Digiqole ad

Insengero za Eglise EPEMR ziri gufungwa kuko ngo zigisha ibitanya Abanyarwanda

 Insengero za Eglise EPEMR ziri gufungwa kuko ngo zigisha ibitanya Abanyarwanda

Archbishop Paul Kamuzinzi uyobora itorero EPEMR avuga ko batazi impamvu nyayo insengero zabo ziri gufungwa

* Insengero za EPEMR i Nyamagabe, Rulindo, Nyanza, Gicumbi na Gisozi ziherutse gufungwa
*Eglise EPEMR yibaza impamvu bafungirwa kandi bujuje ibyangombwa basabwe na RGB
*RGB ivuga ko bujuje ibyangombwa ariko bafungirwa kubera inyigisho zabo zitanya Abanyarwanda

Eglise Pentecote Emmanuel au Rwanda ivuga ndetse igaragaza ibyangombwa byose ifite biyemerera gukorera mu Rwanda, ariko ubu insengero zabo zigera kuri eshanu ziherutse gufungwa na Police, ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda,RGB, gifite mu nshingano ibikorwa by’amadini kivuga ko koko iri torero rifite ibyangombwa ariko rifungwa kubera inyigisho zaryo zirimo gutanya abanyarwanda no gusebanya.

Archbishop Paul Kamuzinzi uyobora itorero EPEMR avuga ko batazi impamvu nyayo insengero zabo ziri gufungwa
Archbishop Paul Kamuzinzi uyobora itorero EPEMR avuga ko batazi impamvu nyayo insengero zabo ziri gufungwa

Abayobozi ba EPEMR bagaragaza ibyangombwa bahawe nyuma yo gusaba gushing itorero ryabo mu Rwanda, ndetse ngo bari babanje gukora batarabihabwa bagendeye ku ibwiriza ry’uko ‘uwashinze umuryango ushingiye ku idini atariyandikisha yemerewe guterana babanje kubimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge bateganya guteraniramo.

Archibishop Paul Kamuzinzi umuyobozi w’iri torero avuga ko ubu bujuje ibisabwa byose kandi babishyikirije RGB nk’uko bari babisabwe, gusa ngo kugeza n’ubu RGB ntirabasubiza ibaha ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda nk’idini.

Arch Paul Kamuzinzi ati “Tariki ya 28/10/2014 twanditse ubusabe bwa kabiri tunashyiraho nanone ibyo RGB bari badusabye ngo tubone ibyangombwa, ariko ntibigeze badusubiza, ahubwo ikibabaje nuko amwe mu matorero yacu mu gihugu Polisi yatangiye kuyafunga kandi kugeza ubu ntituramenya impamvu.”

Abayoboke ba EPEMR benshi ni abavuye mu idini rya ADEPR n’abayoboye EPEMR bahoze muri ADEPR bayiyomoraho, bamwe muri bo bakaba bashinja ubuyobozi bwa ADEPR ngo bwavuze ko EPEMR batazareka ibaho.

Insengero za EPEMR ishami rya Nyamagabe, Rulindo, Nyanza, Gicumbi na Gisozi Polisi iherutse kuzifunga, umuvugizi wa Police y’u Rwanda akaba yabwiye Umuseke koi zo nsengero bazifunga bashingiye ku busabe bw’abayobozi mu rwego rwo kurengera umutekano.

Ibi abayobozi ba EPEMR bavuga ko byatumye bandikira Perezida wa Republika bamusaba ko yabarenganura.

Aimé Haba Barihuta umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango ishingiye ku idini mu kigo cya RGB yabwiye Umuseke ko itorero EPEMR ibyangombwa ryasabye koko ryabitanze kandi byuzuye ariko ikibazo gihari ari inyigisho zabo zitandukiriye ku byo RGB ibasaba ngo urebye bigisha ibirimo amacakubiri aho kwigisha ijambo ry’imana.

Barihuta ati “bagenzi bacu bo muri EPEMR kuko bavuye kuri ADEPR usanga mu nsengero zabo aho kwigisha ijambo ry’imana ahubwo mu nyigisho zabo bangisha abaturage igice bavuyemo, RGB rero ntabwo ishobora kwemera imyitwarire nk’iyo kuko byavamo no guhungabana umutekano w’igihugu.”

Aimé Haba Barihuta yakomeje avuga ko ntawabimye ibyangombwa ahubwo bagomba kubahiriza ibyo RGB ibasaba kuko ibyo bigisha mu rusengero bituma abanyarwanda baryana hagati yabo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

35 Comments

  • burya se RGB ikora n’igenzura mu nyigisho zigishwa mu nsengero na za Kiriziya???

  • Eglise Patriotique du Rwanda. Mwa Bantu mwe!!!!!

    Nimushikame ku Mahame y’Ukwemera kwanyu. Kandi burya ntibikabatangaze UKWEMERA ni Impano ya Roho Mutagatifu.

    Nta Ndembo nta mugeri bigomba kuharangwa!!!!

  • None se nibarize uyu muyobozi wa RGB:
    Ko abantu benshi bajya muyandi madini bagenda banenga aho bavuye ndetse nabababwiriza ko ariko babivuga, urugero abantu benshi bava muri eglise catholique bajya muri ADEPR nahandi, nyamara tujya muri ADEPR batubwiraga ndetse nubu hari bamwe bakigisha bavuga ngo gaturika isenga ibishushanyo, basnga maliya nibindi byo kukwereka ko aribo bajya mu ijuru abandi batubeshya kandi sibyo!None se abo bo ko mutarabafungira nuko mutarabyumva? yenda hari ibindi byaha mubashinja ariko nibyo mwakatubwiye kuruta kutubeshya gutya.

    Amadini yose kugirango abane abayoboke, imwe mu ntwaro bakoresha nukwerekana ko aribo bari mumurongo Imana yifuza naho abandi bakaba barayobye, none se ibyo mwebwe ntimubizi? icyakora birashekeje ariko nyine biranababaje. None se ubu EPEMR niyo mwabinyeho aya makosa gusa? Ese kuki muadakurikirana abakoze ibyo byaha ko icyaha ari gatozi, cyeretse niba mwarabisanze muri statut yabo ikaba ari nayo mpamvu mutari kubaha ibyangombwa?

    None se niba mufunze urusengero (house) ubwo nirwo rwakoraga ibibyaha none mwizeye ko ayo macakubiri ahagaze, kubwanjye ahubwo numva ntacyo mwaba mukoze kuko ubyigisha aracyahari azanabikomeza kubwibyo nimukurikirane abantu muruke gufunga insengero niba koko ari ukuri? Cyangwa mufunge urusengero ariko munatubwire ko hari abakurikiranywe ho icyo cyaha? naho ibindi murapfundikanya binadutera kwibaza!!!!!! Ukurikije ibyo uyu muyobozi yasobanuye, Eglise Catholique iba yarafungishije amadini menshi cyane

    • Urundi rugero komutarafinga insengero za abadivantisiti kandi bigisha ko aribo bari munzira y’ukuri kko basenga ku isabato naho abasenga ku cyumweru basenga izuba? Ibyo se ntabwo mubizi?
      Ugiye kureba amadini yose afite amahame agenderaho kandi aba aharanira ko abayoboke baza ari benshi ari nabyo bituma bahora banenga andi madini aho bavuga ko ayo madini yayobeje abantu, none se koko niba aribyo mwavuze ibi byo mubyita iki?

      • Reka mbabwire ijambo ry’IMANA riragira riti(yesaya8:20)naho ubundi uretse kwicara hasi ukiga bibiliya ugasaba imana ikaguhishurira ibyagenewe mwenemuntu bimukwiriye bikomoka muri bibiliya naho ubundi nta kibazo cyagakwiye kuza kuko igisubizo kiri uretse aho mbabwiye dore uwiteka aravuga ati( yeremiya33:3) kdi ikongera iti(yesaya1:18-20) gusa imana ibahe guhumuka mubone igikwiriye mu izina rya YESU.

  • Ababizi bansobanurira: Nenze imikorere ya kanaka byakwitwa gutanya abanyarwanda? Kereka mubeshyera cg mvuga ibitari byo! Kandi mbaye nanamubeshyera nawe yajya ahagaragara akanyomoza noneho abatwumva bakihitiramo uvuga ukuri.Mwe musobanukirwa gute droit d’expression? Yenda u Rwanda si USA ariko njya numva na Obama abaturage be banenga imwe mu myanzuro aba yafashe kandi sindumva hari ubizira cg ngo ajyanwe mu nkiko. Rwose nyamuneka mudusobanurire ejo tutazira ubusa: gutanya abanyarwanda bihera he bikagera he ngo hato tutabizira??? Erega ndabona bitinde bitebuke n’ibinyamakuru harimo n’uyu Museke birafungwa da kuko si buri gihe bavuga inkuru zishimisha abo zikoraho cyane cyane izi comment zihita hano!!

  • Ahubwo se gufunga insengero bimaze iki niba musiga abo mushinja kwigisha amacakubiri? Nibo mukwiriye gufunga!Ubu budini bw’inzaduka n’izo bishops zatwo biri kubuza injiji nyinshi gukora ngo zibesheho kandi bakabasaba kuzana amaturo ngo n’imisanzu yo kubaka insengero; mbese ni business nshya twungutse muri iyi myaka. Polisi rwose idukize aba batekamutwe.

  • hhhhhh ndumiwe, Papa wa Gikapu? like father like…

  • Ko mwibagiwe kuvuga ko amadini akora nk’amshyaka? Abakeba buri gihe ntibacan’umwe bahora basebanya. Wamugani hari ibyo babaziza bindi bareke kutujijisha.

  • Emmy ureba kure kabisa. Buriya hatahiwe ibinyamakuru kuko bituma tumenya byinshi kdi bikanadutera kugira ibyo twibaza bikanadusiga muri qu’est-ce que c’est!!!!! Kugaragaza ubujiji bibi. Ese baba barabanje guhura cga kuganiriza na bamwe bashyamiranye ngo bumve cga ahobitagenda babahe guhindura ibigawa? Guhubuka.com (prise des décisions brusquement sans attention aucune).

  • Icyo cyaha cyakorewe icyarimwe mu nsengero enye ziri mu turere tune dutandukanye ndumva kidasanzwe. cyeretse niba hose harasomewemo ubutumwa bw’umuyobozi mukuru wabo, burimo ayo macakubiri, maze bukazatangirwa gihamya mu nzego zibishinzwe. Abapentecote rwose ni abo gusengerwa, bari mu kigeragezo gikomeye. Niba idini ryabo rishingiye ku Mana, ntibagire ubwoba ntacyo rizaba. Ariko niba rishingiye ku bantu, rikaba ari bo rikorera cyangwa ari bo barikoresha, bwo rizasenyuka ryibagirane. Ihame ni rimwe, nta macakubiri cyangwa umunabi bikomoka ku Mana.

  • ndabona aha harimo itekinika ryo mu rwego rwo hejuru, ubundi mbere yo gufunga insengero bagombye kwaka ibisobanuro archbishop uhagarariye ririya torero , agasobanura uko ikibazo giteye , byaba ngombwa bagahagarika pasteur bagashyiraho umusimbura ariko ntibafunge urusengero , naho ubundi ibintu babishubije inyuma , il ne faut pas répondre l’hostilité par hostilité c’est rendre les choses de pire en pire , gutekinika bikwiye gucika mu gighugu ni umuco mubi, abayobozi nabo bakwiriye andi mahugurwa kugira ngo bajye bafata ibyemezo bitabangamira abantu muri rusange

  • Ese buriya bashaka gufunga insengero cg bashaka abazishyizeho plz !!!!!???? ni agatereranzamba daaaaaa????

  • Puuu, ubwo budini n’abayoboke babwo butubaha Nyinawimana bwirirwa buvuga Bikiramariya uko bwishakiye buzajya buhora muri zagarazagara

  • Ahubwo niba ari gutyo bazafunge amatorero yose ya prosestnts yigisha asebya Catholic kandi ariyo bavuyemo

  • Hey kamuzinzi se ni archbishop..muzi kera anywa… ko ari na cousin wa PK

    • Silas baravuga ibibabaje nawe ukavanga amasaka n’amasakramentu. ngo uriya musaza w’umupasteur ngo umuzi yaranywaga? None se niba utamusebya gusa, ninde utanywa, cga niba yaranywaga akaba yarakiriya agakiza akazireka? Ariko ubundi ko Ababikira n’aba Padiri ko banywa bitwara iki? Ko wanakora ibyaha kdi uywa imitobe? Urongeye uti: ni cousin wa PK, reka itiku aho, wabona utanamuzi ugapfa kuvuga gusa. None se urashaka kugaragaza iki niba ari cousin wa PK. Aha tujye tureka gutandukira aho gutanga ibitekerezo byubaka biba bikenewe dore ko aha hantu abenshi bigiramo ibintu byingirakamaro, ariko se itiku ryamaririki umuntu urisomye? jyubigumanira ubwawe, ntimu kadeviye kbsaier).

  • Nyamara ndabona Rusagara ibyo yavugaga bifite ihame.

  • Bazajye gutanga icyacumi nibarangiza bajye kuri radio bavuge ukuntu bifuza kuyoborwa na Kagame kugeza 2034 maze murebeko ibintu bitazatungana.

    • YEAH!!!!!
      Ibyo hanze aha ni: “TURA TUGABANE NIWANGA TUBIMENEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE”

  • ese ubu uyu muyobozi muri RGB ibi avuga yabitangira ibimenyetso bifatika, ese bivugwa nande ngo amugararagaze, Imana ntinegurizwa izuru, ntirobanura kubutoni,ibi nukurenganya abana b’Imana; kdi bibaye ari byo kuki batabajyana mubutabera ngo ababikora babibazwe.

  • birababaje kuko abayobozi bacu muri iki gihe bari kurangwa no kwinyuramo bikabije. kubera ko ikinyoma cyabokamye mj byo bakora byose iyo umunyamakuru amutunze mikoro ahita atangira gucurikanga ibintu uko abonye ngo arebe ko yahikura ; ikibabaje ntibazi ko ubu Abanyarwanda tuharuzi tuzi gutandukanya ukuri n’ibinyoma. gusa bimaze gutera iseseme ariko rimwe tuzabereka ko tubirambiwe. Trop c’est trop…too much!

    • @Mbabazi, Urinde, uriki kugirango uvuge ngo umuntu uramuruzi amaze kugutera isesemi?Muri kwamamaza ko mu rwanda ntawuvuga ibyo ashaka, nta burenganzira bwa expression buhari, niba ari ubwo kuvuga ko abayobozi baguteye isesemi, kandi umunsi umwe ngo uzabwira abandi babyumva nkawe mugakora ibyo mushaka. Nta gihugu kitagendera ku mategeko,bavuga ibya madini mukazana amashaka,bavuga ibya bafungiwe inzugi kubera kwigisha amacakubiri mukavuga ko nta mategeko mushaka, niba mushaka anarchie mubeshye igihe,mwibwshye ni gihugu!Noneho abandika hano benshi nzi aho mutuye, iyaba mwagerageje nibura kuvugira aba bakingiwe imirwango, nti muzane politike zanyu zatsinzwe 1992.Debat ni debat menya kuvuga muhana ibyo bo gutera iseseme nibindi bitutsi bituma nabandi batifuza gutanga ibitekerezo byabo cg bakaza batukana nkawe!!!!

  • Ibi byose ikibyihishe inyuma ntawundi ni Rwagasana niwe wica agakiza muri ADEPR niwe wazanye umwiryane…niwe utanga cheque zitazigamye..ibintu byose niwe ibikora …reka abikore kuko arahagariwe kandi uhagarikiwe n’ingwe aravoma shaaaa nzaba ndora n’umwana w’umu……

  • ibi ni iherezo ryisi ndetse ni uburyo satani akoresha mu kurwanya ivugabutumwa akoresheje z leta zo ku isi,nawe indaya ntawuzivuga,abatinganyi bahawe umugisha,inzu zisambanirwamo zikora 24 h non insengro ngo ni iibazo,uwo muyobozi afite ibibazo,abaturage badasenga twamer n somalia na leta ntiyashobora management yabaturage bamenyeko pasteur afatiye igihugu runini gusa ibi byerekanako hari ikibazo cyihishe,a ban barenurwe

  • Aba barazira izindi mpamvu, ubundi amadini ni nkamashyaka ya politiki (uretse ayo mu Rwanda) ahandi kugirango Ubone abayoboke bityo wizere gutsinda amatora nuko werekana ibitagenda muyandi mashyaka muhanganye, mu Rwanda rero tumenyereye ko utwiyita ngo ni amashyaka dutora umurongo ……. None rero ndabona no mumadini ariyo bishyira…… IBAZE NAWE ???

  • Wagira ngo ntimuba mu Rda! Sibomana Jean muramuzi? ADEPR yandikiye inteko ko yifuza PK iteka ryose! Usabyimana muramuzi? Ibi ntabwo ari agakino k’amadini nkuko mu bikeka! Ni agakino politike. Mutegereze ibyangombwa wenda Sibomana azabibaha! Mwari mwabona iki se no gupfa bitarazamo.

  • None se eglise Adventist ko batara yifunga kandi nayo mu myigishirije yayo usanga icyo bashyira imbere ari gusebya andi madini (basebya cyane cyane catholique na Islam) ku muaragaro. Kuki yo itara hagarikwa? Muzajye mu bya bindi byaba Adiventist byitwa amavuna. Amavuna arinda arangira basebya andi madini gusa.

  • ADEPR musigaye nuri abanyamatikuuu,mwitonde weweweweee,muriyemera cyane muzi ko arimwe dini risenga ryonyine IMANA ikumva!!!!!hari kera mutaraba abanyamatiku kandi ibyo IMANA ntibyemera.nabandi barasenga weee,ngaho mwazanye ishuli ry’ubuhanuzi,nibindi ntazi,

  • Kuki mutumva ibyo umuvugizi wungirije yababwiye? Ndavuga Tom Rwagassana!

    Yababwiye ko afite inkota y’amugi yombi, nukoramo ikagutema utazamubaza. Ubwo rero EPEMR mwakozemo tu.
    Ntiyababwiye ko yashyizweho n’intare? Mutuze mwisengere Imana itaba mu nsengero zubatswe n’abantu, ubundi ibindi ubundi.

    ADEPR itorero ry’umwuka ntimukarivuge, mwigishe abantu bave mu byaha dore ko ari nawo muhamagaro!

  • Uyu mukozi wa RGB akwiriye kwicazwa n’umuntu mukuru akamwigisha uko bavugisha umunyamakuru n’icyo bita imbwirwaruhame. iyo utateguye icyo uvuga ubundi uraceceka. Ibi byabaye rero biragaragaza intege nke z’ubuyobozi mu gufata icyemezo kandi mbabajwe nuko byaje mu igtangazamakuru aho bibonwa na buri wese

  • Ahubwo ADEPR ndetse nabamwe mu abayobozi ba RGB kko Rio torero rizabaho, kandi rizakomera gusa ikibazo nuko mubitabo by’Amatora bazajya bandikamo ko ntambara barwanye harimo niza bene se no muri ADEPR. Cyangwa nayo mateka murayakeneye?

    • yah maze gusoma iyi nkuru numiwe kuko nahise nsanga reyospor na aper fc byahita bifungwa burundu

  • amadini yose ntakindi akuruza abantu uretse ibyavuzwe haruguru kwerekana ko ariyo arimunzira agasebya bamukeba ariko numva ntawabyitwaza kuko buriwese afite kwihitiramo ese uwo muyobozi wa RGB afana iyihe kipe ese iyo iye yabuze abafana yishimira zamukeba zamutwaye abafana to day thecharch more of them is bisiness kubivuga rero nta dini ridasebya andi ngoribone abayoboke.

  • Icyo batazi numuntu wuzuye Umwuka Wera, niyo wamubamba , arazuka, niyo wamwima ibyo kurya , Imana imanura manu mw’ijuru cyangwa ikohereza ibisiga bikamugemurira aho yicaye. Nimureke gutoteza nkana abana b’Imana biyemeje gusenga , kandi nubwo mutabireka ku neza , Imana izabereka uko yo ikora. Indi nama naha abanyamadini, muharanire ukuri , ntimikagwe mu mutego wo kwangana , kuko nubwo wakora byoseeeee nezaaaaantugire URUKUNDO, ntacyo bimaze. URUKUNDO d’abord.

Comments are closed.

en_USEnglish