Digiqole ad

Muhanga: Umukandida yemereye abaturage ko azabaha Pariki y’igihugu

 Muhanga: Umukandida yemereye abaturage ko azabaha Pariki y’igihugu

Paul Ndagijimana yijeje abaturage kubaha Pariki y’igihugu.

Paul Ndagijimana umwe mu bakandida barindwi bari kwiyamamariza kujya muri Njyanama y’Akarere kuri uyu kabiri yabwiye abaturage bo mu kagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ko nibamutora azabaha pariki y’igihugu. Iyo Pariki ngo akayishyira ku misozi ya Kanyarira na Kizabonwa, imisozi abakristo bakunze gukoreraho amasengesho.

Paul Ndagijimana yijeje  abaturage kubaha Pariki y'igihugu.
Paul Ndagijimana yijeje abaturage kubaha Pariki y’igihugu.

Kuwa 22 Gashyantare nibwo mu mirenge bazatora abazajya guhatanira imyanya muri Njyanama z’uturere n’abagore bazagira 30% bya Njyanama z’Uturere.

Kwiyamamaza kw’aba bakandida byabereye mu kagari ka Gifumba, buri mu kandida yahabwaga iminota itanu ngo avuge imigabo n’imigambi afitiye abaturage mu iterambere.

Paul Ndagijimana wahoze ari Umupasiteri mu itorero ry’Abadivantisiti umunsi wa karindwi nyuma akabivamo, yavuze ko muri aka gace k’icyaro azahazana Pariki y’igihugu akayishyira kuri iriya misozi bakunze gusengeraho.

Ndagijimana yemeza ko kwegereza abaturage Pariki y’igihugu bizabinjiriza amafaranga menshi, abaturage bakabona imirimo.

Uretse kubegereza pariki, uyu mukandida avuga ko azabaha n’imihanda myiza iriho amashanyarazi ku buryo abazanyura muri iyo mihanda nta mwijima bazahura nawo.

Yagize ati “Mfite ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’iterambere, murumva ko ibyo mbabwira mbifitiye impamyabumenyi, ndabasaba rero gutora Ndagijimana kuko muzaba muhisemo iterambere.”

Umuturage Pierre Kanyarwanda utuye muri aka kagari ka Gifumba ari nawe wabimburiye bagenzi mu kubaza ibibazo abakandida, yabwiye abiyamamazaga ko iyo abakandida baje gusaba abaturage amajwi babizeza ibitangaza, ariko ngo bamara kubatora ntibongere kubaca iryera.

Ati “Bamwe muri mwe barangije manda y’imyaka itanu muri Njyanama y’Akarere duherukana nabo umunsi biyamamazaga uyu munsi nibwo twongeye kubabona.”

Mu bisobanuro benshi muri aba bakandida bahaye abaturage bavuze ko bagaruka inshuro nyinshi baje ku muganda rusange, bababwira ko hari ibyo bakoreyemo ubuvugizi biri mu nzira yo gukemuka.

Bongeyeho ko bagize uruhare mu kugabanya ubukene mu baturage bwavuye kuri 53% manda yabo ikaba irangiye bugeze kuri 30%.

Mu bindi bibazo abaturage bagaragarije abandida ngo abazatorwa bazabyiteho harimo kubonera amateme abiri ahuza imidugudu ya Kirebe, Gisiza na Rutarabana no kuborohereza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka no kugabanya umusoro babutangaho.

Bamwe mu bakandida bari aha, uhereye ibumoso Nyirabahire  Spéciose ubanza ibumoso, Mukamutali Monique uwa kabiri  Ndagijimana Paul na Rugamba Jacob  bashaka kujya muri Njyanama y'Akarere ka Muhanga
Bamwe mu bakandida bari aha, uhereye ibumoso Nyirabahire Spéciose ubanza ibumoso, Mukamutali Monique uwa kabiri Ndagijimana Paul na Rugamba Jacob bashaka kujya muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga
Kayiranga Innocent  Umukandida  wo mu murenge wa Nyamabuye
Kayiranga Innocent Umukandida wo mu murenge wa Nyamabuye avuga imihigo ye
Abaturage bababwiye bimwe mu bibahangayikishije bifuza ko nibatorwa bazakora, birimo amatemo no kubagabanyiriza umusoro ku butaka
Abaturage bababwiye bimwe mu bibahangayikishije bifuza ko nibatorwa bazakora, birimo amatemo no kubagabanyiriza umusoro ku butaka
Ariko banabanenga ko bagenzi babo batowe mbere babaheruka nabo biyamamaza
Ariko banabanenga ko bagenzi babo batowe mbere babaheruka nabo biyamamaza

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

20 Comments

  • Kuyobora Itorero ryaramunaniye none ngo azaha abaturage Pariki? reka imitwe Paul we

    • Nanjye narinamubonyemo umutekamutwe womumatorero yinzaduka.Ahubwo barebe neza niba atarumukongomani wumunyamulenge.

      • @ wowe wishyse bwiko ufite ikibazo mumutwe uzajye kwivuza,indera sibyo?

  • MANA WE UMUNTU WIGEZE ABA PASITORI ARABESHYA KOKO YEMWE YEMWE NDAGUSABIRA IMBABAZI VUGA IBYO UZASHOBORA URUMVA WAHA ABATURAGE PARIKI UFITE IMNGUFU ZINGANA GUTE

  • Matayo 19:26

    • byaramuyobeye bari baramwirukanye none ngo agiye kuyobora ahaaaa nzaba numva

  • Ariko se umuntu ufite amashuri ngo angana kuriya ayoberwa ko pariki n’ibyanya bishyirwaho n’iteka rya minisitiri koko? Mbega kwiga ukaba injiji!!!! Ubuse HE tuzamutorera imyanya yose azayijyamo byemere ko ndeba ariwe ushoboye bahu!!!

  • Ubu se umuntu utekereza yatora umunyabinyoma nk’uyu? Ngo azabaha pariki? Aka ni akumiro!

  • Ibyo yavuze ku banyarwanda ni ibisanzwe, duhora twumva discours zisize ubuki badutsindagira mu matwi, udashatse kuzumva agafatwa nk’igipinga.

    Hari uwigeze atubwira ngo “…tugiye kurema u Rwanda rushya, aho uzajya usiga uparitse igare ryawe aha, ujye i Nyamata nugaruka nimugoroba urihasange ntawaryibye….”. None ubu nyuma y’imyaka 20 nta munsi w’ubusa ntasoma mu binyamakuru ko za Gakenke, Rwamagana, Ngororero, Gatsibo… abantu bararana n’amatungo yabo mu buriri, ko ngo abajura basigaye basarura imyaka mu murima, cg abajura bagaterura inkono iri ku ziko !

    Uwapfuye yarihuse, uyu mugabo bazamuzamure mu ntera bamuhe umwanya mu biro bishinzwe gushyiraho vision 2050. Kubera iki abanyapoliyiki bumva ko aribo bazi ubwenge, ko abandi bose ari injiji !

  • Ariko MUKANKUSI icyo na mubwira ni uko abajura bo bagabanutse kuburyo bufatika, dusigaranye imbobo ziba za retroviseur mu makaritsiye n’abashikuza utuntu abantu bitwaje ariko nabo amaherezo turahangana nabo.

  • Uyu ni umusazi gusa. Abure kubashakira technologie yo kubumba amatafari n’amategura ku buryo bugezweho ndetse no kuyatwika ukoresheje ubundi buryo , none ngo PARIKI. Mu mureke niho ibitekerezo bye bigarukiye.

    • Abakandida tutifuza ni aba bakurikira:
      Abatubeshya;
      Abagiye barangwa n’ingengabitekerezo y’amoko iyo ariyo yose, mubihe byashize;

      NB: Abazajyaho bazumve abaturage kurusha abavuyeho. Urugero: Njyanama na Nyobozi bivuyeho bahohoteye abaturage bo mumurenge wa Cyeza, akagali ka Makera, umudugudu wa Rwamugoroba, babashyiriraho ibiciro by’ubukode bw’ubutaka burekwe ukwemera kandi agace kanini kahohantu ntabikorwa remezo bihari, habe nakimwe, none abaturage twarabandikiye amaso yaheze mukirere, irinze ivaho, bari baratwandikiye ko dutuye mumanegeka ngo twimuke, bamwe twarimutse, none iyo tunahagurishije akarima, dusanga umusoro uruta ayo tuhagurishije!!!! Abazajyaho mwitegure kuzatwumva.

  • Songa mbere kayiranga.

  • ninde wakubwiye ko arumunyamurenge?abanyamurenge bagutwaye iki?amacakubiri nishyari byarabishe….niyompamvu mwicana burimunsi

  • Pariki se nizo mufite ko sijyamo abanyamahanga
    abo baturage bizabamarira iki
    Uyu mu gabo rwose nta kigenda

    arasetse nka Senderi

  • egoko pawulo, nawe se urabona wabibibasha koko

  • Paul ndagijimana we ndamuzi rwose , ubwo abona Parki yashoboka , Inama zawe ntazo pe , wacishije make igipastoro kiranze none uhimbiye muri polotiki, wikwishyira hanze rwose iturize ,

  • Mbega ubujiji!!!!! Ntabwo umusozi wa Kanyarira nubwo abakristo bawusengeraho waba Pariki, iyo Masters ufite icyambwira aho wayikuye! Ikindi kandi mwe mwiyamamaza please mujye mwegera abantu babizi babafashe gutegura za Manifestos zanyu kuko iyo wayiteguye nabi nkuyu mugabo uratsindwa.

  • Nimbe n’abaturage basabye kugabanyirizwa umusoro ku butaka. Njye ahubwo mbona uriya musoro utanakwiye na busa ntaho utandukaniye na wa wundi w’umubiri wigeze kubaho hambere ku bwa Kinani!

  • ABONYE NTA KINDI YATUMARIRA URETSE KUTUZANIRA INYAMASWA ZO KUDUSHWANYAGUZA !!!! pasteur ? nyabune nukora pariki uzibuke hazabanze cloture kugirango zitarenga urubibi zikarya abantu n’imyaka? abasengera kanyarira intare za pasteur zirabajwibuura !!!

Comments are closed.

en_USEnglish