Gukoresha ‘Smart Card’ mu kwishyuza abagenzi ni gahunda ya Leta – Min Musoni
James Musoni Minisitiri w’ibikorwa remezo yatangaje kuri uyu wa gatatu ko gahunda yo kwishyuza abagenzi mu modoka hakoreshejwe ‘Smart card’ ari gahunda ya Leta kandi abanyarwanda bakwiye kubahiriza gahunda za Leta kugira ngo serivisi bahabwa zigende neza.
Aha hari mu nama yahuje abakora ibyo gutwara abantu muri rusange, RURA, Rwanda Revenue Authority, Police n’Umujyi wa Kigali aho umuyobozi wa RURA Maj Patrick Nyirishema nawe yashimangiye ko gukoresha ‘Smart Card’ mu modoka zitwara abantu atari ikintu abatwara abantu bihitiyemo ahubwo ari politiki ya Leta.
Hashize iminsi micye imodoka zitwara abantu mu mujyi wa Kigali, cyane mu za KBS, batangiye gutwara abagenzi gusa bafite za ‘Smart Card’ bishyuriyeho ingendo bashaka. Abatazifite ntabwo imodoka zibatwara.
Abatwara abagenzi bavuga ko batanze igihe gihagije ku bagenzi bakanabamenyesha iby’izi mpinduka.
Abagenzi bo bavuga ko iki ari icyemezo cyabatunguye kandi bakagombye kurekerwa uburenganzira bwo guhitamo kwishyura uko bisanzwe cyangwa gukoresha ‘smart card’.
Maj Nyirishema ati “Ni byiza ko Abanyarwanda babyubahiriza kuko ari n’ibintu byiza bituma abantu badata umwanya ku mirongo bishyura.”
Maj Nyirishema avuga ko gufata imodoka ijyamo abantu 60 no kugenda bishyura abandi basubizwa ibiceri, Leta yasanze uburyo bwiza kandi bwihuse ari ugukoresha Smart Card.
Izi karita nshya kandi ngo zizafasha ba nyiri amamodoka kubarura no kumenya neza amafaranga imodoka zabo zinjije, kandi ngo bikajyana na Politiki ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga.
Ku bavuye mu byaro cyangwa mu mahanga badafite ayo makarita kandi bakeneye gutega ngo umushoferi w’imodoka azajya nawe aba afite ikarita ye ishobora kwifashishwa n’uje atayifite akishyura umushoferi amafaranga akoresheje ku ikarita ye.
James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko gukoresha izi karita ari inyungu ku banyarwanda bityo bakwiye kwitabira kuzikoresha.
Ubu buryo ubu muri Kigali buri gukoreshwa na Kompanyi ya KBS gusa ariko ngo n’izindi zose mu gihe gito ziratangira kubukoresha.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
17 Comments
Mubyo bavuze byose hatarimo kurengera abagenzi bagabanya umubare ndetse ngo banarebe ko umubare wabantu bemerewe gupakira batawurenza byose njye mbifashe nkimfabusa.KBS na Royal reta izerure itubwire impamvu ibakingira igitugu mugutwara nabi abanyarwanda haba gutinda muri gare kandi bujuje kubera gutegereza gutendeka abantu amagana,haba no kutagira indi service nziza kubagenerwa bikorwa babo
Ese haba hariho amabwiriza abuza police guhagarika ariya mabus ngo ibare abantu baba bapakiye hanyuma yasanga barengeje bakabahana nkuko bahana abandi bafite amakosa mumuhanda? Yaba police,rura numugi wa kigali ntakintu mukora ngo mukemure iki kibazo.Njye numva bazihagarikira munzida bakazi controla bigiye bikorwa ntibyazasubira.ngaho muhamagare number ya call center ya kbs yanditse kuri bus nimusanga ijya icamo mutubwire cyangwa muhamagare iya rura
Nta mahitamo y’abagenzi , ibintu byose bigirwa itegeko !!!! hahahhhhhh ariko Mana , UTAZAYIGURA AZAGENDA N’AMAGURU ,AHUBWO WASANGA AZANAHANWA!!!!!Umuntu uzava mu cyaro iyo ngiyo aje gusura family ye ituye i KANOMBE se azajyayo n’amaguru bahu????
Iki ni igitugu!None Kogali izagendwa gusa n abayituye?Nk umunyamahanga ugeze i Kigali bwa mbere se cg umuntu wiviriye mu cyaro hataba umuririro hataba n izo za simati kadi,azabyifatamo ate ageze i Kigali bwa mbere!?
Ese abanyakigali mugira ngo twese ni ko tugenda buri munsi, abo mu Cyaro n’abanyamahanga byo birumvikana. Nyamara abayobozi bagenda muzabo zaguzwe mu misoro nyuma ntibahe abanyarwanda agaciro. Ubu Smart cards nyuma bazazuriza bitere ibibazo. Murengere umuguzi nyamuneka.
ahaaa! gahunda za leta zipyinagaza abaturage! ntawanze iterambere ariko ibi byo ni uguhonyora abaturage!
Igitekerezo ubwacyo ntekereza ko ari cyiza ndetse cyane ariko ikibazo nta gushidikanya ko ari uburyo ababishinzwe baba bagiteguye ndetse bakanagitangiza cyangwa bakagishyira mu bikorwa! Kuki nk’uko benshi babivuga muri comments ababishinzwe baba batatekereje gukora nk’ibi bikurikira:
1) Gutangiza uburyo bushya ariko n’ubusanzwe bukagumaho, wenda byibura kugeza igihe runaka,
2) Kugabanya igiciro cy’urugendo ku buryo bushyashya bwo gukoresha smart card bityo bikaba byakururira abantu kubwitabira,
3) Gukora amakarita atandukanye (e.g., iy’urugendo 1, iz’2, 3, 4, etc.) ndetse uguze iy’ingendo nyinshi igiciro cy’urugendo kikaba ari na ko kigenda kigabanuka.
Izi ninyungu za bamwe mu bayobozi n’abacuruzi ntabwo arinyungu ya leta kuko leta batubwira ko ari abaturage kdi abo aribo bagira uruhare mubibakorerwa. Ngo inyungu y’umuguzi hhhhh!!!! None se ikibazo iyo karita uretse amafaranga y’urugendo ubundi ni ibintu? Niba se nta gahunda yo kugaruka ufite ari ikibazo warugiyemo kikaba kirangiye wemerewe kugura ikarita y’urugendo rumwe? Ese ufite 200f kdi ubusanzwe yari kumugezayo azabigenza gute? Ese mbere yuko mubitangira hari ikiganiro mbwirwaruhame mwashyizeho ngo munumve n’ibitekerezo by’abaguzi? Ariko ubanza ibyo bitabareba? Harya gahunda ya leta nta discussion?
Ibibyo bizakorwa nkuko mubyifuza kko umuturage ntacyo yakora nonese nubundi ko arimodoka imwe yonyine ihari natabikora azajyenda n’amaguru niba nabyo mutazashyiraho amabwiriza ahana abantu bagenda n’amaguru!
iki ni ikibazo gikomeye cyane kubantu badafite ubushobozi kuko wagura ikarita warangiza ukanishyura ticket nonese byabaye gufungura compte muri bank. nonese ikarita itakaye, yangiritse, isibanganye, bayikwibye byagenda gute ubwo izo costs zose barazibara bakareba niba umugenzi afite ubwo bushobozi.
umugenzi agiye kuba umugaragu kuko icya mbere na yindi modoka yemerewe kugenda muruwo muhanda itwara abagenzi keretse KBS? azabigenza gute ahubwo bagakwiye gushyiraho imodoka zikoresha smart card zikajyamo nabafite izo card; hakabaho izindi umugenzi yishyura cash, cyangwa bareke abafite imodoka bashobora kwikorera bazane imodoka zabo mu muhanda kuko bo badafite ikibazo cya control.
cyangwa aho nibishoboka ko abo bayobozi bari kuvuga ngo ni gahunda ya leta ahubwo wenda bari kubona amafaranga bashoye batari kuyabona uko babyifuza noneho bagakoresha imyanya bafite muri leta bakabigira itegeko.
please think of the lower class, umufundi, umuyedi, kabyizi ukorera 500 per day, hamwe n’abandi
Intumwa za rubanda ko mudakoma? Ntacyo bibabwiye?
tubiteze amaso iby’uru Rwanda.
ç’est vraiment absurde! musoni ati ni gahunda za leta kandi mugomba kuzubahiriza ngo gahunda muhabwa zigende neza. iki nicyo kibazo kiba mu rda kabisa! leta izi ko iibyo itegetse byose bigomba kuba inyungu zabaturage aho kumva ijwi rya rubanda ngw’ikore ibyo bayisaba. ariko ikibazo kibitera nikimwe nuko aya m’entreprise acuruza ibi byose yaba ay’izo bus, machine,carte,bank,… icyama kiba cyakozemo deal. ariko se tristal ventures ko yayinjije ahagije yakoze imishinga, igapiganwa nabandi ko guhorana inda nini wazaba nka cya gisiga!
ngo bikajyana na gahunda ya leta yo guteza imbere ikoranabuhanga, icyambere cyo ikorana buhanga ko ritajya riburamo bug, icyuma cyapfuye bus ntago izajya ikora mpaka bakirepaye.
nibe niburayi iyo byapfuye umuntu utishyuye agira amahirwe ntibamuhe amande ahuye nababishinzwe ariko naho ntibibuzako kwishyura na cash murii bus biriho kuko ntago wamenya ikiri butume uyifata. ubuse usanzwe ugenda nimodoka ikagupfiraho ufite gahunda yihutirwa?
Njye inama natanga niba basoma, smart payment haba mu burayi Amerika n’ibihugu bikomeye byo muri Asie birakoreshwa. Gusa haba hari n’uburyo bwo kwishyura amafaranga asanze mu mamashini yabigenewe aho mu modoka kandi bikihuta.
Abanyarwanda bahabwe umwanya, basobanurirwe kuko iterambere ni ryiza ariko ritabangamiye uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho k’umunyarwanda. Ikitwica mu Rwanda biza vuba, igitugu guhubuka ndetse bikangiza byinshi. Mwibuke ko dufite umubare utari muto w’abanyarwanda bataramenya uko ibyuma nk’ibyo bikoreshwa. Amamashini yo kongera amafaranga ubu ntibyagutungura aba Nyabugogo gusa ariko abantu ngo nibabikoreshe.
Birashoboka ariko imyiteguro no gushyirwa mu bikorwa ikwiye kugendana n’ubushobozi bw’ibigo n’ubwabaturarwanda.
Icyo kintu cy’ubucucike bw’ abagenzi mu ma bus aya manini ya KBS cg ya ROYAL kirakabije ahubwo sinzi impamvu abazigendamo badatangaza ko bahakura nindwara zitandukanye. Leta yakagombye gukora controle y’umubare ntarengwa twaravuze ariko nothing change biba bibi cyane kurushaho
Iyo biba ari ku nyungu z’abanyarwanda bose ntabwo byagirwa Itegeko, cg ngo mukore ibituma batagira andi mahitamo, kuko ntabwo Abanyarwanda ar’inka ziyoborwa ku itegeko gusa (Ahubwo mukunda kuvuga ko ngo mukora (IMIYOBORERE ABATURAGE BAGIZEMO URUHARE BIHITIYEMO)ariko aha siko biri ,ahubwo ni inyungu z’agatsiko k’abantu runaka.
Ntabwo umwana avuka ngo atangire agende iryo korana buhanga ntawe uryanze ariko mujye mumenya ko abo murishyiramo bataragira ubushobozi bumwe bwo kurikoresha, niyo mpamvu biba bigomba gukorwa ariko bijyanye n’uko abantu bagenda babisobanukirwa, babibonera ubushobozi ,kuburyo ntawe bibangamira cg bihutaza; mbese nkuko BNR ihindura inote runaka ,ariko ntihite itesha agaciro iyari isanzwe ikoreshwa, ndetse hari n’igihe umuntu aba afite ebyiri ishaje n’inshyashya kandi zose zigakora. Bikomeje gutya byazaba bibi !
iyo karita se kuyigura bisaba angahe?
Rimwe na rimwe hari igihe abantu bakora ibintu bifitiye inyungu bene umushinga runaka, bakatubeshya ko ari inyungu zacu abagenerwabikorwa nyamara atariko bimeze. Byamara kwanga cg se icyo kintu cyabananiye, ibintu bigasubiira uko byahoze kandi abayobozi babitangije bakotsa abantu igitutu ntibongere gukora.Reka nifashishe ingero ebyiri:
1. Ko mbere KBS yakoreshaga smart cards, bitari itegeko, ntizitabirwaga kdi abantu bakanishyura cash?? Ubuse kuki bigarutse byitwa gahunda ya leta, ari n’itegeko, abantu ntakoroherezwa cg gutwarwa gake ngo babanze babyibonemo, kandi bigahita bitangirana na KBS n’ubundi aho gutangirana na companys zose zikorera mu mugi wa Kigali? ubundi c Niba ari gahunda ya Leta kuki batabikoresha no ku ma companyi atwara abantu abajyana mu ntara, cg no kuzitwara abantu mu bice byicyaro???
2. Ese harya gahunda y’akanozasuku yo yagenze ite?? Pressure akanozasuku kazanye ntimuyizi?? Ntibyitwaga se ko ari ukurinda abagenzi indwara zuruhu?? ubu c abo bagenzi barengeraga babayeho bate?? None se akanozasuku ko kari politiki yande?
3. Ese polisi igenzura ibiera mu mihanda, igahana yihanukiriye abakora amakosa arimo no gutendeka abagenzi, Izo company za Royal nta maso azireba bagira, cg zo ntizigengwa namategeko???
Muri make, turasaba abayobozi bacu kujya bigana ubushishozi imishinga ifitiye inyungu bene ibikorwa runaka nkizo modoka, ariko batibagiwe no kumenyesha abagenerwabikorwa ibyo bagirirwa. Ikindi kandi nukuzirikana ko abaturarwanda bose batari ku rugero rumwe rw’imyumvire, bityo ntihakagire uhutazwa bitewe nuko umuvuduko we mu gusobanukirwa utangana nuwabandi.
Comments are closed.