Digiqole ad

Gisa cy’Inganzo aravuga ko ativugaga mu ndirimbo ye "Umwana wanzwe"

Gisa Cy’Inganzo ukora injyana ya R&B aranyomoza amagambo yari amaze iminsi avugwa ko indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Umwana wanzwe’ ko ubutumwa burimo yaba yarivugaga we ubwe.

Gisa cy'Inganzo
Gisa cy’Inganzo

Gisa ni umwe mu bahanzi bamaze gukorana indirimbo n’abahanzi benshi mu Rwanda, benshi baramwifashisha  cyane abahanzi bakora injyana ya HipHop mu gukora inyikirizo z’indirimbo zabo.

Gisa cy’Inganzo yabwiye Umuseke ko ajya gukora indirimbo ‘Umwana wanzwe’ atigeze aririmba ubuzima bwe, ahubwo ko yagize icyo gitekerezo bitewe no kureba abana bari mu buzima bumeze butyo.

Yakomeje atangaza ko gahunda ubu afite ari ukurushaho gutanga ubutumwa bufasha abanyarwanda bose muri rusange atari ukuririmba indirimbo z’urukundo gusa.

Mu ndirimbo ye “Umwanwa wanzwe” Gisa avuga ku mwana ngo wari waravukanye impano, ariko ngo mu gushaka uko ayibyaza umusaruro hakaba abamwanga, ariko ko ‘umwana wanzwe ariwe ukura’.

Reba amashusho y’indirimboUmwana wanzwe’ ya Gisa.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish