Digiqole ad

Meya wa Nyarugenge ngo abacuruza urumogi barenze kuba “Interahamwe”

 Meya wa Nyarugenge ngo abacuruza urumogi barenze kuba “Interahamwe”

Meya wa Nyarugenge avuga ko umuntu ucuruza urumogi arenze kuba interahamwe

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara ku rugo basanzeho ububiko bwa 450Kg z’urumogi, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yavuze ko abacuruza iki kiyobyabwenge ari abanzi b’igihugu kuko baba bari kwangiza u Rwanda ndetse ko atabura kubagereranya n’Interahamwe zoretse u Rwanda muri Jenoside.

Meya wa Nyarugenge avuga ko umuntu ucuruza urumogi arenze kuba interahamwe
Meya wa Nyarugenge, ateruye ishashi irimo urumogi rwafashwe, avuga ko umuntu ucuruza urumogi arenze kuba interahamwe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yasabye abaturage kudahishira umuntu ucuruza cyangwa unywa ikiyobyabwenge cy’urumogi kuko ingaruka z’ibiyobyabwenge ntawe zitageraho.

Yanenze umugore wacuruzaga urumogi akurikiranye ubuzima bwe n’ubw’abe ariko akangiza ubwa rubanda. Ati “ Mutekereze umuntu wunguka agatunga abana be n’umuryango arimo yica Abanyarwanda.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugore wafatanywe ububiko bw’urumogi na we nta mugisha yabigiriyemo kuko umugabo we, umwana we na basaza be babiri batawe muri yombi bazira gucuruza iki kiyobyabwenge.

Avuga ko n’ubwo inzego z’umutekano zikiri kumushakisha ariko iminsi ye ibaze.

Ati “ Mutekereze hejuru y’amafaranga twakwita ko ari amafaranga mabi ashoboka, ugacuruza ikintu gitwara ubuzima bw’abantu, uyu munsi nikitagutwarira abana kiratwara ab’umuturanyi wawe cyangwa umuvandimwe.”

Meya Kayisime wabwiraga aba baturage ba Kimisagara, yavuze ko urubyiruko ari rwo rukomeje kwishora mu biyobyabwenge nk’ibi.

Yatanze urugero rw’abana bato bari aha bashobora kuzasimbura bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru, akavuga ko ari bo bari kuba abakiliya b’uyu mucuruzi w’urumogi.

Ati “ Mutekereze uyu mwana wari ufite ubuzima bwiza tuvuga ngo ejo azasimbura minisitiri runaka, azavamo umucuruzi ukomeye, uyu munsi kwica ubuzima bwe, ubuzima bwe bugapfa hejuru y’umugore cyangwa umugabo njye nakwita izina rirenze Interahamwe…

Ufite ubugome bwo kumva ko we yakunguka ariko yica Abanyarwanda, bivuze ko ari ejo heza h’u Rwanda turi kwica kuko uyu mwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu nibatangira kunywa urumogi uyu munsi n’amashuri ntibazayiga, ubuzima bw’ejo burapfuye.”

Asaba buri wese kutagirira ibanga mugenzi we abonye unywa ibiyobyabwenge. Ati “ Twese nitumara kuba abanyarumogi ntabwo ari abanyamahanga bazaza gutura hano cyangwa bazaza kutuyobora igihugu.”

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda rwabohowe n’ingabo zahoze ari iza RPA mu 1 994, akavuga ko urugamba rw’amasusasu rwarangiye ariko ko urwo guhangana n’ibiyobyabwenge rukwiye kurwanwa na buri muturage.

Yasabye buri muturage gutungira agatoki inzego z’umutekano aho babonye iki kiyobyabwenge. Ati “ Twibukiranye ko uyu mwana wawe natakinywa uyu munsi ejo umuturanyi wawe azakinywa aze amufate ku ngufu.”

Avuga ko urugamba rwo kurwanya urumogi badakwiye kwitabaza ingabo kuko ibyo zakoze bihagije
Avuga ko urugamba rwo kurwanya urumogi badakwiye kwitabaza ingabo kuko ibyo zakoze bihagije
Yasabye abaturage kurwana urugamba rwo kurandura ikiyobyabwenge cy'urumogi
Urumogi ngo niba utarunywa ingaruka zarwo nizitakugeraho zizagera ku mwana wawe

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Nyakubahwa mayor interahamwe urazizi cg urazumva gusa!?

    • umusazawe arazizi niyo mpamvu yavuze biriya.

  • Ariko se nkuyu mugore ibyo avuga arabizi koko? ngo interahamwe? Wavuze ibyakujyanye ukareka kugeraranya ibidahuye?
    Ubu INTERAHAMWE ko zatojwe kumara abatutsi zikabyigisha zinababikora zikamena amaraso y’inzirakarengane, ubwo ushatse kuvugako ABATUTSI biyahuye rero? Kuko Abanywa ibiyobyabwenge nibo bayiha. Ntago bavangura. Niba ari ibyo utangiye usubire mu bwarimu wahozemo Public sector ntago aruko Ikora. Ndababaye rwose…

    • Cyane rwose mutubwirire, ubu ararebye asanga urugero yatanga arukugereranya ibidahuye /?? Maze iyo igihe cyegereje cgse kigeze ngo twibuke abacu ntitubura zakidobya….. nkuyu ngo ni mayor yarangiza ngo uri gushaka amaramuko y’ ubuzima muriyi kigali ihenze umugereranije n’ INTERAHAMWE zatojwe kwica kugamije kurimbura abatutsi ?
      Mayor aha rwose winyuzemo rwose

  • Uyu mugore n’umushinyaguzi, wowe interahamwe urazizi? Ubonye iyo muri 1994 abishwe iyo baba barabahaye urwo rumogi basi, none urimo kuvugango abarucuruza barenze interahamwe! Seriously? Mbese n’ukuvugako ingaruka z’urumogi zifuta kure ibyo interahamwe zakoze? Ubuse kandi hari irindi pfobya rirenze iringiri? Turasaba CNLG kugira icyo ibivugaho. Uyu mugore yagereranyije ibintu 2 bihabanye cyane, ntabwo interahamwe uzizi icecekere

    • @Gad, ndabona Interahamwe wowe warazigize Super Stars! Nyamara iyo bikiba ibyo ntiziba zaratsinzwe! Ikindi nuko nzi abantu bari interahamwe bakaba barasabye imbabazi bemera icyaha barababarirwa ubu bari mumuryango nyarwanda. None wowe uba wakuririjeeee, Harya waba wibuka ko Rucagu yari umwe mubayobozi ba MRND? Ibyo yigisha ubu ubifata nk’URUMOGI?! Abanyepolitiki bacu bagombye kujya bamenya gutoranya neza amagambo bakoresha mu mbwirwaruhame zabo! Iyaba uyu muyobozi yari azi ko izo nterahamwe nazo zari zarabaswe n’urwo rumogi!

      • zaninkawe,ahubwo nje numva nuwaguye urubuga ngo utange igitekerezo,yaba yaribeshe,ubwose iyo mumvugo yawe urumva aho iganisha ari heza,nonese usahaka
        kuvuga ko n´uwundi nka Rucagu atakirwa muRwanda, erega ubuyobozi biriho,ntawe
        buheza,ushaka kubaka uraza ushaka gusenga bagusenya utarabigeraho,ushaka imbabazi urazihabwa, ukinangira barakureka kugeza aho ugarura ubwenege kugihe.
        ibindi nabyo unenga Meya, ntabwo biri mubyo twakwitaho,ushatse wamutera ingabo
        mubitugu,bitabaye ibyo wowe nyine ukazicuza igihe waba warataye.

    • Biragaragarako we atahizwe ninterahamwe kuko iyo zimuhiga ntiyari gupfobya genocide atya kbs,abantu bajye bahabwa ubuyobozi babanje kwigishwa amateka yigihugu bagiye gukorera

      • ntapfobya ari gukora, mumureke yubake,yongere yibasire abasenya, ahubwo
        mwaretse guca intege umuyobozi mwiza,biragaragara ko abashigikiye ibiyobyabwenge ari benshi muRwanda, nawe urimo,ninde utazi ko urumogi rwica
        abarunwa, ninde utazi ko uwarunyoye yitwara nk´umusazi, agakora ibyaha bitandukanye bikomeye harimo no kwica!!!!!
        birababaje kumva kuri urubuga mwese mwikoma meya, namwe muri nkabongabo ari
        guhangana nabo,nubwo mwiyoberanya,imvugo zanyu turazumva aho ziganisha.

    • Ubwo rero ngo urikunenga! uribaza ko tutumva ibyo urimo,Meya ibyo avugaga yaba
      atabizi? reka ayobore,nawe ukore umurimo wawe.
      Turazi neza ko nayo mazina mwiyita atariyo, ubwose ntiwaba uri na bagosora uri
      kuyobya amarari ngo bumve ibindi noneho meya umuteranye na Rubanda, ibyo akora
      arabizi,ntabwouje kuba mwarimuwe.

    • Gad we, CNLG ntabwo ija mumatiku,hari ibyo ihurijeho na Meya,basenyera kumugozi
      umwe ntabyo wamenye,uko niko mwamenyereye gucamo abantu ibice.
      ibyo bivemo,ntabwo mu Rwanda bigifata,ubuyobozi ni bumwe,Leta igomba kuba imwe,
      umenye ko CNLG idashobora kurwanya uwayirokoye ngo yikore munda, aho vayo,werekaza
      habi,birumvikana ko waba uri umwansi wa Meya na CNLG ukaba atarukundo uyifitiye.
      Aho kuvuga kuri subject y´urumogi wowe uja mu bindi.niba ntamusanzu utanga kuri issue ubwo ntibikureba reba hasi byibura unume.

  • Mayor rwose wavuze ukuri ubu drugs nicyo kintu kirimo kurimbura isi bucece gusa kubera nubukene buriho kubirwanya nikintu kigoye cyane

    • Wowe wiyita caer, nonese kubera ubukene ,bibe urwitwazo rwo kuroha rubanda no guhitana imbaga ngo uri gushaka kuramuka,kandi wica mugenzawe,incuti yawe n´umuturanyi wawe, muje mushira mugaciro,niba iyo myumvire mutayihinduye,nduma
      igihugu ntacerekezo rwose!!! biragoye.

  • Mayor ntacyo yabeshye, kuko urwo rumogi rwoherezwa n’interahamwe ziri muri Kongo zifite gahunda yo kwangiza abana b’abanyarwanda, ibyo turabizi ngo ni uburyo bushya bwo kurwanya iyi Leta bakoresheje ibiyobyabwenga ariko baribeshya ntibazabigeraho.

    • Komerasha mariyarosa,ariko wagiye uvuga izina ryukuri,ko uvuga ibintu bizima byumvikana kuri buri wese,byakabaye n´abandi batekereza nkuko kwawe!!!!!
      Mpore,imana ubane nayo,icakora uzi ukuri kwose.
      Nifatanije nawe mukubaka Urwanda ruzira urumogi.

  • Mayor wa Nyarugenge ahari yaje aho yatumiwe nk’ umuyobozi atateguye ijambo rikwiye ry’ ubutumwa buburira bukanigisha abaturage , ni gute Mayor muzima ufite ubwenge unazi neza wenda nimba ataranaga mu Rwanda muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 ariko ubu amateka arigaragaza, ntabwo umugore ucuruza urumogi ashaka amaramuko kugirango abeho abone uko ataunga umuryango we cyane ko leta yirirw yigisha abantu kwihangira imirimo ariko ntibahe umurongo ngenderwaho , ubwo uhanga ahanga akurikije icyo ashoboye kandi gishobora kumubesho neza ndetse igihe kirekire , ntaho gucuruza urumogi bihuriye na gato no kuba Interahamwe, kuko interahamwe ibyo zakoze zarabikoze byarabaye batojwe kwanga bane wabo babanyarwanda baturanye + banyirutse hamwe + biganye + babanye mubuto ndetse kugeza bakuze , nyuma yo gutozwa urwango batozwa kwica kugamije kurimbura abatutsi burundu kugirango hatazagira ubaho wo kubara inkuru, nkubu se ibyo ubihuze ute nushaka amaramuko ?
    Nimba utazi ibikorwa + amabi y’ interahamwe ntukagereranye ibitagereranywa rwose Madam Mayor, watanze urugero uhubutse rwose ibyo sibyo……
    Gusa nyine ko byoroshye bagiye kubyica babita abavuga rikijyana , nyine iryo muvuga rikijyana mwariretse ribasohokamo none reba imitwe ‘ abanyarwanda n’ imitima ushyuhije….
    UKWEZI.COM mujye mudufasha inkuru zigamije gukomeretsa no gusesereza abantu nkizi nti mugatume zitambuka rwose.
    MURAKOZE

  • Mayor yavugaga ko bose ari abagizi ba nabi ari inkoramahano, nta kibi njye mbibonamo, abamuvuga nabi cg babyumvise nabi wasanga namwe musomaho! Hahaaa. Ese ubu mubona ibiyobyabwenge tutagize abayobozi babihagurukira bitatumarira urubyiruko koko? Birakabije peee…njye mfite ubushobozi ababicuruza bagashwe bakatirwa burundu y’umwihariko, kiriya gihano bahabwa cy’imyaka ibiri baragikenetse kabisa, arayifungwa, abe bagasigara bakora, akazafungurwa agakomereza aho bagejeje…habeho ibihano bikaze aba barozi bica abana b’u Rwanda, bakanirwe urubakwiye!

Comments are closed.

en_USEnglish