Nyuma y’uko amajonjora yo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2014 azengurutse mu Ntara zose z’u Rwanda , umukobwa uzahagararira Umujyi wa Kigali n’ibisonga bye bibiri yamenyekanye kuri uyu mugoroba kuri stade Amahoro. Uwo ni Akineza Carmen. Imvura yaguye kuri Stade ntoya ya Kigali ariko ntiyabujije ibikorwa gutangira n’ubwo byatangiye bikerereweho kurusha uko byari biteganyijwe. Iri rushanwa […]Irambuye
Urban Boys iri mu gikorwa cyo gufata amashusho azakoreshwa mu ndirimbo yabo ‘Caguwa’. Aba basore bifotoreje imbere y’amamodoka yabo buri wese imbere y’iye. Amashusho y’iyi ndirimbo arajya ahagaragara mu minsi ya vuba, yafatiwe i Nyamirambo aho bakunze kwita kurya nyuma. Muri iyi ndirimbo bazafatanya n’umuraperi Jay Polly. Umva indirimbo “Caguwa’ Photos:Plaisir MUZOGEYE ububiko.umusekehost.comIrambuye
Mu minsi ishize abahanzi bakora injyana ya HipHop buri wese yatangazaga ko ari we mwami w’iyo njyana mu Rwanda, gusa bikaba byarashimangirwaga cyane na Bulldogg. Amag The Black nta bwo yemeranya n’abo bahanzi bose bavuga ko ari bo bami ba HipHop. Ibi abitagaje nyuma y’aho Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman muri muzika aherutse gutangaza […]Irambuye
Abayizera Young Grace Housna umuhanzikazi mu njyana ya HipHop, atangaza ko bimwe mu byishimo ashobora kuba yaragize kuva avutse ari ukubona ari umuhanzikazi. Nyuma yo kumenya ubwenge mu bintu byose yahuye nabyo Young Grace asanga nta kintu na kimwe gishobora kuba cyamushimisha nko kuba yitwa umuhanzikazi kandi udafite abakunzi bacye. Kugeza ubu abahanzikazi muri muzika […]Irambuye
Ni ijambo rikoreshwa cyane ariko bamwe bashobora kuba batazi neza aho rikwiye gukoreshwa. Ese ibikorwa n’abahanzi nko mu Rwanda byose ni Show Biz? Iri jambo rikoreshwa cyane mu bikorwa by’imyidagaduro byerekeranye na muzika, ariko nyamara Show Biz (cyangwa Showbiz) ni impine y’ijambo Show Business, bivuze ko ari ibikorwa by’inyungu biciye mu bitaramo na muzika bigatanga […]Irambuye
Kagame Ishimwe Dieudonné umuyobozi mukuru wa ‘Rwanda Inspiration Back Up’ akaba n’umufatanya bikorwa mu gikorwa cyo kujonjorwa abakobwa bashobora kuzavamo umwe akaba Nyampinga w’ u Rwanda 2014, aratangaza ko nyuma y’amajonjora ya nyuma azaba mu mpera z’iki cyumweru, abakobwa bose bazaba batoranyijwe mu gihugu hose bazahita bajyanwa mu mwiherero wiswe ‘Boot Camp’ i Gashora mu […]Irambuye
Bob Marley, ntabwo azibagirana n’abakunzi b’umuziki ku Isi, by’umwihariko abakunzi ba Reggae n’abo bita aba Rasta, uyu muhanzi yatangaga ubutumwa bw’umwihariko butuma bamwe bamwita Umuhanuzi. Ibi ni ibintu 10 bitamenyekanye cyane mu buzima bwe. Kuri uyu wa 06 Gashyantare, uyu muhanzi yari kuba yujuje imyaka 69. Yizeraga ko kunywa agatabi kurumogi ngo bibohora. Aha twibutse […]Irambuye
Muri muzika Nyarwanda byagiye bigaragara ko ibikoresho by’umuzika nka Guitar ndetse na Piano abahanzi bakunda kubyifotorezaho mu gukora amashusho basa n’ababicuranga nyamara ngo benshi usibye kutamenya no kubikoresha ntibabasha no kubiririmbiraho (Live). Abanyarwanda bakunda muzika iki gihe benshi bamaze kumenya itandukaniro ry’abahanzi bazi no gucuranga ndetse n’abaririmba gusa ariko usanga kenshi ng bifotoreza kuri za […]Irambuye
Gisa Cy’Inganzo ukora injyana ya R&B aranyomoza amagambo yari amaze iminsi avugwa ko indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Umwana wanzwe’ ko ubutumwa burimo yaba yarivugaga we ubwe. Gisa ni umwe mu bahanzi bamaze gukorana indirimbo n’abahanzi benshi mu Rwanda, benshi baramwifashisha cyane abahanzi bakora injyana ya HipHop mu gukora inyikirizo z’indirimbo zabo. Gisa cy’Inganzo yabwiye […]Irambuye
Mu gihe Sinema Nyarwanda igenda itera imbere, abantu bakurikirana ibya Sinema bagaragaza impungenge zikomeye kubazaba ari abakinnyi ‘Actors’ bakomeye b’ejo hazaza kuko usanga nta bakinnyi bibanda ku gukina gusa nta kandi kazi bakora ngo babigire umwuga. Bityo rero ugasanga umukinnyi aje gukina mu kanya ari bujye mu kandi kazi aho yakabaye abifata nk’akazi gashobora kumutunga […]Irambuye