“Gukina Filimi wabifatanya n’akandi kazi”- Mugisha James
Mu gihe Sinema Nyarwanda igenda itera imbere, abantu bakurikirana ibya Sinema bagaragaza impungenge zikomeye kubazaba ari abakinnyi ‘Actors’ bakomeye b’ejo hazaza kuko usanga nta bakinnyi bibanda ku gukina gusa nta kandi kazi bakora ngo babigire umwuga.
Bityo rero ugasanga umukinnyi aje gukina mu kanya ari bujye mu kandi kazi aho yakabaye abifata nk’akazi gashobora kumutunga nta kandi afite, benshi mu bakinnyi ndetse n’abayobozi ‘Directors’ usanga bibaza nimba ushobora gufatanya imirimo irenze ibiri kandi yose isaba umwanya.
Mugisha James umwe mu bakinnyi kuri ubu muri sinema Nyarwanda umaze kugararaga muri filimi zitandukanye nka ‘Ryangombe ibice byose aho akina ari umu polosi wo mu rwego rushinzwe iperereza, agaragara kandi no muri Serwakira Ndetse no muri Sakabaka.
Mu gisha yatangarije radiyo Salus ko ntacyo bimutwaye kuba yakina ndetse akaba akora n’akandi kazi.
Yakomeje avuga ko ibintu byose ari ukwiha gahunda, n’aho abavuga ko gukora akazi karenze kamwe ko haba harimo kwibeshya.
Ku itariki ya 24 Werurwe 2014 ni bwo hateganyijwe gutanga ibihembo ku bakinnyi, aba Producers ndetse n’aba cameraman bitwaye neza mu mwaka wa 2013 bizatangwa na Thousand Hills Academy.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
murwego rwo gushaka imibereho wakora imirimo irenze umwe ariko muburyo bwo kunoza umurimo uko bikwiye jyesiko mbibona, habayeho motivation(salary and so on) mukazi igaragara wakora kamwe kugirango haboneke output ifitiye akamaro organization ukorera.