Abakobwa bahatanira Miss Rwanda bazajyanwa mu mwiherero i Gashora
Kagame Ishimwe Dieudonné umuyobozi mukuru wa ‘Rwanda Inspiration Back Up’ akaba n’umufatanya bikorwa mu gikorwa cyo kujonjorwa abakobwa bashobora kuzavamo umwe akaba Nyampinga w’ u Rwanda 2014, aratangaza ko nyuma y’amajonjora ya nyuma azaba mu mpera z’iki cyumweru, abakobwa bose bazaba batoranyijwe mu gihugu hose bazahita bajyanwa mu mwiherero wiswe ‘Boot Camp’ i Gashora mu Karere ka Bugesera kugira ngo barusheho gukarishya ubwenge.
Ibi abitangaje nyuma y’aho hari hashize iminsi havugwa ko abakobwa bamaze gutoranywa baba bagifite ukwitinya no gutinya kuvugira mu ruhame.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Ishimwe Dieudonné yatangaje ko kugeza ubu asanga nta mpungenge bafite kuri abo bakobwa, kuko bazagira umwanya wo kwitegura bihagije, yaba kumenya kuvugira imbere y’imbaga ndetse no gutinyuka gusubiza.
Abajijwe zimwe mu mbogamizi bashobora kuba barahuye nazo mu majonjora y’ibanze, yagize ati “Ntabwo twigeze duhura n’ibibazo nk’ibyo twahuraga nabyo mu bindi bikorwa byabanjirije iki. Kuko noneho twanagiye tubona abantu benshi bazaga gukurikirana iki gikorwa bitandukanye na mbere kuko hazaga bacye.”
Ikindi yakomojeho ni uko kuri iyi nshuro Abanyarwanda berekanye ko bamaze kwiyumvamo igikorwa cyo gutoranya Nyampinga.
Biteganyijwe ko ku itariki ya 8 Gashyantare 2014, amajonjora ya nyuma y’abazahagararira Umujyi wa Kigali azabera muri Petit Stade.
Nyuma ba nyampinga bose bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali bakazerekeza i Gashora mu Karere ka Bugesera, ku wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2014 kugira ngo bajye gutegurwa mu mwiherero w’ibyumweru bibiri.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Arikose ubundi mwagumishijeho aurore
Ndagushyigikiye nuko bitashoboka, kuko ziriya njiji nabonye sinzi icyo zizavuga nizijya guhagarira notre pays, la problème hahahhaha.
Jya kuri youtube ushakishe miss Rwanda 2014 maze wiyumvire indimi z amahanga bano bakobwa bavugwa urasanga boot camp ntaho izabageza kereka nimara imyaka itandatu. Yewe abashinzwe uburezi bakwiye kwiga izindi ngamba naho ubundi ntaho tujya.
Abo bana murabarenganya muri kamere nyarwanda kuvuga indimi z’amahanga biragorana cyane tugira kwitinya , kereka waragize amahirwe yo kuvuka mumuryango wize kdi nabwo wakunze kujya mubihugu bua kure cga ukiga mubigo bisobanutse
Nimureke gupfusha amafaranga ubusa.Aba bakobwa ikibazo bafite si isoni cyangwa akamenyero gacye.Nta bumenyi bafite.Ubumenyi bwigwa imyaka myinshi ntabwo bakeneye amahugurwa.Mu Rwanda nti twiga!Amahugurwa azasimbura amashuri?Oya!Hahugurwa usanzwe afite icyo azi!
yabababababa!!! ariko amafaranga mwabuze abo muyaha nzi ko hari benshi bakeneye ubufasha aho kwirirwa muyasesagura kuri abo bakobwa bataye umuco! ubu amwe yo mu Gaciro niyo muri kwivurugutamo dore ko mudaheruka no kuvuga aho bigeze ari nako mwiyubakiramo ibizu byiza hirya no hino. muzabazwa byinshi!!!!
Mu gifaransa baravuga ngo: qui ne risque rien n’a rien! Muturekere abana barushanwe kuko Abanyarwandakazi turi beza kandi n’ubwenge n’ubumenyi turabifite, nta mpamvu rero yo gupfobya ubumenyi bwacu mu ndi z’amahanga kuko “Ntaruhinja ruvuka ngo rwuzure ingobyi” Ayo mahugurwa ni ngombwa”. Ba Bangamwabo mubihorere!
Comments are closed.