Digiqole ad

Ibyishimo Young Grace yagize kuva avutse ni ukuba umuhanzikazi

Abayizera Young Grace Housna umuhanzikazi mu njyana ya HipHop, atangaza ko bimwe mu byishimo ashobora kuba yaragize kuva avutse ari ukubona ari umuhanzikazi.

Abizera Young Grace
Abizera Young Grace

Nyuma yo kumenya ubwenge mu bintu byose yahuye nabyo Young Grace asanga nta kintu na kimwe gishobora kuba cyamushimisha nko kuba yitwa umuhanzikazi kandi udafite abakunzi bacye.

Kugeza ubu abahanzikazi muri muzika Nyarwanda baracyari bacye ugereranyije n’abahanzi, bityo umuntu akaba yakwibaza impamvu abakobwa badatinyuka kuza mu ruhando rwa muzika kandi abenshi usanga baba bafite impano yo kuririmba.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Young Grace yagize ati”Najyaga numva indirimbo kuri radiyo nkiri umwana nkashaka kurunguruka ngo ndebemo umuntu urimo kuririmba.

Nkumva mbese ari ibintu bidasanzwe kubona uko radiyo ingana ishobora kujyamo umuntu akavuga, aho nkuriye mbaye umuhanzikazi nicyo kintu cya mbere numva cyanshimishije kuba hari abantu nanjye banyumva kuri radiyo cyangwa se ugasanga hari benshi bibaza ibyo nanjye nibazaga”.

Abayizera Grace ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu njyana ya HipHop dore ko yanitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda aho yaviriyemo ku mwanya wa nyuma.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Bingo’ ya Young Grace aherutse gushyira hanze.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • YG turagukunda komeza uduhe ibihangano byawe ku bwinshi.

  • umva ko bavuga yng grace housnat ndamwemera hahandi no kumwitangira nabikora

  • tera imbere mwana wacu,abakunzi bawe natwe tukuri Inyuma…..uri ingenzi peee!!!!

  • Uyu mwana w’umukobwa njye ndamukunda cyane!nkunda kumva ibigabiro bye kbsa numuhanga,so rero njye ntacyo nakwitura ark ngufitiye impano.njya mbura uko nkuvugisha kdi twiga hamwe muri Rtuc nubwo tutiga mwishuri rinwe uburere nubupfura ugira kwishuri no muri muzika yawe turabyishimira ikindi nfite abana bagukunda kubi,lundi uzaze muri Ttm nguhe impano nkumubyeyi ugukunda.

Comments are closed.

en_USEnglish