Digiqole ad

Miss Rda 2019: Mwiseneza+19 bamuherekeje mu kiciro kigana final

 Miss Rda 2019: Mwiseneza+19 bamuherekeje mu kiciro kigana final
  • Muri Miss 2017 ‘Igisabo’ yasize umugani…Uyu mwaka ntawashidikanya ko ari uwa Mwiseneza

Kuvuga irushanwa rya Miss Rwanda benshi batangira kuvuga izina Mwiseneza, ni umunyarwandakazi waje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yiyamarije mu ntara y’Uburengezaruba. Ni we mukobwa rukumbi umaze gutambuka mu byiciro bibiri muri bagenzi be 37 bahanganye. I Gikondo ubu hari kuba igikorwa cyo gutoranya abakobwa 19 bamuherekeza mu mwiherero.

Abakomeje 19 biyongereyeho Mwiseneza warushije abandi gutorwa ku mbuga nkoranyambaga
Abakomeje 19 biyongereyeho Mwiseneza warushije abandi gutorwa ku mbuga nkoranyambaga

Abakobwa 20 bakomeje ni:

Mwiseneza Josiane; Inyumba Charlotte; Mukunzi Teta Sonia; Keza Nisha Bayera; Uwase Muyango Claudine; Igihozo Darine,Uwase Sangwa Odile, Teta Mugabo Ange Nicole, Gaju Anitha, Rica Michaella , Umurungi Sandrine, Murebwayire Irene, Umukundwa Clemence, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Meghan Numwiza, Niyonsaba Josiane, Uwicyeza Pamella, Uwihirwe Yasipi Casmir, Higiro Jaolly na Mutoni Oliver.

Amafoto, ibyapa biriho bamwe mu bakobwa bagiye gutoranywamo 20 bazajya mu mwiherero, ni bimwe mu biri kwakira abaje kwihera ijisho ibi birori biri kubera ahasanzwe habera imurikagurisha Mpuzamahanga i Gikondo.

Akaruru ni kose mu cyumba kigiye kuberamo iki gikorwa…Abashyigikiye aba bakobwa biganjemo urubyiruko barahimbawe, baranyuzamo bagacinya akadiho mu muziki uzira amakaraza uri gutambuka hano.

Ubwiza, ubuhanga n’indangagaciro zikwiye ni bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya utambagizwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda ubu rifitwe na Iradukunda Liliane watwaye iry’umwaka ushize.

Iry’uyu mwaka rinafite umwihariko wo gutora hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram, riri kuvugwaho cyane muri iyi minsi, rishyuhijwe na Mwiseneza Josiane winjiriyemo mu ntara y’Uburengerazuba.

Uyu munyarwandakazi watambutse mu majonjora abanza, yavuzweho cyane kubera uburyo agaragara nk’umwana utarabayeho neza cyane nk’uko abasanzwe baza muri iri rushanwa baba basa.

Byamuhaye amahirwe yo gukundwa no kubona abamushyigikiye benshi banamuhundagajeho ‘likes’ ku mbuga nkoranyambaga bituma atambuka ari uwa mbere dore ko amabwiriza y’iri rushanwa aha amahirwe umukobwa watowe cyane kuzahita ajya mu mwiherero nta zindi mpaka.

07:01=> Abashyushyarugamba Ally Soudy na Lucky bahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa, babibutsa ko uyu munsi abakobwa 17 baza gutaha, abandi bagakomereza mu mwiherero.

07:07=> Abakobwa abatangiye kwiyerekana mu makanzu meza atagira uko asa, uko buri wese atambutse araherekezwa n’amajwi y’abamushyigikiye.

07:13=> Mwiseneza Josiane akandagiye aho abakobwa bari kwiyerekanira, sale yose ikoma akaruru…

07:18=> Abakobwa batangiye kunyura imbere y’akanama nkemurampaka basubiza ibibaso bari kubabaza.

Umukobwa wambaye numero ya mbere ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka, Rusaro ati “Nawe se ufite abafana benshi?” Undi akubita agatwenge.

Keza Nisha Bayera wivuze agaruka ku bisekuru n’ibisekuruza, yavuze ko afite inkomoka kwa Ndoli.

Umukundwa Clemence wambaye numero 24 yabajijwe igishya aherutse kubona mu Rwanda n’akamaro kacyo gusa biramugora kukibona agasubirishamo abakemurampaka.

09:01=> Muri Salle birashyushye nyuma y’uko havuyeho numero 29, Mwiseneza wambaye numero 30 ni we ugiye kugerwaho…Urusaku ni rwinshi.

Umukemurampaka asabye Mwiseneza gusaba abamushyigikiye gutanga ituze kugira ngo abazwe.

Na we ati “Muraho, ndabasaba guceceka kugira ngo numve neza ibibazo bambaza n’aba Judges bumve ibyo nsubiza.”

Abajijwe ku ndangagaciro nyarwanda avuga ko zigaragaza itandukaniro ry’Abanyarwanda n’abanyamahanga kandi zigahesha ishema igihugu.

Abaje kumushyigikira bati “Uyu ni we nyampinga abandi ni ibisonga.”

09:29=> Abakobwa bose bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, abagize aka kanama bagiye guteranya amanota bagaruke bavuga abakobwa bakomeje mu kindi kiciro cyo kujya mu mwiherero.

10:25=> Abakobwa bagarutse bakimbagira ngo babwirwe abakomeje mu kiciro gikurikiraho n’abasezerewe.

Mu cyumba ahagiye kubera iki gikorwa
Ally Soudy utari uherutse kugaragara mu Rwanda ni we uyoboye ibi birori
Lucky Nizeyimana ufatanyije na Ally Soudy kuyobora ibi birori
Miss Mutesi Jolly, Rusaro na Evelyne Umurerwa ni bagize akanama Nkemurampaka
Miss Mutesi Jolly, Rusaro na Evelyne Umurerwa ni bagize akanama Nkemurampaka
Abakobwa babanje kwiyerekana
Mwiseneza yageze kuri stage icyumba cyose gikoma akaruru
Buri wese aratambuka amwenyura
Bigaragara ko biteguye
Uwase Muyango Claudine wambaye No 01 ni we wabimburiye abandi mu kubazwa
Uwimana Mucyo Triphine na we yasubije ku bijyanye n'iterambere ry'igihugu
Uwimana Mucyo Triphine na we yasubije ku bijyanye n’iterambere ry’igihugu
Uwase Nadine yasubizaga amwenyura
Uwase Nadine yasubizaga amwenyura
Ishimwe Bella
Igihozo Mireille arasubiza adategwa
Tuyishime Cyiza Vanessa
Tuyishime Cyiza Vanessa
Umutoni Grace
Umutoni Grace
Munezero Adeline
Ricca Michaella Kabahenda
yivuze mu buryo budasanzwe bwa gisizi bamukomera amashyi
Mukunzi Teta Sonia arasubiza atsindagira ibyo avuga
Mukunzi Teta Sonia arasubiza atsindagira ibyo avuga
Gakunda Iradukunda Prayer
Mutoni Queen Peace arabanza akumva ikibazo agasubiza nyuma
Niyonsaba Josiane yasubizaga amwenyura
Teta Fabiola arasubiza agerageza gusobanura na geste
Higiro Joally
Mutoni Deborah
Uwase Sangwa Odille
Mutoni Deborah
Murebwayire Irene
Abagize akanama Nkemurampaka baratega amatwi ibisubizo by’ibibazo babajije
Umurungi bamusabye kubanza gusaba abafana be bagatanga ituze
Mutoni Olive
Uwihirwe Yasip Casmir arasubiza adategwa
Uwihirwe Yasip Casmir arasubiza adategwa
Keza Nisha Bayela
Teta Ange Mugabo Nicole
Tuyishime Vanessa
Igihozo Dorine ni igisonga cya mbere cya nyampinga w’ibidukikije 2018
Abayoboye iki gikorwa batunguwe n’ukuntu abari muri salle bari biteguye kwakira Mwiseneza
Atambuka ngo abazwe
Abari muri salle benshi batangiye gufata amafoto na telephone zabo
Abari muri salle benshi batangiye gufata amafoto na telephone zabo
Mwiseneza
Mwiseneza
Byahise bihinduka
Uwase Aisha na we ahagarariye Uburengerazuba
Uwase Aisha na we ahagarariye Uburengerazuba
Gaju Anitha
Gaju Anitha
Arasubiza
Niyonshuti Assoumpta uhagarariye Kigali arasubiza yifitiye ikizere
Bagarutse ngo batangaze abagomba gukomeza
Abakomeje babahaye akanozangendo

Photos © Image Rwanda

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • musabiye amahirwe kko yarabiharaniye kd rwose nta nenge

  • Ohhhhhhhhh
    God…. she is so Amazing. So Gorgeous
    So smart.
    Tambuka neza mukobwa wacu???
    Iryo kamba ni iryawe????
    Umuco nyarwanda tuwukomereho???
    Ikamba ni ryawe??????
    Uduhaye umwaka rwose?

  • Sha uyu mwana ntataba miss rwanda nzahita menya ko ruswa ni ikimenyane byuzuye mu rwanda pee

  • Hhhhhh! Miss Mwiseneza!
    Aliko icyo mbona mukuruwe n’amarangamutima si ikindi, what special afite se? Kuvuga ngo natabona ikamba bazaba babera! Mu mutwe se ararusha abandi, kuki ku mbaraga z’amashusho hari abana banyoye amata bamutambuka, naho ibya fanatisme mu bireke, dutore miss uzahagararira u Rwanda mu mahanga, apana aba birirwa batorwa bakadukoea isoni iyo bageze mu marushanwa international kubera ibintu nk’ibi biba bitakozwe kinyamwuga!

  • Hhhhhhh!
    Miss Mwiseneza! Aliko mwaretse tukava mu marangamutima ahora atuma iri rishanwa riba local gusa, tugatora umukobwa utazarenga i Kanombe kuko nta kintu yibitseho mu mutwe gihagije!
    Ibi njye nabyita fanastisme idafite icyo ishingiyeho namba! Kuvuga ngo yigiriye ikizere se, aba bandi bakobwa bo nta kizere bigiriye, ugirango bjri wese ntazamo kuko yifitiye icyizere! That is why abakobwa bacu bazajya bagera hanze bagatsindwa, ni uko mu gutoranya miss ubona harimo un peu de professionalisme! Sorry to say that but that is the truth!
    Naho ubundi se ni iki de special afite arusha abandi, ururimi se! Ubwiza se? Harimo abana banyoye amata bamuhiga aho! Reka dutegereze tuzarebe ikiri mu mitwe yabo wenda nicyo kizatuma utorwa atorwa!

    • Abamaze imyaka n’imyaniko se bo bakoze iki mu rwego mpuzamahanga Gasore we! Ukuyemo amarangamutima cg bwa bukoloni bwatwinjiyemo ko uruhu twacu ari rubi, ari Josiane, na wa wundi was 2016, utamenya niba ari umwirabura cg umuzungu kubera kwitukuza, umwiza ninde!? Tureke abatoranya batoranye mu butabera, hatorwa ubikwiye, naho ubundi ntugapfobye umuntu.

    • hhhhhhhh @Gasore utumye nkwibazaho ubuse uyu mwali Josiane urabona abye iki koko. ubundi baca umugani ngo hica umukeno , reka ajye boot camp muri retour nibwo uzamenya Who is JOS! naho ibyo uvuga byo kunywa amata ntago amata ariyo agira umuntu igitangaza barakubeshye its all about character and not amata, si no abataranyweye ayo mata bose baba ari abaswa which is wrong. Tora JOSIANE va mumarangamutima!1

    • Iki kintu uvuze cyumvikanye nabi cyane : abantu benshi bashobora kubona 300Rfcs bakagura igikome cg litiro y’inshyushyu /ikivuguto aho bishoboka!!!!!!!!!!!Abana banyoye amata is nonsense

  • JOSIANE aradutitiza kandi ari uwo hirya iyo kwa BITIBIBISI wahanganye n’IBISUMIZI.ntago ubutwari bwakwiburira.

  • UWICYEZA Pamella

  • Gasore de! Mwiseneza se nta mata yanyoye? Nina atarananyoye ay’inka sa se w’umutunzi ntiyaba yaranyoye nkay’inka iwabo bahawe muri Girinka ? Ndumiwe !!!!

  • Nta marangamutima ngenderaho, uyu Mwiseneza mwifurije amahirwe masa ariko naramuka abaye miss bizaba biturutse kuri propaganda akorerwa, ngaho nimundebere nka title yiyi nkuru mumbwire icyo isobanuye? Bariya bakobwa bose nta numwe mfana, ikigaragara amatora ameze nkayarangiye keraaaa, ni ubwa mbere umwana uvuye muri rubanda ahawe amahirwe nkaya da, sinziko nta tekinike ribyihishe inyuma.

  • @Gasore. Stop this nonsense! Wikumva ko Josiane ageze hariya ku bw’amarangamutima cyangwa impuhwe yagiriwe. Ubuse ahubwo ko mbona mwataye umutwe Atari yiga neza ibintu byose NGO ubundi abemeze mubure aho mukwirwa!?? Uriya mukobwa afite byinshi yakwigisha urubyiruko rw’u Rwanda. Harimo n’abandi beza ariko arabasumbya kure byinshi, wunvishe ibisubizo bye?? Wabonye ukuntu ari ambitious? Ukuntu ari umunyafurikakazi mwiza? Byo byonyine ukuntu yahinduye irushanwa akarishyushya birahagije. Ibyo kuba miss popularity byo ntacyo baba bamukoreye kuko akwiye ibirenze. Naho ibyo uvuga bya international competitions wikirirwa ubivuga kuko abagiyeyo mbere Bose nta tandukaniro berekanye ahubwo baradusebyaga gusa ariko ndahamya ko Jojo wacu yabikora neza agatungurana nk’uko yabigenjeje inaha iwacu. Uzarebe miss Uganda 2015 witwa Zahara yagiye muri miss world akaba uwa5 hanyuma Colombe wacu akaza muri za 23. Rero icara utuze urebe Josiane atsinda ubundi wumirwe. Basigeho ntibazazane iby’ibimenyane gusa nta kindi.Gusa ubwo harimo Evelyne icyizere ndagifitee

  • Gasore ushobora kuba ufite ikibazo mumutwe! None se Josiane uherahe uvuga ko atanyoye amata? abo utubwira ngo bafite mu mutwe nibande? batugejeje kuki? indimi zabo ntanumwe urengeje Level B1 na Mwiseneza iyo level niyo afite. Van a amarangamutima adafite gahunda aho ahubwo!

  • Ntagitekerezo cya racisme dukeneye
    Ibya abanyweye amata na abatarayanyweye
    Si cyo kingenzi
    Icyo dukeneye nu umukobwa uhagaze ku ntego ze
    Mwiseneza nu umukobwa nka abandi bakobwa
    Yagaragaje ko mobbing zanyu zose
    Za abamutuka ntacyo zi mubwiye
    Ngirango ni bake bemera kwemera ibitutsi ni isesereza nkiri muba mutangiye ku mukorera
    Urwanda nu urwabanyarwanda
    Iki byerekanye nuko na josiane ushoboye
    Ageze ku ntego yifuza nta kimenyane
    Nta propaganda nkuko muri kubyandika
    Mwebwe abanyarwanda murarwaye cyane
    Ibintu byose mukururira mubintu byu ubugome
    Muzigishwa mugeze hehe
    Muhe josiane amahoro naba abaye miss amube nataba miss bagatora undi nawe amube
    Gusa kugeza kuri iyi saha abari kure cyane pe
    Abana bi ikigali babaza mu kinyarwanda
    bagasubiza nkaho ntacyo bumvishe
    Kandi ari ururimi kavukire
    Nonese mwe muvuga ngo mu mahanga
    Ni nde muri bariya bose utarasubije mu kinyarwanda ko twabumvise
    Nacyo kikabananira kukisobanuramo
    Mureke utorwa atorwe mujye muvana
    Imitima mibi mu bana babanyarwanda
    Abana bose bari hariya
    Bavutse nyuma yi intambara
    Sinzi naho muhera mwebwe bakuru mubinjizamo iyo myuka yanyu mibi
    Nkuko nagiye mbibona ngo ni interahamwe
    Nibindi bibi cyane ahubwo mu murinde gusoma ibinyamakuru adahungabana
    Uziko neza Josiane yabaye nka Maghan na Prince Harry agitangaza ko amukunda ayiye kumurongora
    Urwangano ibitutsi yakorewe ndabona ari nki ibyajosiane nu ubu bakimutuka abazungu
    None mwebwe muri kwanga umuntu murasa uruhu nu ururimi burya rega nu uwitukuza aba ari umwirabura ntago aba ari umuzungu
    Yewe na mixed ntiyitwa umuzungu ni mutuze mwese muri abanyarwanda ba abirabura uko Wasa kose umuzungu akwita negro
    Ukarira none mwe muri kwanga abana muhuje ururimi nu umuco
    Shitani yateye Urwanda sinzi ni iba izasengerwa hehe ngo tuhajye tuyisenge
    Niba iyo shitani izaterekerwa Rutanga rwamaboko nagire asabike ibihuterero
    Tuyitsinde iyo nyagwa ya shitani ya mwangababo
    Muri abagome mwese abita uriya mwana interahamwe
    Mugende musome hose uburyo muri kumubabaza mwumve ko bikwiye ibyo murimo
    Rwanda uracyafite inzira ndende pe
    Hano niho ubonera ko ubworoherane
    Bugoye kuko abakuru muri hano muvuga nabi cyane

  • Kugirango u Rwanda rubone Miss wabasha guhangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga, birasaba kubona umukobwa udafite plaques za cellulite. Biragoye kuko cellulite ni icyorezo mu Rwanda. Ku rwego mpuzamahanga cellulite ifatwa nk’indwara. Birasaba ko abakobwa bacu bakora sport nyinshi kandi bakagira régime alimentaire ifite ibivuta bicye. Cellulite ifatwa nka obésité kurwego mpuzamahanga.
    Mwise neza arakomeye nta cellulite afite
    Ameze nkukora sport nyinshi
    Neza mubonamo Michel Obama ku maboko mugende mwitegereze ni namuremure nta bibuno bitetemera , bya bicece byo ku mugongo
    Mbese niwe pe muri miss world azamera nka wa mu nya Ghana watunguranye bagendeye kuko yari muremure nta cellulite mu rwego rwo kuyirwanda
    Dore muzaba mu mbwira
    Mureke atambuke imana yamutunze inkoni?

  • Kuri jye Josiane ashobora kuba Miss cg ntamube byose nta gikuba bikwiye guca kuko ari mu irushanwa. Simurwanya. Abavuga ko atabaye Miss haba harimo ikibazo ndumva bihuta cyane kuko irushanwa aribwo rigitangira. Gusa yakoze ibyo benshi batinya confidence yo rwose ntawe uyimurusha. Ariko ibyo byonyine ntibihagije ngo abe Miss kuko mu mategeko agenga irushanwa hari n’ibindi byinshi birebwa. Ntabwo mvuze ko atabyujuje ariko nimureke kumubwira ko yatsinze ataranarushanwa. Iyo ndebye inkuru zose zimwandikwaho mbona abenshi atari uko bari convinced ko ariwe Miss kuko bamugereranya nawe ubwe gusa nkawe ari mu irushanwa rya wenyine. Josiane ari muri test y’imbaraga za media iyo urebye attention itangazamakuru riri kumukoreshaho, jye mbona rishaka kwerekana ko ari power ya 4 koko ishobora gukura umuntu kure ikamugeza kure. That is my view. Abandi bamuri inyuma ku bwinshi ni abatanyuzwe n’amarushanwa ya ba Miss yabanje bitewe n’impamvu zitandukanye mbese ni nka kumwe abarayons bafana ikipe yo mu mahanga igihe yakinnye na APR. Naba Miss well and good ariko nataba Miss ntibizabe ikibazo kuko ntabwo ari mu irushanwa rya wenyine no mu irushanwa nta ho byanditse kuba uturuka mu cyaro cyangwa kuba warastragglinze ngo urigeremo ari akarusho. Gusa imbaraga n’icyizere yifitemo nabikoresha neza ntateshwe umutwe n’ibiri kumubahao mu gihe gito azagera kure mu buzima.

  • Abakurambere bacu bari bazi kwitegereza koko baravuze ngo INKORABUSA ZIBAGARA IBIJUMBA.No muri iki gihe inkorabusa zabaye nyinshi haba mu bato no mu bakuru birababaje.

  • Nshuti bavandimwe,ntamananiza ntaguca ibintu k’uruhande,ikamba nibarihe uriya mwari Josiane kuko ararikwiye,nimugaragaze ko mushyigikiye indangagaciro z’umuco nyarwanda,uriya mwari n’ubwo atavuga indimi z’inyamahanga neza,nibyo nyine bimuranga ko ari umunyarwandakazi y’umwimerere,nta make up yusiga,ntiyiyemera,yifitiye ikizere,ikindi kdi murebe neza indimi sizo zigeza umuntu kure,icyo dukeneye ni miss Rwanda ntabwo ari miss world,kuko n’abamubanjirije bazi izo ndimi ntahandi barenze hatari mu Rwanda,so mbifurije kuzasoza inshingano zanyu neza,kdi nawe mwifuriza intsinzi nsa.

  • Harumunyamakuru usigaye wibera muri America wanditsengo “uwo rubanda nyamwinshi bashaka nuwo ntawundi ntamananiza” banyarwanda mufitibibazo gusa yavuzukuri impanvu abenshi muri kuvugango abe miss nuko muri kubona atandukanye nabambere bamubanjirije none c uyu josiane niki afite kiri special kurushabandi????
    Kuba miss ugomba kuba ufite strong brain,culture and beauty murizo criteria 3 harimo imwe igaragarira buriwese,ubwiza bwo ntabwo ntiwagira ijigo nkaririya nguvuge ngo urimwiza,kdi mwebwe muri angle yuwo munyamakuru navuze haruguru #rubanda nyamwinshi:nicyo mwamukundiye,rero bavandi mureke dutuze dutegereze aba judges icyo bazakora icyonzicyo uyu muntu wanyu ntiyaba miss Rwanda.

  • Nimutuze Sister Wabanyarwanda Abere That’s Good! She Is African Bad Girl! Ureke Baria Bamez Like All Continet Girk!

    • @Bella, ibyo uvuze, ubwo bisobanuye ko Rubanda Nyamwishi ari abasa nk Josi= bafite ijigo, Mana Yanjye, Nyamwinshi, Nyamuke, blabla, birababaje weeeeeee, Ubu umunyarwanda arashaka amafranga y’abana ngo bajye ku ishuri man, apana Nyamwinshi

  • jyewe numva ubutaha mwazajya mupima ubusugi kuko nibwo bwarangaga ba nyampinga bityo bizagabanya ubusambanyi bwibasiye abana b’abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish