Digiqole ad

Guitar.., ku bahanzi benshi ni ibikoresho byo kwifotorezaho

Muri muzika Nyarwanda byagiye bigaragara ko ibikoresho by’umuzika nka Guitar ndetse na Piano abahanzi bakunda kubyifotorezaho mu gukora amashusho basa n’ababicuranga nyamara ngo benshi usibye kutamenya no kubikoresha ntibabasha no kubiririmbiraho (Live).

Abahanzi b'ubu abazi neza ibikoresho by'umwuga wabo si benshi
Abahanzi b’ubu abazi neza ibikoresho by’umwuga wabo si benshi

Abanyarwanda bakunda muzika iki gihe benshi bamaze kumenya itandukaniro ry’abahanzi bazi no gucuranga ndetse n’abaririmba gusa ariko usanga kenshi ng bifotoreza kuri za Guitar n’ibindi bikoresho mu mashusho y’indirimbo zabo. Aha ngo niho benshi bahera bavuga ngo “Abahanzi bari aba kera

Umuhanzi Nyarwanda Bisangwa Nganji Ben yemeza ko  abenshi mu bahanzi koko bazi kandi banubaha akamaro k’ibyo bikoresho, nubwo kubicurana atari ibyabo.

Ati “Biriya bikoresho ntawe utazi akamaro kabyo ari umunyamuziki, baziko biryoshya umuzik ,babyifotozanya ngo bubahwe nk’abanyamuziki ndetse n’abazabona amashusho bazagirango bazi gucuranga ndetse ko bari mubyo bazi neza.”

Umuhanzi Jules Sentore ubarizwa muri “Gakondo Group” akanaririmba ku giti cye, nawe yemeza ko abahanzi bose bakunda ibikoresho bya muzika, ngo nubwo baba batazi kubikoresha niyo mpamvu babyifashisha bifotoza.

Benshi mu bo twaganiriye bemezaga ko aba bahanzi babikora kuko babikunze, abandi bakemeza ko byaba ari ugukinga abafana ibikarito mu maso ngo bagaragaze ko ari abanyamwuga.

Kumenya gukoresha icyuma cya muzika ni kimwe mu biha agaciro gakomeye umuhanzi muri Africa.

Mu Rwanda, abahanzi bo hambere wabasanganaga umwihariko mu majwi meza n’ubuhanga mu gukirigita imirya y’inanga na za guitar.

Amakuru meza kuri benshi mu bahanzi b’iki gihe ni uko usanga ngo bafite umuhate mu kumenya ibi bikoresho by’umwuga ubatunga.

Abahanzi muri iki gihe bagaragaza ubu buhanga mu gukoresha ibi bikoresho bya muzika bakanaririmba, havugwamo cyane Kizito Mihigo, umuhanzi w’umuhanga mu gucuranga na piano, Eric (ucuranga mu mpala), Patient Bizimana, Kalimba Jackson, Simon Kabera, Augustin Mwitenawe w’ijwi ryihariye n’ubunararibonye mu gucuranga guitar, Ras Kayaga, Victor Fidel, Mavenge Sudi, Samputu, Mimi la Rose, Elion Victory, Julles Sentore na Sofia Nzayisenga bazi gucuranga neza inanga,   n’urundi rutonde rw’abazi gukoresha ibi bicurangisho.

Icyakora mu bahanzi b’iki gihe urutonde ni rurerure rw’abatazi gukoresha n’igikoresho by’uyu mwuga wabo, gusa kubyifotorezaho byo ntibibananira.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • murarutanze mwa bahanzi mwe!!!!! kwekwekwekwe

  • Kuki wibagiwe NIYITUNGA AARON kandi ari number one akaba Maître grand Maître wa ba Maître…..

  • Murakoze kunyemerera gukosora iyi nvugo itanoze.
    ntibavuga umuhanzi nyarwanda
    havugwa umuhanzi munyarwanda.
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish