Mu ijoro ryo ku itariki ya 01 Gashyantare abantu batazwi biraye mungo zinyuranye mu midugudu ya Kinunga na Runyonza, mu Kagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo batema ndetse bagakomeretsa abantu 11, nyuma y’ibyabaye ngo ubwoba buracyari bwose. UM– USEKE wasuye bamwe mu batemwe Imana igakinga akaboko ntibapfe n’abaturanyi babo kugira ngo […]Irambuye
James Musoni Minisitiri w’ibikorwa remezo yatangaje kuri uyu wa gatatu ko gahunda yo kwishyuza abagenzi mu modoka hakoreshejwe ‘Smart card’ ari gahunda ya Leta kandi abanyarwanda bakwiye kubahiriza gahunda za Leta kugira ngo serivisi bahabwa zigende neza. Aha hari mu nama yahuje abakora ibyo gutwara abantu muri rusange, RURA, Rwanda Revenue Authority, Police n’Umujyi wa […]Irambuye
*Akandi kagali nako kambuye amafranga y’ubukode bw’inzu y’umuturage Evariste Bambuzurwaho avuga ko yihanganye cyane, imyaka ine irabura ukwezi kumwe ngo yuzure kuko tariki 13/03/2013 yasinye amasezerano n’Ubuyobozi bw’Akagali ka Nyamiringa mu murenge wa Gitesi yo gukodesha inzu ye ku mafaranga ibihumbi icumi gusa. Kuva basinya amasezerano kugeza ubu avuga ko atishyuwe na rimwe. Ati “narihanganye […]Irambuye
*Ingabire amaze igihe yigishijwe kogosha n’umusore bakundanaga baje no kubana; *Ubu we n’umugabo we bakorera muri Salon imwe kandi byabateje imbere; *Ashishikariza abandi bagore gutinyuka imyuga yose; *Intego ye ngo ni ukwigisha abandi no kwagura ibyo akora. Ingabire Deborah, nta mashuri menshi afite, yarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza gusa. Afite umugabo bamaranye imyaka itandatu […]Irambuye
*Amateka, Umukoloni udashaka guhara inyungu ze na Polikizi zihariye z’ibihugu *FDLR ni ikibazo gishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, *Umukoloni aracyashaka gusigasira inyungu yaje ashaka muri ibi bihugu bya Africa. Mu kiganiro nyungaranabitekerezo kuri Politiki y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye n’Abasenateri, yasesenguye intambara z’urudaca zaranze Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 22 […]Irambuye
Paul Ndagijimana umwe mu bakandida barindwi bari kwiyamamariza kujya muri Njyanama y’Akarere kuri uyu kabiri yabwiye abaturage bo mu kagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ko nibamutora azabaha pariki y’igihugu. Iyo Pariki ngo akayishyira ku misozi ya Kanyarira na Kizabonwa, imisozi abakristo bakunze gukoreraho amasengesho. Kuwa 22 Gashyantare nibwo mu mirenge […]Irambuye
Mu murenge wa Rugabano, mu tugali tumwe twaho hari ikibazo cy’imyumvire abayobozi bemeza ko iri hasi cyane y’abaturage bashyingura ababo imbere mu nzu, ndetse mu ruganiriro (muri Salon), ngo ni icyubahiro ku wapfuye no kumurinda ko yazicwa n’irungu. Rugabano ni Umurenge ufite ibibazo by’uko ikigo Nderabuzima gihari kidafite amashanyarazi gusa ukaba nta n’irimbi rusange ufite. […]Irambuye
Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke muri iki gitondo ko Police y’u Rwanda ifunze Olivier Murindahabi, uyu ni umunyamabanga mukuru wa FERWAFA. Avuga Police iri kwegeranya ibimenyetso ku byaha ashinjwa yirinze gutangaza. ACP Twahirwa avuga ko Police ifunze uyu mugabo kuva kuwa mbere nimugoroba. ACP Twahirwa yagize ati: “Yego nibyo turamufite. Icyo akurikiranyweho […]Irambuye
*Ahari impunzi ntihabura politiki, ariko u Rwanda sirwo ruteza ibibazo u Burundi. *Ibibazo by’u Burundi byatewe na politiki yihariye y’icyo gihugu n’abayobozi bacyo, *U Rwanda rugirwaho ingaruka nyinshi n’ibibazo by’u Burundi kuko bisangiye amateka, Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, ku isaha ya saa tatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro yahaye abagize Sena, […]Irambuye
Mu nama mpuzamahanga yitwa ‘World Government Summit’ iri kubera i Dubai muri United Arab Emirates, kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame wayitumiwemo yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda ari ukwibeshaho no guteza imbere ubukungu biciye mu gukurura abashomari no gukora Business aho kuba gutungwa n’inkunga z’amahanga. Iyi ni inama nini kurusha izindi ikoranya abayobozi ba za […]Irambuye