Police y’u Rwanda yemeje ko ifunze Umunyamabanga wa FERWAFA
Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke muri iki gitondo ko Police y’u Rwanda ifunze Olivier Murindahabi, uyu ni umunyamabanga mukuru wa FERWAFA. Avuga Police iri kwegeranya ibimenyetso ku byaha ashinjwa yirinze gutangaza.
ACP Twahirwa avuga ko Police ifunze uyu mugabo kuva kuwa mbere nimugoroba.
ACP Twahirwa yagize ati: “Yego nibyo turamufite. Icyo akurikiranyweho ntabwo turagitangaza kuko turacyegeranya ibimenyetso. Aho afungiye naho simpatangaza kuko n’ejo twahahindura.”
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mugabo akurikiranywe ku byaha byo kunyereza umutungo binyuze mu gutanga isoko mu buryo budafututse.
Hari amakuru yemeza ko mu kibanza FERWAFA yahawe ngo yubakemo Hotel ku mafaranga y’inkunga ya FIFA, amwe muri ayo mafaranga yaba yaranyerejwe mu itangwa ry’isoko.
Iyi Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, yagombaga kubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye.
Uyu munyamategeko Olivier Mulindahabi akaba yaba afunze akekwa uruhare muri iyi dossier.
Amakuru Umuseke wabashije kumenya mu minsi ishize ni uko mu minsi ya mbere y’irushanwa rya CHAN, Olivier Mulindahabi hamwe n’umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita bitabye inshuro irenze imwe urwego rwa Police rushinzwe iperereza ku byaha, CID. Babazwa ku isoko ryo kubaka iyi Hotel.
Ikibanza kigomba kubakwamo Hotel ya FERWAFA kiri iruhande rw’ibiro bikoreramo FERWAFA ahahoze hacumbitse ishami rya Interforce rya Police y’u Rwanda ryahimuwe ngo imirimo yo kubaka iyi hotel itangire.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
13 Comments
Birimo biraza mutegereze gusa.
Umuntu wiba umutungo wa leta agomba kubiryozwa kuko ntabwo ari leta aba ahemukiye aba ahemukiye twe abaturage bu Rwanda kuko iterambere ryacu aba ariku risubiza inyuma
Njye narinziko yuzuye!
Igihe babivugiye ngo na frw yarabonetse!!
Ahaaaaaa! Reka dutegereze da
Mbega Olivier, ubu urongeye usubiye mabuso kubera kudashishoza? Uribukako mu bihe bya mbere wafunzwe bakubeshyera case ya genocide hanyuma ukaza kurenganurwa none wivanze muri Ferwafa koko? Yewe burya urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru koko. Amafaranga wavanaga mu kazi ko kuba avoka wumvaga adahagije urangije wirahuriraho amakara yo muri ferwafa? Bye agindere, nugira chance ukabicika uzahite uhurwa, wemere kurya duke uryame kare.
Afunze kubera ko kongo yatwaye igikombe?
Imisi y umujura irabaze ni mirongwine
Hasigaye Degaule ubundi bakajya kuyarira 1930
De gaule iyaba ari we mubanzamo, buriya iruya stade ya Huye mubona ikwiye milliard zingahe? Umwanzi wa Rayon gusa
Uh, jye ntakintangaje kuko Olivier ndamuzi bihagije, ahubwo nari no gutangazwa n’ibyiza yakorera FERWAFA n’abanyarwanda muri rusange! nawe yakugurisha muhagararanye.
Ariko ubwo koko uretse kwigiza nkana murabona Olivier ariwe wari ukwiye kuryozwa ibya Hôtel! Ubwo se ni ukuvugako mutazi uko bimeze ra? Cyangwa niwe mwabonye mwana mubitse nkuko mwamenyereye gutekinika!
Alice, kagire inkuru, tubwire uko bimeze ndumva uzi amakuru kurusha bose.
@ Innocent menyako nta mutungo wa Leta yibye kuko amafaranga ari kuburanywa ni ayatanzwe na FIFA wimwishima hejuru rero. Ikindi kandi abari gusebya Olivier mutuze kuko ntabimenyetso bimushinja kdi niyo byaba bihari urukiko ntiramuhamya ibyaha reka dutegereze aracyari umwere.
WEHO NGANJI BACA UMUGANI NGO URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO. WIFUZA KO DEGAULE IYABA YARAFUNZWE KUKO NGO YANGA RAYON SP ARIKO HAFUNZWE UMUREYO NICYO KIKUBABAJE NTUBABAJE NIBYO BAMUSHINJYA NDAVUGA AMAFARANGA NKUKO BIRI MURIYI NKURU,KANDI DEGAULE NAWE NIBA ABIFITEMO URUHARE NAWE NIBAMUTEMO NTAGIHUGU KITAHANA.
Wowe karumuna uvuga ibyo utazi, ni gute wafunga uwungirije kandi usinya ari Chef? Menya ko gukingira ikibaba atari byo. Boss wa Ferwafa ni Olivier cg ni De Gaule, nawe yakagombye kubazwa. Cyakora afunzwe abarayons nyabo twakwigurira kamwe.
Comments are closed.