Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yatangaje ko nubwo u Rwanda nta mitungo kamere myinshi rufite rwabashije gucunga neza ubukungu bwarwo, bityo ngo yizeye ko ruzakomeza gutera imbere. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Banki y’isi Jim Yong Kim yavuze ko muri rusange ubukungu bwa Africa yo munsi […]Irambuye
Senateri Tito Rutaremara, wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda, avuga ko kuba Komisiyo y’Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi batekereza gushyiraho Urwego ruzafasha Leta kubona abakozi ari byiza, ariko agasaba ubushishozi ngo rutazaba indiri ya RUSWA. Ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage muri Sena yagezaga ku nteko rusange y’Abasenateri isesengura yakoze […]Irambuye
Umubyeyi w’umwana w’umuhungu witwa Akayezu Constantin wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza avuga ko uyu mwana we yamaze gukira uburwayi budasanzwe bwo kutabasha guhagarika imyanda isohorwa n’umubiri ku buryo yakeneraga ibitambaro byo kwisukura (pampers) bitatu ku munsi. Mu Ukwakira 2015 Umuseke wabagejejeho inkuru y’uyu mwana w’umuhungu wari umaze iminsi afite ikibazo cyo kutabasha guhagarika imyanda […]Irambuye
Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere […]Irambuye
Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara ku rugo basanzeho ububiko bwa 450Kg z’urumogi, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yavuze ko abacuruza iki kiyobyabwenge ari abanzi b’igihugu kuko baba bari kwangiza u Rwanda ndetse ko atabura kubagereranya n’Interahamwe zoretse u Rwanda muri Jenoside. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba […]Irambuye
*Amashuri yahagaritswe mu rwego rwo kurengera ireme ry’uburezi *Amashuri azaba ataruzuza ibyo yasabwe mu mezi atandatu azafatirwa izindi ngamba Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yavuze ko impamvu yahagaritse by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu amashuri makuru ndetse n’ayahagarikiwe amwe mu masomo agera ku 10, ngo ni uko atubahirije […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri bwaramukiye mu nama n’abanyeshuri biga mu mashami ya Biomedical Laboratory Sciences, civil Engineeiring, Computer Science na Biotechnology aherutse guhagarikwa na Minisiteri y’Uburezi bubasaba kuba batashye. Umwe mu banyeshuri biga muri Civil Engineering abwiye Umuseke ko baramukiye mu nama n’umuyobozi mukuru w’iri shuri akabamenyesha ko […]Irambuye
*Paapa yemeye ibyaha n’intege nke z’abana ba Kiliziya muri Jenoside * Kwemera no Gusaba imbabazi ngo ni ubutwari – Kagame * Kwemera ‘intege nke za Kiliziya’ ku nshingano z’intumwa zayo biraruhura imitima – Mushikiwabo Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ubutumire bwa Papa Francis i Vatican mu Butaliyani, aho biteganyijwe ko […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu ruzinduko i Vatican mu Butaliyani ku butumire bwa Papa François umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Radio Vatican dukesha iyi nkuru ntiva imuzingo ibyo aba bayobozi bombi bashobora kuganiraho, gusa hari ingingo za Politike abantu bakeka ko bazaganiraho. Iby’uru ruzinduko rwa […]Irambuye
Kuri uyu wa 19 Werurwe 2017, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) ryakoze inama y’abagize Kongere y’Ishyaka yemerejwemo ko Dr Frank Habineza ariwe uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika. Iyi nama ibera kuri Croix Rouge ku Kacyiru, mu mujyi Kigali yamurikiwemo ibikorwa Ishyaka riteganya gukora mu myaka […]Irambuye