Rukundo Frank niyo mazina ye bwite. Kubera ubuhanzi bw’indirimbo no kuba ari umunyamideli wabigize umwuga yaje kwitwa Frank Joe. Ari mu gahinda gakomeye ko kubura Se wabo wishwe arashwe. Kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri bamurindaga bishwe barasiwe hafi y’urugo rwe. […]Irambuye
“Uretse kuba abantu ubu baharara umuhanzi akamamara cyane bigatuma abona n’amafaranga, ntabwo barusha urukundo abafana ba 2005 tugitangira umuziki kuko bakundaga umuhanzi by’ukuri”– Neg_G The General Ngenzi Serge ni umuraperi wamenyekanye cyane ku izina rya Neg G The General mu itsinda rya UTP Soldiers ryari rigizwe na Riderman na M.I.M. Amenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Game […]Irambuye
Umuhoza Sharifa igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, ndetse akaba anakunda kwambara neza, ngo yatangiye kugaragaza impano yo guhanga imideli akiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umuhoza Sharifa avuga ko yaje gusanga yifitemo impano yo guhanga imideli, ndetse ubu yatangiye no kubibyaza umusaruro. Ubu, Sharifa yahurije hamwe abakobwa […]Irambuye
Saidi Brazza, umuhanzi uheruka kwemera ko anywa urumogi ndetse akisabira kujyanwa Iwawa akajyayo akarangiza amahugurwa yaho umwaka ushize akagaruka ahamya ko yavuye ku biyobyabwenge, yagaragaye mu bantu Police yafashe mu mukwabu wo kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse nawe yemera ko yananiwe kurureka burundu. Saidi Brazza wamenyekanye hambere mu ndirimbo “Yameze Amenyo” yavuze ko yavuye Iwawa afite indangagaciro […]Irambuye
Aya ni amwe mu mazina y’abahanzi bakora injyana ya RnB mu Rwanda arimo kugenda yigaragaza cyane. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko aba bose bashobora kwishyira hamwe nk’itsinda bitari ukuririmbira hamwe. Mu muziki hari ubwo abahanzi baba ari itsinda bakora indirimbo bafatanyije, hakaba n’abandi bakora itsinda bazajya bahuriramo mu buryo bwo gufashanya mu bikorwa bitandukanye. […]Irambuye
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2017, Jean Paul Samputu umwe mu bahanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda yujuje imyaka 40 akora umuziki bya kinyamwuga ‘Professional’. Yavutse tariki ya 15 Werurwe 1962. Kubera indirimbo ze akenshi zivuga ku mahoro, zatumye atumirwa n’ibihugu bitandukanye by’i Burayi kuririmba no gutanga ibiganiro ahantu hatandukanye byerekeranye n’amahoro. Yagiye bwa mbere kuri scene muri […]Irambuye
Guhanga no kumurika imideli ni ibice binini bigize uruganda rw’imideli (fashion) mu Rwanda. Nubwo ku ruhande rw’abamurika n’abahanga imideli bakora cyane ngo barusheho kumenyekanisha ibyo bakora, twavuga ko hakiri imbogamizi nyinshi zirimo no kuba abakora iyi myuga bafite isoko rito imbere mu gihugu. Muri 2011, mu Rwanda nibwo hadutse inzu nyinshi zihanga ndetse zikanagurisha imyenda […]Irambuye
Mu i baruwa yashyizwe ahagaragara na Muyoboke Alexis umujyanama w’iri tsinda, yavuze ko batazitabira iri rushanwa kubera impamvu zabo bwite. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017 nibwo ubuyobozi bw’iri tsinda butangaje ko abo bakobwa batazitabira iri rushanwa. Uretse kuvuga ko hari gahunda barimo zijyanye n’ibikorwa bya muzika, nta yindi mpamvu iramenyekana yatumye […]Irambuye
Kuba Yvan Buravani ataragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 hari abo byatunguye kubera ibikorwa yari afite. Gusa kuri we ngo n’iyo arugaragaraho byajyaga kumusaba gushishoza. Si uko atarijyamo, ahubwo ni imishinga afite mu Rwanda no hanze agomba kwitaho cyane ku buryo ingengabihe ye ya 2017 azayigeraho nta nzitizi […]Irambuye
Hindisha Paul ni umuhanzi w’ibihangano bishingiye ku buvanganzo bwo hambere burimo kuvuga amazina y’inka, imisango, ibyivugo, indirimo , ibishyengo n’ibindi. Avuga ko abahanzi b’ubu bakwiye gusubira ku isoko aho kwirirwa bakubita ingoma rimwe na rimwe zidafite ubutumwa. Ntiyemeranya n’abagaya ibyo abahanzi bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 23 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanahitanye […]Irambuye