Digiqole ad

Social Mula, Buravani, Melodie na Christopher bashobora kwihuriza hamwe

 Social Mula, Buravani, Melodie na Christopher bashobora kwihuriza hamwe

Social Mula, Buravani, Melodie na Christopher bashobora kwihuriza hamwe

Aya ni amwe mu mazina y’abahanzi bakora injyana ya RnB mu Rwanda arimo kugenda yigaragaza cyane. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko aba bose bashobora kwishyira hamwe nk’itsinda bitari ukuririmbira hamwe.

Social Mula, Buravani, Melodie na Christopher bashobora kwihuriza hamwe

Mu muziki hari ubwo abahanzi baba ari itsinda bakora indirimbo bafatanyije, hakaba n’abandi bakora itsinda bazajya bahuriramo mu buryo bwo gufashanya mu bikorwa bitandukanye.

Social Mula, Buravani, Melodie na Christopher bashobora kwihuriza hamwe rimwe na rimwe bakajya banakora indirimbo bahuriyemo bose.

Ibi n’ibitangazwa na Social Mula uvuga ko umuziki w’u Rwanda ufite abahanzi benshi bashoboye ariko kubera kutishyira hamwe aribyo bituma badatera imbere nk’abo mu bindi bihugu.

Avuga ko afite igitekerezo cyo kwegeranya aba bahanzi bakora injyana imwe ya RnB noneho bakareba ko babera abandi bakora izindi njyana urugero.

“Mu Rwanda hari abahanzi benshi cyane bafite umuziki mwiza. Ariko ikibazo usanga buri umwe ari nyamwigendaho. Ibi rero ntaho byazatugeza niyo mpamvu nifuza gusangiza bagenzi banjye igitekerezo mfite cyo kuba twakwishyira hamwe”– Social Mula

Social Mula ufite indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe zirimo ‘Amahitamo, Ku ndunduro n’izindi, niwe wananditse indirimbo ‘Indoro’ ya Charly & Nina bakoranye na Big Farious.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7. Ni ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa.

https://www.youtube.com/watch?v=Rp5YElf06kk

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ariko c uyumunyamakuru aravuga ngo bagiye kwihurizahamwe kandi ari idea ya social gusa?wabajije abandi c? ndumiwe koko!

  • Wooow aba nibo bahanzi bafite impano karemano ino rwose. Na James da. Courage

Comments are closed.

en_USEnglish