Digiqole ad

Charly & Nina bivanye muri Guma Guma

 Charly & Nina bivanye muri Guma Guma

Charly & Nina bivanye mu irushanwa rya Guma Guma

Mu i baruwa yashyizwe ahagaragara na Muyoboke Alexis umujyanama w’iri tsinda, yavuze ko batazitabira iri rushanwa kubera impamvu zabo bwite.

Charly & Nina bivanye mu irushanwa rya Guma Guma

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017 nibwo ubuyobozi bw’iri tsinda butangaje ko abo bakobwa batazitabira iri rushanwa.

Uretse kuvuga ko hari gahunda barimo zijyanye n’ibikorwa bya muzika, nta yindi mpamvu iramenyekana yatumye iri tsinda risezera.

Ibaruwa yanditswe basezera

Ibi biraha amahirwe Queen Cha yo gusanga abandi bahanzi bategereje ko ibitaramo by’iri rushanwa bitangira barimo Bulldogg, Danny Nanone, Davis D, Christopher, Social Mula, Paccy, Active, Dream Boys na Mico The Best.

Muyoboke abajijwe impamvu yaba yihishe inyuma yo gusezera muri irushanwa ku nshuro ya mbere iri tsinda ryari rigiyemo, yagize ati “Ndasezeye nyine!!”.

Charly & Nina kuri ubu nti bari mu Rwanda. barabarizwa mu Bufaransa aho bitegura kujya mu Busuwisi mu bitaramo bamazemo iminsi ku mugabane w’Uburayi. Dore ko bahereye bahereye mu Bubiligi.

https://www.youtube.com/watch?v=GwK8S65fO4M

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Barorere! ubwo batangiye kwigira ba Super Star. abiyemezi gusaa!

  • Dushimiye iritsinda kuko bamaze guterimbere muburyo bugaragara buriya basanze utwo dufaranga twa pggss7 ari urusenda kd muri iyiminsi kubaho nimibare nabo ntibari kwitesha ayo mahirwe ubwo bashyize kumunzani agafaranga basanga ntibiri kumatching nuko nyine ntakundi ariko wamugani millioni imwe mukwezi namafaranga macye kumuhanzi cyane ko batari biteze kuritwara basanze pggss 7 irutwa nibitaramo bazikorera kugiti cyabo.Conz Girls.

Comments are closed.

en_USEnglish