Digiqole ad

Iyo Buravani agira amajwi amujyana muri Guma Guma byari kumusaba kubyigaho

 Iyo Buravani agira amajwi amujyana muri Guma Guma byari kumusaba kubyigaho

Iyo Buravani agira amajwi amujyana muri Guma Guma byari kumusaba kubyigaho

Kuba Yvan Buravani ataragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 hari abo byatunguye kubera ibikorwa yari afite. Gusa kuri we ngo n’iyo arugaragaraho byajyaga kumusaba gushishoza.

Iyo Buravani agira amajwi amujyana muri Guma Guma byari kumusaba kubyigaho

Si uko atarijyamo, ahubwo ni imishinga afite mu Rwanda no hanze agomba kwitaho cyane ku buryo ingengabihe ye ya 2017 azayigeraho nta nzitizi zindi ahuye nazo.

Imwe muri iyo mishanga harimo kurangiza indirimbo arimo gukorana na AY wo muri Tanzania mu buryo bw’amajwi n’amashusho no gushaka uburyo ibihangano bye byagera ku mateleviziyo akomeye ku isi arimo Trace Urban.

Avuga ko kuba ataraje mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bazajya muri Guma Guma bitavuze ko nta bikorwa afite. Icyo ashaka ni ukuzarijyamo bigaragarira buri wese ko akwiye no kuba yaryegukana.

Mu mpera za 2015 nibwo hirya no hino ku maradiyo atandukanye no mu bitangazamakuru byandika hatangiye kumvikana cyane indi mpano nshya mu muziki.

Kubera ijwi rye ryihariye ryumvikanamo ubuhanga mu miririmbire n’imyandikire y’amagambo y’indirimbo ze benshi mu bakunda injyana ya RnB batangiye kumwibazaho ntiyanatinda kumenyekana.

Yvan Buravani yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Urwo nkukunda’ yakoranye na Uncle Austin. Nyuma aza gukora izindi zirimo Malayika, Bindimo, Ninjye nawe, Just a Dance, n’indi nshya aherutse gushyira hanze yise ‘This is love’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Keep up Buravan,twari twiteguye kuzagutora ariko no worry next GumaGuma

  • Tuza shahu nubundi ntiwabonetseho…nzaba ndeba iyo mishinga uzakora muri 2017!!!!kandi uzajya wirirwa nawe ujya kureba guma guma

  • Sha mbona wiyumva wamusore we kdi uririmba neza ako reka kwiyemera ntacyo urageraho!! Utavaho udishisha vrmnt,,, wiratana iki subwoo si non courage!

Comments are closed.

en_USEnglish