Digiqole ad

Kigali yakiriye inama Nyafurika yiga ku iterambere rishingiye ku guhanga udushya

 Kigali yakiriye inama Nyafurika yiga ku iterambere rishingiye ku guhanga udushya

Abashakashatsi, abahanga mu bukungu n’abandi benshi bateraniye muri iyi nama

Kuva kuri uyu wa kabiri, tariki 17 Ugushyingo i Kigali harimo kubera inama Nyafurika y’iminsi itatu yahuje abahanga n’abashakashatsi ku rwego rwa za Kaminuza iri kwiga ku buryo Afurika yakwihangira udushya tujyanye n’imiterere n’amateka yayo kugira ngo itere imbere.

Abashakashatsi, abahanga mu bukungu n'abandi benshi bateraniye muri iyi nama
Abashakashatsi, abahanga mu bukungu n’abandi benshi bateraniye muri iyi nama

Iyi nama iri kubera ku kicaro cya Kaminuza y’u Rwanda, i Gikondo yahuje abantu bakabakaba 300, baturutse mu bihugu hafi ya byose bya Afurika, Kaminuza, amashuri makuru n’imiryango ifasha Afurika cyane cyane mu burezi z’ubushakashatsi. Yateguwe ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gifasha mu kongera ubumenyi n’ubushakashatsi mubyerekeranye no guhanga udushya ‘AfricaLics’.

Prof. Bitrina Diyamett, umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi ngiro muri AfricaLics yabwiye abitabiriye iyi nama ko impamvu bashyize imbaraga mu gushishikariza Abanyafurika guhanga udushya, ari uko mu gihe cyose abatuye umugabane wa Afurika batarabasha guhanga udushya, umugabane wabo uzahora inyuma y’indi migabane.

Dr.Bitrina yasabye abarezi n’abashakashatsi bari muri iyi nama gufasha Afurika guhanga udushya tujyanye n’amateka, imiterere n’ibihe Afurika igenda inyuramo kandi dushobora gukemura ibibazo by’Abanyafurika. Ubu ngo nibwo buryo bwonyine bwo guteza imbere ubukungu bwa Afurika mu buryo burambye.

Dr.Bitrina yavuze ko iyi nama ibaye iya kabiri kuva AfricaLics yashingwa mu mwaka wa 2012, izabafasha mu kumenyana, gusangira ubumenyi ndetse n’inararibonye ku ntera ibihugu binyuranye bya Afurika bigezeho mu guteza imbere ibyerekeranye no guhanga udushya n’ubushakashatsi.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof.Philip Cotton yasabye abari muri iyi nama gukemura ikibazo cy’uburezi budatanga intyoza zishobora guhanga udushya mu bihugu baturutsemo.

Ati “Uburezi budatanga usanga abarangije kwiga (graduates) badashobora guhanga udushya twahindura ubuzima n’imibereho by’abatuye Isi ntacyo bumaze.”

Prof Cotton umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda
Prof Cotton umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko guhanga udushya bikiri ikibazo mu barangije kwiga

Prof Cotton ngo inshingano bahawe n’u Rwanda, ni uguhindura imyigishirize n’uburezi ku rwego rwa Kaminuza muri rusange, ku buryo umunyeshuri atigira kubona amanota, ahubwo atozwa gukora no guhanga udushya kugira ngo azasoze kwiga hari icyo yamarira umuryango nyarwanda, n’akarere muri rusange, dore ko ngo Kaminuza y’u Rwanda ifite intego yo kuba Kaminuza y’intangarugero mu karere.

Dr Celestin Ntivuguruzwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi wafunguye iyi nama ku mugararo yasabye ko abarezi n’abashakashatsi iyi nama iba umwanya wo kongera kwisuzuma bakibuka uruhare bafite mu gufasha Afurika kubonera umuti ibibazo ifite binyuze mu guhanga udushya n’ubushakashatsi.

Dr.Ntivuguruzwa yavuze ko mu Rwanda hari ubushake bwa Politiki bwo gushyigikira guhanga udushya, n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga bigamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Akaba yizera ko iyi nama izatanga ingamba n’inama ku buryo byarushaho gutezwa imbere.

Iyi nama kuko igomba kuzazenguruka mu bihugu byose bya Afurika 54, ishobora kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 54.

Prof. Bitrina Diyamett
Prof. Bitrina Diyamett avuga ko mu gihe Africa itazaba ishoboye guhanga udushya izaguma inyuma mu iterambere

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish