Umufaransa Patrice Sylvestre ukoresha izina rya ‘Slaï’ mu muziki akaba azwi cyane mu bahanzi bakora injyana ya Zouk agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya mbere cya Kigali Jazz Junction muri 2019. Kigali Jazz Junction ni kimwe mu bitaramo bifata intera mu Rwanda, ahanini bibanda ku bahanzi bakomeye haba muri Africa no ku yindi […]Irambuye
Peace Jolis yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2019 yise ‘Bihwaniyemo’ avuga ko uyu mwaka ari uwo kwishimana n’abafana be birushijeho. Peace Jolis yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Un Million se kwa’ yaje no gusubirwamo na Dj Miller. ‘Bihwaniyemo’ ngo icyamuteye kuyikora ni uko inkuru yayo imeze nk’iya ‘Un Million se kwa’ aheruka gusohora. […]Irambuye
Ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo rikaza kwimukira i Muhanga ubuyobozi bwaryo bwasohoye itangazo risaba abandi bifuza kuhiga ko hari amarushanwa yabagenewe azatangira ejo hagafatwa abagera kuri 50. Murigande Jacques uzwi ku mazina ya Might Popo uyobora iki kigo niwe wasohoye iryo tangazo rikubiyemo ibisabwa ku bana bifuza kurushanwa. Muri iryo tangazo harimo ingengabihe y’ […]Irambuye
Niba hari icyamamare ubu kivugwa mu Rwanda ni Josiane Mwiseneza uhatanira kuba Miss Rwanda, buri wese afite icyo kumuvugaho. Umuhanzi Patrick Nyamitari we arabona uyu mukobwa yakwigira ku cyamamare kuri Cinema kw’isi Lupita Nyong’o. Ubwamamare bwa Mwiseneza bushingiye ku kuva mu cyaro akaza kujegeza abakobwa bo ku migi bimenyerewe ko aribo bahatanira ikamba rya Nyampinga […]Irambuye
Muri Miss 2017 ‘Igisabo’ yasize umugani…Uyu mwaka ntawashidikanya ko ari uwa Mwiseneza Kuvuga irushanwa rya Miss Rwanda benshi batangira kuvuga izina Mwiseneza, ni umunyarwandakazi waje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yiyamarije mu ntara y’Uburengezaruba. Ni we mukobwa rukumbi umaze gutambuka mu byiciro bibiri muri bagenzi be 37 bahanganye. I Gikondo ubu hari kuba igikorwa […]Irambuye
Abavandimwe babiri Timothee Tuyishime na Yves Tuyizere bishyize hamwe bashinga itsinda ry’umuziki baryita T&T, ubu basohoye indirimbo nshya bise ‘Adeline’ bayikorera mu Burundi bavuye muri Norway aho batuye. Aba basore babiri bava inda imwe, bavuye mu Rwanda muri 2004 bajya muri Norway bajyanwe no kwiga, ariko nyuma yo kuhamenyera niho batuye. Umwe muri bo yari […]Irambuye
Ni igitekerezo cya Umufite Anifa watsindiwe mu mujyi wa Kigali washatse guhuriza hamwe abatsinzwe bose uyu mwaka kugirango bakomeze gukora ku mishinga yabo bubake igihugu. Umufite w’ imyaka 18 atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kabeza yabwiye Umuseke ko kuba atarakomeje bitamuciye intege. Avuga ko ari amahirwe macye yagize ariko […]Irambuye
“Nyaranja”, “Amaso akunda”, “Mukobwa Ndagowe” n’izindi nyinshi abakuru bakunda muzika baracyibuka bakanakumbura izi njyana z’umuhanzi Jean Christophe Matata, nubwo iwabo hari i Burundi yari umuhanzi ukunzwe no mu Rwanda naho yitaga iwabo, no mu Bubiligi. Yapfuye ku mugoroba wa tariki nk’iyi mu 2011. Yavukiye i Bujumbura mu 1960, ubu aba agize imyaka 58 iyo aba […]Irambuye
Itangwa ry’ ibihembo rizwi nka Hipipo Music Awards bikorerwa muri Uganda bamaze gusohora urutonde rw’ abahanzi bazahembwa barimo n’abo mu Rwanda bitwaye neza mu mwaka wa 2018. Abategura Hipipo music Awards bahitamo abahanzi bazahemba bagendeye cyane mu karere k’ Afurika y’iburasirazuba no ku b’iwabo Uganda. Iri rushanwa ngarukamwaka aho rigeze n’abahanzi Nyarwanda bamaze kurimenyera kuko […]Irambuye
Ijonjora rya kabiri muri Miss Rwanda 2019 rirakomeza kuri uyu wa gatandatu aho hazasererwa abakobwa 17 abandi 20 basigaye bakajyanwa muri Boot Camp. Mwiseneza Josiane ayoboye abandi mu majwi kuri Internet, bidahindutse niwe wajya Boot Camp adahatanye. Uyu mwaka irushanwa rizaba muri Mutarama, igitaramo cyo guhitamo abazajya muri Boot Camp giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu […]Irambuye