Digiqole ad

Umuhanzi Saidi Brazza uheruka Iwawa yongeye gufatirwa mu rumogi

 Umuhanzi Saidi Brazza uheruka Iwawa yongeye gufatirwa mu rumogi

Saidi Brazza, umuhanzi uheruka kwemera ko anywa urumogi ndetse akisabira kujyanwa Iwawa akajyayo akarangiza amahugurwa yaho umwaka ushize akagaruka ahamya ko yavuye ku biyobyabwenge, yagaragaye mu bantu Police yafashe mu mukwabu wo kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse nawe yemera ko yananiwe kurureka burundu.

Ngo biragoye kuba yarucikaho mu gihe azaba akirubona mu maso ye
Ngo biragoye kuba yarucikaho mu gihe azaba akirubona mu maso ye

Saidi Brazza wamenyekanye hambere mu ndirimbo “Yameze Amenyo” yavuze ko yavuye Iwawa afite indangagaciro na kirazira by’umuco, ndetse yaranashinze ishyirahamwe ryo kurwanya ibiyobyawenge mu bahanzi ngo yise “Talented Artists Against Drugs”.

Ati “Lakini tumaze kugera hano urubyiruko rwose twavanye Iwawa bose basubiye ku itabi, nsigara ndi njyenyine kandi ari njye Perezida wabo mbacunga bakarunywa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Kandi ntibabafate.

Buriya ibiyobywenge rero ni ikibazo gikomeye cyane,  niyo mpamvu ababyeyi bafite abana babikoresha babireka umwanya muto bagahita babisubiraho kubera ko imbaraga zo kubireka kandi babibona mu maso yabo bihari…ntibikunda.

Babasore nanjye bandushije imbaraga barankwega, njyewe nashakaga kubazana muri Association ngo baze turwanye ibiyobyabwenge nsanga ahubwo nibo bandushije imbaraga bansubiza kuri ka gatabi.”

Saidi Brazza ubwo yari Iwawa mu mpera z'umwaka ushize ku busabe bwe
Saidi Brazza ubwo yari Iwawa mu mpera z’umwaka ushize ku busabe bwe

Saidi Brazza avuga ko kenshi urubyiruko runywa ibiyobywenge rwifuza guhinduka muri rwo ariko kubera ko muri ‘societe’ bakibibona bagakomeza kubikoresha.

Avuga ku buryo yafashwe, Saidi Brazza yagize ati “Nibwo bwa mbere nambaye amapingu ni igitangaza!”

Ati “Nari mu rugo ntuje, baraza nka saa cyenda z’ijoro barakomanga ndakingura bati ‘unywa agatabi’ ndababwira nti njyewe ndi rasta ndi muri studio ngiye gusohora indirimbo yitwa ‘Ndi umunyarwanda’ yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, mfite agatabi gatoya nywa nijoro iyo ndangije akazi, barambwira bati tugende.”

Saidi Brazza avuga ko ubu yumva ari mu gisebo gikomeye nk’umuhanzi, ubu icyo asaba Leta ngo ni ugukinga imipaka neza ibiyobyabwenge ntibyinjire mu Rwanda kuko ngo uko bije ababinywa ntibabireka.

Ati “Basakomeza gusaka cyane ku mipaka abinjira n’abasohoka kugira ngo ibiza bibe bicye, nibiba bicye noneho {ababinywa} tuzabibura natwe turembe noneho tubiveho. Ariko mu gihe ugenda mu gitondo umuntu akayiguhereza akakubwira ngo birahari sinzi ko tuzabireka.

Nk’ubu abana bose bavuye Iwawa nahuye nabo bariho barabinywa, sinzi rero ko tuzakomeza iyo gahunda yo gutwara umuntu Iwawa umwaka umwe agenda agaruka cyangwa…”

Umuvugizi wa Police ACP Theos Badege avuga ko mu bana nk’igihumbi barangiza Iwawa ku mwaka utahera kuri uyu wafashwe ngo uvuge ko kiriya kigo kidatanga umusaruro.

Ati “uyu umwe wasabitswe nabyo akarugarukamo ntabwo wamuheraho uvuga ngo uriya mushinga ntutanga umusaruro. Urumva n’ibitekerezo afite ko bitanafatika, umuntu uvuga ngo nimudufasha murumare hanze aha kuko nimutarumara tuzakomeza kurunywa simba mpamya ko hari umuntu muzima utekereza gutyo…”

ACP Badege avuga ko abava Iwawa bakomeza gukurikiranwa ari nabwo buryo uyu yafashwe kuko mu bitabo bakomeza bakareba ngo uyu wavuye Iwawa ari kwitwara ate hanze no mu mwuga yigishijwe Iwawa.

Saidi Brazza asaba Leta gukaza ingamba ngo ibiyobyabwenge ntibyinjira mu gihugu
Saidi Brazza asaba Leta gukaza ingamba ngo ibiyobyabwenge ntibyinjira mu gihugu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko rero ibyo uyu musore avuga nanjye niko mbibona kubera kuri we byahindutse indwara ( he’s addicted to drug), so ntabwo rero kumutera amapingu ukamufunga aribyo bicyiza iyo ndwara. Erega njye iri terambere twirirwa tuvuga tujye twibuka ko rituzanira ibibi byinshi. Abantu barakora cyane bakaruha mu mitwe yabo, cyangwa se abandi ubushomeri bukabarenga bakiheba, abo bombi usanga bajyiye mu biyobyabwenge bigahinduka indwara. Please muteze imbere mental health ( ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe n’imitekerereze) kuko nta kundi uko amajyambere aza n’ibi bibazo niko bizaza. Ntitwiyibajyize ko iryo terambere rifata urugero rwa Western Societu (US, Canada, europe…), aho hose nabo ibiyobyabwenge byabaye icyorezo, so no choice ibi bizakomeza, igisubizo nicyo natanze ahi hejuru muri iki gitecyerezo.

  • Uyu Musore ibyavuga nukuri, ibura ryakazi,ubuzima bugoye, kwiheba,biri mubituma ubwiyongere bwabanywa ibiyobyabwe biyongera.ahubwo njye ndabona umubare wababinywa ukiri hasi.mumyaka nkitatu irimbere bazikuba5.

Comments are closed.

en_USEnglish