Amavubi yadwinze Ibisamagwe bya Gabon, niyo ya mbere abonye ticket ya 1/4
Mu mukino utandukanye cyane n’uwabanje bakinnye na Cote d’Ivoire, Amavubi kuri uyu wa gatatu, abifashijwemo n’abafana b’umurindi udasanzwe, yigaragaje cyane, guhererekanya neza, guhagarara neza no kubyaza umusaruro amwe mu mahirwe yabonetse, byatumye abona ibitego bibiri kuri kimwe cya Gabon. Amavubi niyo ya mbere yahise abona ticket ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’iri rushanwa rya CHAN.\
Nibwo bwa mbere mu mateka Amavubi arenze amatsinda y’imikino y’umupira w’amaguru nyafrica y’abakuru. Amavubi kandi niyo kipe ya mbere abonye Ticket yo gukomeza muri 1/4 muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane ribera mu mijyi ya Rubavu, Huye na Kigali.
Amavubi yatangiranye imbaduko, ku munota wa mbere gusa yahise abona Corner kick, ndetse mu minota itanu ya mbere yari amaze gutera corners ebyiri.
Jacques Tuyisenge, Iranzi Jean Claude, Fitina Omborenga na Celestin Ndayishimiye bigaragaje cyane, Amavubi ahererekanya neza kandi asatira cyane yerekana ubuhanga iterekanye ku mukino wa Cote d’Ivoire.
Muri iki gice ku munota wa 21 Sugira Ernest yahushije igitego ku mupira yari ahawe uvuye ku ruhande rw’iburyo, abakinnyi ba Gabon nka Cedriv Ondo na Allen Dorian Nono nabo bigaragaje cyane mu kugerageza gusatira.
Amavubi yihariye umupira, ahererekanye neza, arasatira cyane, abafana bakora icyabazanye ku buryo butagaragaye mbere, umupira urashyuha cyane kandi unogera amaso y’abafana b’abanyarwanda.
Ku munota wa 41, Jacques Tuyisenge yakoze akazi gakomeye azamukana umupira baramutega ariko aba yawuhereje Sugira Ernest uyu munsi wari wabonye amahirwe yo kubanzamo ahita awutsindamo igitego kiza bajya kuruhuka Amavubi ari imbere.
Mu gice cya kabiri, umutoza Johnny McKinstry yasimbuje Innocent Habyarimana hinjiramo Nshuti Dominic Savio wa Rayon Sports.
Ku munota wa kabiri gusa w’iki gice, Ernest Sugira yafashe umupira acenga abantu babiri arekura ishoti ari kure umuzamu Yves Stephane Moto ntiyarabukwa.
Byari nyuma gato cyane y’uko Sugira kandi ahusha ikindi gitego ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge.
Amavubi yakomeje kandi gusatira no guhererekanya neza, gusa ku munota wa 14 w’igice cya kabiri Aaron Salem Boupendza yiba umugono Amavubi atsinda igitego cy’umutwe kuri coup franc yari itewe neza na Dorian Nono.
Amavubi yakomeje guhererekanya neza, Nshuti Dominic Savio wari wasimbuye azonga cyane ab’inyuma ba Gabon ndetse umusore ukina hagati yugarira Tchen Djasnot Kabi amukoreraho ikosa abona umuhondo wa kabiri ahabwa ikarita itukura asiga ibisamagwe birwana n’Amavubi bituzuye.
Ku munota wa 71 Jean Claude Iranzi yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira yari ahawe neza cyane na Ernest Sugira, waje no gutorwa nk’umukinnyi w’uyu munsi.
Gabon yakomeje nayo kwihagararaho nubwo bari 10, ku munota wa 76 babonye coup franc yatewe neza cyane na Stevy Guevane Nzambe wari winjiye asimbuye, umupira ukubita umutambiko w’izamu, Amavubi arokoka atyo kunganya.
Kugeza ku munota wa nyuma Amavubi yari agikina yemye, maze abafana babyina intsinzi karahava.
Amavubi ubu akomeje kuyobora itsinda A, mu mukino ukurikiraho saa kumi n’ebyiri Cote d’ivoire iracakirana na Maroc yo yari yanganyije na Gabon mu mukino ubanza.
McKinstry ati “na Maroc sinzayijenjekera”
Nyuma y’umukino Johnny McKinstry abwiye itangazamakuru ko ashimishijwe cyane no gukomeza muri 1/4 ariko nanone agomba gushaka amanota ku mukino utaha wa Maroc, byamuhesha gukomeza ayoboye itsinda.
Mackinstry yagize ati “Turatsinze…turishimye. Turanakomeje muri 1/4 ariko ntabwo birangiye kuko urugamba ruracyakomeje. Turifuza gukomeza turi aba mbere mu itsinda. Niyo mpamvu mutakwitega ko nazajenjeka umukino utaha wa Maroc.”
Abajijwe kuri rutahizamu Sugira itarabanjemo ubushize yasubije ati “ni rutahizamu mwiza. Umubiri we ubimufashamo. Yakoze ibyo mba niteze kuri rutahizamu wanjye. Akazi karacyari kose, turifuza kugerageza gutsinda amahirwe menshi, kuko abakinnyi bo hagati babagezaho imipira myiza. Niyo mpamvu, we na Danny, mbafitiye ikizere. Kandi hamwe nabo, tuzagera kuri byinshi.”
Stéphane Bounguendz utoza Gabon ya CHAN we yavuze ko atakaje umukino kuko yakinnye n’ikipe ikomeye.
“ndashimira u Rwanda. Ni abasore bamaranye igihe, bituma bakina nk’abaziranye. Mugenzi wanjye ubatoza kandi yabaremye mo ikizere. Iyo ubiteranyije kuba bari imbere y’abafana babo, bituma bakina neza. Ariko nanone ba myugariro banjye bahagaze nabi byatumye rutahizamu wabo abona amahirwe menshi. Nicyo nzakosora mu mukino utaha. Ndacyafite amahirwe yo gukomeza muri 1/4, kandi muzatubona mu mukino utaha.” – Stéphane Bounguendz
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
18 Comments
Bakoze cyane abasore b,amavubi gusa bajye bahindura imyenda sinzi niba ariyo bari bambaye kuko ntago narebe umupira!!
Ni mukomere mukwakwanye utwo dukipe turabashyigikiye !!!!!
Aba basore b’amavubi ni bakomeze bashimishe abanyarwanda, bagarure ikizere mubafana natwe tubarinyuma.
Congratulations amavubi! Tubari inyuma
Abasore bacu bakoze cyaneeeeeeeeeeeee tubari inyuma gusa bazagere no ku mukino wanyuma bazanatware nigikombe.
congratulation kandi mukomereze aho mwadushimishije.
Amavubi oyeeee, tubarinyuma.Bravon,bravon.
Kuva namenya ubwenjye nokuva nakumva nanabona amavubi nubwambere mbonye umupira bya kweri kweri. Amavubi ntakiri ikipe yo gukina nutu dukipe two muri Africa icyo cyiciro umutoza wumwana cyane yarakibarenjyeje.
Mbega ibyishimo mbega umunezero ese niki koko twavuga ngo mubone ibyiahimo biri mumitima yabanya Rwanda koko ko nanakimwe.
Aba bana bamavubi ntanuwabona igihembo yabaha kuko birenze ubwenjye.
Gutsinda nabyishimiye ariko icyanejeje bikomeye nuburyo bakina umupira bahererekanya birakabije cyane.
Imana idukomeze
Amavubi yadwinze cyane urusamagwe rutaha rwokerwa, nakomereze aho azadwinge n’abasigaye birashoboka
Amavubi oyeeeeeeeeeeeeeeee mukomereze aho aba nyarwanda tubari inyuma.
Turishimye cyane eeee ariko ,hari hakwiriye gushyirwaho itsinda ryasuzuma niba nta kintu cyajyaga gituma badakina neza kugira ngo gikumirwe cyoye kuzagaruka , ndekeka kigomba kuba gihari !!!!
Nibyo mukomeze mukwakwanye gusa
Congs kuri Equipe yacu AMAVUBI dukunda cyane. Ndashimira AMAVUBI cyane ko yaduhaye ishema, ariko cyane cyane SUGIRA Ernest. Ndashimira n’Abanyarwanda bose muri rusange bari gufana Equipe yacu nkuko bikwiye. Tubari inyuma bana bacu, mukomereza aho, ndetse Igikombe ntikizasohoke hano.Ndabasengera kandi mbafatiye iry’iburyo. Thanks, God be with You.
Natangira kubona amavubi ubu asigaye atsinda ibitego biobanutse kabisa. Go go go amavubi
kbsa ndemeye amavubi arabikoze…… gusa nta kujenjeka na maroc tuzayikwakwanye
Amavubi tuyarinyuma nakomereze ahooo
turabashigikiye kandi Imana ikomeze ibagende imbere Imana ifashe Abanyarwanda natwe dukore amateka muri Ruhago courage basore b’ uRwanda
reka dutsinde maroc turebe UK duhagaze
Comments are closed.