Inama Nyafurika y’ibya ‘Pharmacie’ irabera mu Rwanda muri uku kwezi
Umuryango mugari w’abanyeshuli biga Farumasi k’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda uri gutegura inama mpuzamahanga nyafurika mu by’imiti izabera mu Rwanda guhera tariki 9 kugeza 14 Nyakanga 2015 igahuriza hamwe abakora n’abiga uyu mwuga barenga 300.
Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kane iteranyiriza hamwe abanyenshuli biga Farumasi, abakora uwo mwuga ndetse n’abandi bakora mu buzima baturutse mu mpande zose z’umugabane w’Afurika no hanze yawo.
Inama nk’iyi iheruka kubera muri Zimbabwe muri Kamena 2014 nibwo hatoranyijwe ko u Rwanda ruzakurikiraho kwakira iy’uyu mwaka.
Iyi nama nk’uko bitangazwa n’abayitegura izibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Ugukora neza umwuga wa Farumasi binyuze mu guhuza ubushakashatsi n’ingiro”.
Marie Ange Uwase umuyobozi w’itsinda riri gutegura iyi nama nyafurika ya Farumasi 2015avuga ko iyi nama igamije guhuza imbaraga n’ubumenyi by’abanyafurika mu gukora umwuga unoze kandi ufitiye inyungu abatuye uyu mugabane.
Binyuze mu biganiro bizatangwa n’impuguke, hazagaragazwa ibimaze kugerwaho ndetse hakusanywe ibitekerezo bizageza ku myanzuro iteza umwuga imbere.
Uwase yavuze kandi ko ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Urugaga rw’abakora umwuga wa farumasi mu Rwanda (National Pharmacy Council), n’Ihuriro ry’abafarumasiye mu Rwanda (Association des Pharmaciens au Rwanda) hazagaragazwa aho u Rwanda rwashyira imbaraga mu kunoza uyu mwuga hagendewe mu guteza imbere ubushakashatsi.
Ishyirahamwe ry’Abanyeshuli biga farumasi mu Rwanda rihuriye hamwe n’andi mashyirahamwe yo ku isi mu ihuriro ry’abanyeshuli biga Farumasi ku isi (International Pharmaceutical Students’Federation) iri huriro rigizwe n’ibihugu 82 byo ku migabane yose muri iyi nama iri gutegurwa bikaba biteganyijweko abanyeshuli ndetse n’abakora uyu mwuga wa Farumasi barenga 300 baturutse cyane cyane muri Africa bazayitabira.
Abanyeshuli bahuriye muri uyu muryango batangaza ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda ari amahirwe n’umunezero kuribo kuko bazungukiramo byinshi birimo kuganira na bagenzi babo bahandi uko uyu mwuga uko ukorwa mu bindi bihugu bungurane ubumenyi n’ibitekerezo nabo.
Inama zabanjirije iyi zabereye muri Algeriya 2012, Tanzaniya 2013 na Zimbabwe 2014.
UM– USEKE.RW