGA AMAFARANGA BAKABATEGEKA ARI BUGARUKE KANDI ARI NYIRABUJA WABIBATEGETSE MURASETSA MWEBWE UBUNDI SE USHOBORA GUSOBANURA UKUNTU UMUNTU ASHINGWA ABATURAGE BATAVUGA URURIMI RUMWE BAMUBWIRA IBIBAZOA BYABO GUTESE KWARIYO MPAMVU ATAMENYA IBIRI MUBATURAGE NIBAMUSHAKIRE BIRO AJYE AKORERAMO AHURA NABIZE GUSA BAZI KUVUGA INDIMI AVUGA CYANGWASE AGE KUBA AMBASEDERI AHANTU

    • Gutekinika bizadukoraho, usibye na Malaria na HIV yarazamutse cyane ariko bakabeshya ngo turi kuri 3% gusa. Mujye muvugisha ukuri ntabwo turusha za Ouganda cg ibindi bihugu. Global fund yahembaga abaganga yarabihagaritse kubera uwo……., ni Gute Dr Muzima yahembwa 300K nuramgiza ngo nta buvuzi tugira. President muramuvangira mugakabya kabisa.

  • Nonese kwa kwigira no kwihesha agaciro nokudatura ibibazo byacu nkubandi mubigenje gute?

  • Haaaa, mbega kwinyuramo! abo muri Civil Society se bize ubuganga? Bakwemeye ko bibayobeye bakareka guta ibitabapfu! mu gihe malaria yari yaracitse se byari byakozwe na Civ Soc? hummm, abajyanama b’ubuzima se ntibakibaho? ariko yee! Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma koko! akurweho na nde se ra! izo ni za MDG’s ziri kugerwaho twirirwa turata? nimureke dupfe nyine nta kundi kuko dufite ubuyobozi bw’ indashyikirwa! come on!

  • Iby’iwacu ni urwenya koko! Dr. muzima utinyuka kuvuga ngo muri ministeri mfitemo inshingano twariraye! Byari kuruta ukicecekera, abandi nabo ngo baduhaye inzitiramibu zitujuje ubuziranenge! nako ngo nta wanyu uzivuriza I Rda, ubundi twiheshe agaciro. Mama we…

  • Hahhaaaa, Mbega Minister kwinyuramo, bazabanze bamenye uko ayo mafranga yaguze izo supa net bagenze. Abayariye bose yabahaye bourse ngo bajye kwiga. birirwa bavunga aba officer ba rushati abandi bigaramiye. Amafi mato twaragowe kabisa.

  • Murakoze kumpa aho mvugira abo Ku museke, Njye iyo muvuga NGO ba Dr muransetsa,abantu nibemere ko biga bashaka amaramuko,Nta muhamagaro to kuvura bafite, Ese Minister we ntiyiyumvamo kunanirwa mbere yo kubibwirwa.Malaria ko ibasakurishije bakinyuramo noneho haje Kolera na Ebola bavuga iki?Erega n abaganga twararambiwe,kuko gukora ba boss bagahembwa bakaba MU mazu y ibitabashwa,twe duheze MU bukodi,abandi turara kuri za Arrets za bus imvura itunyagira,abo batekiniciens bacaho n amacupa y amajus bageretse akaguru Ku kandi,barangiza NGO ni temperature yazamutse…… ndabasetse. Dr Geospecialist,!!!! mbere se MU minsi ishize Nta zuba ryavaga.
    nimutihana ibyo byaha, Uwiteka azajya abanyomoza,muzabeshyera MU mibare ariko urupfu na microbes ntuzabibeshya.
    Murakoze

    • KORESHA SUPER NET

  • Ese twajya tugira n’uburere/ikinyabupfura,ese uwo uvuga ngo Madame Ministre yegure,nabanze yibaze ibi:

    1)Ese ministre avuyeho,iyo malaria yarara ifashe indege ikava mu RWANDA?
    2)Ese aho ntuye uwo ministre ambuza gukora ibikorwa byo kwirinda malariya cg arabinshishikariza?
    3)Ese aho kwirirwa mvuga amagambo atameshe,nkora iki ngo nirinde,ndinde n’abanjye?
    4)Ese ninicwa na malariya uwo Ministre nshira mu majwi,azarara atariye?
    AHUBWO TWUGARIRE KUKO TWUGARIJWE BAVANDIMWE!!!!!!!

  • Ndi Dr KARANGWA Emile, nize PUBLIC HEALTH nkora muri England muri NHS(National Health Service). Mu BYUKULI ikibazo cya RWANDA ni ugutekinika no kutamenya gestion. Ikibazo cya malaria mbere ya 1994,ntabwo kigee kigera hariya kuko icyo gihe abayobozi bitaga ku buzima bw’abaturage kandi bagafata neza abaganga. Ubu nta kigenda. MALARIA iteye impungenge kubera za supranet za fake zaguzwe,kandi byose MINISANTE yaribizi kuko byakozwe mu buryo bwa CORRUPTION bwo kwiba umutungo w’igihugu. Bamwe mu bayobozi b’u RWANDA ntibashaka gufasha abaturage. Ikindi uyu mugore (DR AGNES BINEGWAHO) ntashaka kuvuga IKINYARWANDA ngo bimufashe kumva neza ikibazo abo banyarwanda bafite. Wagirango u Rwanda ruyobowe n’abanyamahanga. BYAGENDA BITE? Ni ngombwa gufata neza abaganga bose;ni ngombw agufata neza PARAMEDICAL. SPECIALISTS.Ni ngombwa gufata neza abize SANTE PUBLIQUE.Ibi bizatuma ikibazo kirangira.Ikindi GUCUNGA NEZA UMUTUNGO kuko usanga abantu bamwe bishakira amaramuko gusa. TWIRINDE GUTEKINIKA;TUVUGISHE UKULI. Naho abaturage barashira mba ndoga RWABUGILI.

    • @Karangwa Emile, nutitonga neza baragukorera dossier ya jenoside ejo uzisanga iruhande rwa Mugesera.

    • @Dr Karangwa Emile(ENGLAND) Ntabwo nemeranya nawe! iyo mibare ya mbere ya 1994 wayikuyehe? nangwa n’ubu baduha ikigereranyo bakanemera ko imibare yazamutse! Naho mbere ya 94 uvuga ntanuwamenyaga iyo biva n’iyo bijya! Ngo malariya yazamutse minister niyegure? So what? Muti ministeri yanze kugirwa inama, ntihamagaye abantu banyuranye ngo bayihe ibitekerezo muti bariya si abaganga ntacyo bazi! Ntamunoza! Muti mugihugu hari ubusumbane bw’imishahara muganga ahembwa 300,000 mwarimu agahembwa 50,000. Namwe muti muganga nibamwongeze nibatamwongeza minister aveho! navaho se urajyaho! Ugiyeho se wowe wakora iki? Wakwigabanyiriza salaires se ra? Ntimukatubeshye twarabamenye di! Muhora mutwereka ibitagenda neza ukagirango mwe muri abatagatifu!

      • @ne, Niba ushaka kuvugako mbere ya 1994 nta statistique leta yarizi gukora nukuvugako nta ntiti zabaga muriyo leta? wagiye kumbuga za OMS ukareba ko ntabyo usangaho?

        • Urakoze @Mibirizi kundangira aho nasanga iyo mibare! Haba hari ikinyamakuru cyo mu Rwanda cg radio ya mbere ya 1994 wasangamo iyo mibare hanyuma kigatanga na espace kuri public yo kuyitangaho ibitekerezo? Nabyo bindangire! Cg Iyo mibare yabaga ari iyabantu bo hejuru bashobora kwigerera muri OMS no muri Ministeri? Mpa amakuru numvise ushobora kuba uzi byinshi?

          • @ne, none se niba archives zose za leta batazishwanyaguje kandi nta internet yabagaho icyo gihe, ubwo nukwandikira abazungu kandi bo barabifite kuko ari naho bahera batugenera amafaranga.Ariko ndumva ugiye muri Google ugashaga, malariya mu Rwanda kuva 1980 wabisangamo.Abazungu babika byinshi yewe namateka aherekejwe n’amafoto yu Rwanda kuva 1930 uzayasanga mu bitabo byabo, ngushishikarize rero kujya gucukumbura.

  • Binagwaho ntacyo ashobora kuba bubwo yakoramanyanga arenzurugero kuko afite sapoti yo mu rwego rwohejuru yabanyirubwite.

  • Tubwirwa ko ukwiyongera kwa malaria kwatewe n’inzitira-mubu zitujujue ubuziranenge zatumijwe muri 2015 ariko nyamara iyi mibare iri hejuru aha iragaragaza ko mu turere hafi ya twose ikibazo cyatangiye muri 2013; bivuze ngo ibyo Minister avuga siko ukuri, inteko yagombye kumuvanaho icyizere igasaba Prime minister na President gushaka undi wo kuyobora iyi ministeri…Ayinya ngaho se nibamukoreho barebe ko ahubwo inteko yose atariyo iseswa…!

  • MUTURAGE ,NANJYE NDIMO, NITWEMERE DUPFE NAHO UBUNDI URIYA MUGORE ARASHINGANYE!!!

  • Mwabantu MWe mwandika simbazi ariko bigaragara ko mufitiye urwango honorable minister ibyo rero ntaho byatugeza nimujye mubanza musome mumenye iyo ibintu biva niyo bijye.

    Malaria yazamutse mu karere turimo kose bitewe na climate change, uko guhinduka kwikirere kurimo gutera imyuzure nibindi biza bidasanzwe, hejuru yibyo abantu twariraye ntitukiryama mu nzitiramibu, ibihuru twararetse…..

    None minister azaza kuduterera umuti munzu, cg azaza atworose…

    Muwirinde Murinde nimiryango yanyu mureke kwitana bamwana.

  • Ese burya ibi nbiyo twsabye kugeza 2034? mana we ntabwo nari narasobanukiwe.Ese umuntu ashobora kwisubiraho?

  • Ibintu bucitse ago globa ihagaritse inkunga Dr amazekuvuga ko indwara zibyorezo zacitse barikudufasha

  • Ministre Binagwaho ameze nka Nsekalije muri gvmnt ya Habyarimana.

Comments are closed.

en_USEnglish