Muri INES abiga mu mashami ane yahagaritswe ubu BARATASHYE
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri bwaramukiye mu nama n’abanyeshuri biga mu mashami ya Biomedical Laboratory Sciences, civil Engineeiring, Computer Science na Biotechnology aherutse guhagarikwa na Minisiteri y’Uburezi bubasaba kuba batashye.
Umwe mu banyeshuri biga muri Civil Engineering abwiye Umuseke ko baramukiye mu nama n’umuyobozi mukuru w’iri shuri akabamenyesha ko bagomba kuba batashye. Ati ” Njye byananiye no kubyakira.”
Uyu munyeshuri uvuga ko aya makuru yo guhagarika amashami bigamo ayamenye muri iki gitondo, avuga ko benshi mu banyeshuri bagaragaje kutishimira iki cyemezo. Ati ” Dutegereje umwanzuro wa Minisitiri (w’Uburezi)“
Avuga ko aya mashami ari yo yari agize umubare munini w’abiga muri INES-Ruhengeri. Ati ” Bararenga kimwe cya kabiri cy’abahiga, ni bo benshi.”
Umuyobozi wakoresheje inama aba banyeshuri yababwiye ko ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bugiye kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo iri shuri ryasanganywe, yizeza aba banyeshuri ko mu minsi iri imbere bazamenyeshwa bakaza gukomeza amasomo yabo.
Bamwe muri aba banyeshuri bahise bazamura ikibazo cy’amafaranga y’ishuri bishyuye, uyu muyobozi abizeje ko mafaranga yabo atazapfa ubusa kuko bazayakomerezaho ubwo bazaba bagarutse.
Amashami ya Biomedical Laboratory Sciences, civil Engineeiring, Computer Science na Biotechnology ni yo yahagaritswe muri iri shuri rya INES-Ruhengeri nyuma yo gusanga iri shuri ngo ritujuje bimwe mu bipimo ngenderwaho mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza birimo ibikoresho na Laboratoire.
Umuyobozi mukuru w’iri shuri, Rev.Fr.Dr Hagenimana Fabien avuga ko iki cyemezo cyatanzwe Minisitiri w’Uburezi agendeye kuri raporo yakozwe ku byavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’itsinda mpuzamahanga ku burezi mu Ukwakira 2016.
Gusa avuga ko ibyagaragajwe muri iyi raporo ko iri shuri ritujuje bo babifite. Ati ” Turebye ibyo batuvuzeho n’uko duhagaze dusanaga bigiye bihabana.”
Uyu muyobozi uvuga ko iri shuri ryandikiye Minisitiri w’Uburezi rimugaragariza ko ibyo bavuzweho atari ukuri, agira ati ” Uretse kuba batarabonye ibyo dufite n’amezi atanu (kuva mu Ukwakira hakorwa ubugenzuzi) ashize ni menshi ku buryo hari ibintu byinshi twaba twaravuguruye.”
Avuga ko bababye bahagaritse abanyeshuri biga muri aya mashami kugira ngo bubahirize icyemezo cya MINEDUC, ariko ko bizeye ko igihe Minisitiri azazira azabaha uburenganzira bagakomeza gutanga uburezi muri aya mashami yabaye ahagaritswe mu gihe kitazwi.
Ati ” Dufata ko Minisiteri ari umubyeyi na yo ihangayikishijwe n’ibi bibazo, ntabwo yarangarana abanyeshuri nta n’ubwo ifite umugambi wo kuduhana.”
Avuga ko abanyeshuri biga muri aya mashami yabaye ahagaristwe bari hagati ya 1 200 na 1 300.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
22 Comments
Birababaje
Ese tuvugeko umuntu watanze uruhushya rwo gufungura ayo mashami yari yasaze? Ese nta bugenzuzi bwari bwabanje gukorwa? Nyabuneka bategetsi (ntinye kuvuga abayobozi) bacu nimureke gukomeza gusenya imitima y’abantu, birashobokako ishuri runaka ryagira ikibazo ariko igisubizo si uguhambiriza abanyeshuri ahubwo nj ukwegera ubuyobozi bwaryo mukabufasha gukora ibyo mwifuza! Aba bana muri kurya imitima nibo kandi muhindukira mukajya kubwira ngo nimutujye inyuma! Gusa ibi bintu kuba biri gukorwa Perezida ari hanze bifite icyo bisigura, ashobora kuzaza ari umucunguzi maze abanyeshuri bagasubira mu ishuri mu bufindo, wanyarwanda!!! Niba hari minister uzasiga amateka mabi nuyu witwa Papias kandi abamugeraho muzamubwire muti nyakubahwa ntakidahinduka usibye Imana yonyine, muti ejo uzasubizako washukwaga na nde? Ntimuzavuge ngo sinamenye.
ahhhhhhhhh!!!!! mukuri imyanzuro igoramye gutya ntiyari ikwiye kuba igifatwa mu rwanda rwa none!!! bari guca intege abantu bafite umutima wo gukorera iki gihugu.
Kuki abanyarwanda bamwe mukunda kugaragaza amarangamutima cyane n’aho bitari ngombwa… Umunyeshule ministeri iramubwira ati iryo shule wigaho twarikoreye ubugenzuzi dusanga ritaguha ubumenyi buhagije buzagira icyo bukumarira none tubaye turihagaritse ngo rishake ubushobozi bwo kukwigisha, hanyuma umunyeshule akavuga ngo “dutegereje umwanzuro wa ministiri w’uburezi” uboshye yaragiye kwandika iyo Lettre ibahagarika akina.
Abandi mukirirwa musakuza ngo ireme ry’uburezi ntaryo, mutabaza President, ariko bafata mesures zo kurizamura mukuzura amarangamutima, gusa reason mukayinyukanyuka, mugatabaza the same President…harya ubu muzakura bigenze bite ?
Reka nkubaze Anet, kare kose ababishinzwe (gukora igenzura) bari he? Ese uzategereza ko umuganga atanga imiti iyica aho gukiza ubone kumufatira imyanzuro? Niba ari ibyo nabo begure. Plz, n’essayez pas de défendre l’indéfendable. Abantu barababaye!!!!.Hejuru y’uburangare bwa bamwe….N’aho iby’ireme by’uburezi mu Rwanda byihorere….Ubu se urashaka kumbwira ko muri kaminuza zisigaye harimo n’iya Leta ariho riri? Ryagiye iyo mama yagiye!
Itonde kuko ibyo uvuga ntabyo uzi. Iyo raporo baheraho yo ubwayo igaragaza ko abo ba experts bashobora kuba barize muri izi kaminuza zafunzwe cyangwa se na minister akaba ariho yize. Umuntu warangije Secondary niyakwandika iriya raporo. Nakugira inama yo kuyishaka. Kuko kuvuga biroroshye ariko na MINEDUC ntibizayigwa amahoro.
Twari tuzi ko INES ari imwe muri za Kaminuza zigenga zihagazeho kandi zigerageza ku bijyanye n’imyigire n’imyigishirize. Iyo INES abahiga bavuga ko ifite ibikoresho bihagije, abarimu babishoboye ndetse n’inyubako zigezweho. nDetse hari n’abanyeshuri bamwe bahiga boherejwe na Leta, ndetse iyo Leta ikaba inabarihira buruse muri iyo Kaminuza. None se kandi yo ubu izize iki??? Mbere bari barayimye izina rya Kaminuza bayita Institut ariko irabyihanganira, iricecekera ifata iryo zina bayihaye mu gihe nyamara hari izitwa za University kandi ziri hasi cyane ya INES. Byongeye ngo bayima ishami rya Medecine iricecekera yanga gusakuza, none dore bageze naho bayikorera ibyo ifundi yagize ibivuzo. Mwa bantu mwe tuzaba tureba ibyo muri iki gihugu.
Ariko ubuze uko agira agwa neza. Nimwihangane ukuri kuzamenyekana. Buriya hari impamvu ibitera kandi iyo mpamvu ishobora kuzavaho hagasigara ukuri nyakuri.
Nibyo ntawakwifuza ko uburezi bwo mu Rwanda bwagirwa nk’ubucuruzi mu bantu, hagomba gufatwa ingamba zo kugarura ibintu mu buryo, uburezi bwo mu mashuri makuru bukagira ireme nyaryo, ariko nanone aho kubikosora ahubwo barazanamo za munyangire n’amatiku, icyenewabo, n’ironda rishingiye ku byo tudashobora kuvugira kuri uru rubuga kugira ngo tudateranya abanyarwanda.
Biratangaje kubona za ULK, UNIK,UoK, UNILAK iryo genzura ntacyo rizitwara, kandi nyamara hari ibizivugwaho bitari shyashya.
Arikose muri muneduc kuki hahoramo ibintu bidasobanutse? Ubu ndi iyo ishuri rigiye gufunguta nagirango barabanza bakatebako ryujuje ibisabwa nonese ubwo ntibyaba ari ikosa ryo muri mineduc muzandebere nibyo numvise muri université y’urwanda i Butare abanyeshuri baho baragowe.mpora nibaza icyabuze ngo mineduc igire umurongo njyenderwaho uhamye ni akavuyo gusa gusa
Ubundi MINEDUC yatanze uruhushya rwo gutangiza ayo mashami irebye ibiki?
Nimureke kuduteshereza abana imitwe n’umwanya. Mufate imyanzuro iboneye kandi yihuta. Mukure abana mu gihirahiro.
Ubu se tuvuge ko hariro AGAKINO!
Amashuri y’icyama yabuze abanyeshuri
icyo mbona cyo ibyemezo bifatwa muri iyi minsi muri za kaminuza zitandukanye nti byita ku nyungu z’abanyeshure n’abakozi byaranyobeye rwose, management zikubite agashyi.
Ubundi ama kaminuza agomba kwigisha bigezweho. Echecques zigatangwa uwo binaniye agataha. Reka mbere niba Kaminuzine abajyaa itujuje ibisabwa igahagarikwa kugirango ibanze yuzuze ibisabwa. Kandi abanyeshuli bagomba gutangira kaminuza bazi icyongereza neza nk’abongereza. Bajye babanza bakore TOEFL abayitsinze kuri 98% bemererwe, ariko banafite kuva hejuru ya 80% muri exetat. Abiga civil Engineering kaminuza igire ama companies bitorezamo, abiga ubuganga kaminuza igire ibitaro biruta Faisal byo bitorezamo, abiga ubuhinzi n’ubworozi kaminuza igire amahegitari n’amahegitari hamwe n’ubushyo bw’amatungo.
@kibido waduha diplome yawe amanota ariho nkareba ayo 80% niba ariho cg ntiwanarenze S6
hi, ntayatavuzweho cg atagenzuwe. Byaba byiza basubijwe vuba,
Iyo umuntu ashaka gukira indwara anywa umuti ushaririye. Gufungura ishami rya civil engineering bisaba equipment nyinshi n’amasomo na ba teachers babyize koko.
ninde wishimira kwitwa engineer atabasha gukemura ibibazo engineer asabwa gukemura ? Ahubwo nibamanuke na za UNILAK na ULK. Products basohora hanze nazo si shyashya. nibarangiza guhagarika ibitagenda neza bakurikizeho kureba umunyeshuri wemererwa kujya universuty aba azi iki ashoboye kugeza he ? Ese ababona diplome za S6 bose baba bazikwiye cg bakwiye kujya muri uversité bose ? Bazashyireho amashuri y’aba genies kdi bajye bigira ubuntu kuko nibo bazateza imbere igihugu. imyanya ikomeye mu gihugu, abayobozi ….. ijye yinjirwamo n abize mu mashuri y abahanga kurusha abandi. Haveho ikimenyane. ubu se mu Rwanda ko higishwa droit henshi ahasohora abashoboye kurusha ahandi nihe ? bose se ni kimwe ?
INES-Ruhengeri urebye imbaraga yashize mubikoresho bifasha abanyeshuri kugira ubumenyi bushingiye kubumenyingiro, ntabwo yakabaye ishyirwa kurutonde nkuru, hari university zigisha Biomedical Laboratory Sciences nka Mount Kenya usanga ibikoresho ari ugupfundikanya zikaba zitarebwa muri iyi audit ariko ugasanga INES-Ruhengeri ifite byoze yibasiriwe!!!!!?????
eh INES-RUHENGERI. HORIZON CONSTRUCTION SAMPLES bazikorera INES bikaba uko kuYANDI ma sosiyete yubwubatsi kandi yizewe none ibyo bikoresho bakoresha sibyo muri INES ?
NOne se Drone iraguruka hakabura computer ? njye ndumva aka kanyafufu noneho gatuma bazagaruka bazanye ibirenze ibyo twari tuzi gusa bisaba gukora
Nababajwe no kubona INES-Ruhengeri bayinenga kandi njye nahize ibintu bigenda neza, bafite ibikoresho bihagije muri labo kandi ubona n’abarimu bigisha bafite ubumenyi buhagije.
Ibigo by’abihaye Imana nka INES ubundi bizwiho gutanga ubumenyi busobanutse ariko ukuntu audit aribyo zigaragaza nk’ibidafite ubushobozi biratangaje. INES nayigezemo ngiye murugendoshuri mbona bahagaze neza mubikoresho.
Njye ibi birambabaza rwose kuko twe abanyeshuri turaharenganira bikomeye . ese kuki bahita bafunga kaminuza murububuryo ntabwo bisobanutse neza njye mbona bakabanje kwihanangiriza kaminuza mbere yuko bayihagarika bityo ntituharenganire kdi nabwo mbere yo kwemera ko kaminuza ifungura imiryango bajye bakora isuzuma nyaryo hataho batazajya bazana ibibazo kaminuza yaratangiye gukora. Ikindi nifuzako ariya mezi atandatu bahawe nimenshi nibayagabanye ndetse nuwakuzuza ibisabwa mbere yayo bakamureka agakora.
None se ko abantu binubira guhabwa uburezi butanoze budafite intego budafite reme; hashakwa umuti w’ikibazo bati ntibikwiye. None se hakorwa iki? Ababishinzwe bavuga ko babanje kubasaba guhindura imikorere bikanga. Babareke se iryo reme ry’uburezi ryazaboneka ryari niba nta gikozwe.
Comments are closed.