Digiqole ad

Miss Sandra Teta wari ufunze amaze kurekurwa

 Miss Sandra Teta wari ufunze amaze kurekurwa

Sandra Teta ubu ntakiri mu nzu y’imbohe

Sandra Teta amajoro atanu ashize ayamaze afungiye kuri station ya Police ya Muhima, mu kanya gashize ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere nibwo arekuwe nyuma y’ubwumvikane bwe n’umucuruzi wamuregaga kumuha sheki itazigamiye.

Sandra Teta ubu ntakiri mu nzu y'imbohe
Sandra Teta ubu ntakiri mu nzu y’imbohe

Sandra Teta wamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB (CEB ubu) aho yabaye igisonga cya mbere, akurikiranywe n’umucuruzi Nkusi Godfrey umurega gutanga sheki itazigamiye.

Uyu mucuruzi mu cyumweru gishize yari yatangaje ko yagurije uyu mukobwa miliyoni 4,8 ngo azahita amwishyura nyuma y’igitaramo cy’imideri yari yateguye cya RIFAW, ariko ngo ntiyabikora ndetse akomeza kumubura ngo amwishyure.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uyu mukobwa arekuwe ikibazo kitarinze kugezwa kuri Parike nyuma y’ubwumvikane bwe n’umurega, kugeza ubu Umuseke utarabasha kumenya uko buteye.

Umwe mu bamubonye asohoka yabwiye Umuseke ko yasohotse yijimye mu maso, asa kandi n’ufite umunaniro nubwo yanyuzagamo akamwenyurira abamufashaga kuva mu nzu y’imbohe agataha.

SP Modeste Mbabazi yabwiye Umuseke ko barekuye uyu mukobwa nyuma y’ubwumvikane impande zombi zagejeje kuri Police nk’urwego rwari rufunze uregwa.

SP Mbabazi avuga ko Teta yumvikanye na Nkusi kandi yagaragaje ubushake bwo kwishyura kuko ngo amaze kwishyura agera kuri miliyoni eshatu. Ngo yari yabanje kumwishyura ebyiri mbere, anamuha indi miliyoni imwe mbere y’uko afungwa.

SP Mbabazi yavuze ko Polisi itumvikanisha abantu ahubwo ari urwego rukurikirana ibyaha byakozwe, yavuze ko Teta na Nkusi bumvikanye ubwabo bakabimenyesha Polisi ndetse ikanagenzura ibyavugwana n’uregwa ko arwaye bityo bakemeza ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Teta ni umuyobozi wa kompanyi y’ubucuruzi yashinze yitwa Luminous Event, ari nayo iherutse gutegura igikorwa yise Rwanda International Fashion World (RIFAW) cyajemo ibyamamare nka Bebe Cool ndetse na Zari umugore ukundana n’umuhanzi Diamond, iki ni kimwe mu bikorwa byagenze neza mu minsi yashize Teta yateguye. Gusa ariko ni nacyo cyamushyize mu kaga kuko ayo yagujije ngo yishyure biriya byamamare maze kitabirwe cyane atabashije kuyishyura.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Yarihemukiye peee,anashebe incuti hamwe na ba miss

  • EH en francais on dit qui a bu boira, qui semet le vent recolte la tempete, nuko bimera nyine ntacyo yahinduraho nagende yongere yitere igishahuro agarure ubizima, gusa bajye bashima na police ikemura ibibazo mu micyo kuko ubu tayari ikirego cye iyo police itemera ubwimvikane yari kuzishura akubye gatanu ayo yariye, Miss Sadra be patent but next time just think before you act

  • Uwamureba mu kanwa uyu mwana ntiyamuhaga

  • Ubundi se igisambo kirenze uwo Nkusi ni kihe ???
    Tuvuge ibye byose tuzi se ??? !!!!
    Muge mwihorera ibihita mu mboni bigende ni byinshi nta wabibara ngwazabivemo !!

  • nu kubabona isura naho ubundi ni abatekamutwe.

  • ariko mwabanyamakuru mwe mwabaye mute kuki mwandagaza abana babakobwa gutya ? amafaranga aruta ubuzima bwabo ? bashobora no kwishyura buhoro buhoro ariko batanagobye gufungwa mukunda gufunga kubi .

    • nonese abanyamakuru nibo bamufunze? ariko nkubu wowe kandi wabona uri manager wa bank, umunyeshuri wa kaminuza, cg undi wese tubona nkuwakandangiye ibitabo ariko ukaba utabasha gusoma ikinyamakuru.

  • Sandra ubu rero ubaye umuntu wumugabo kuko bavuga ko kugira ngo umuntu abe umugabo aruko aba yaratewe indobo numuntu yihebeye ndetse akanafungwa.sinzi niba warigeze uterwa indobo ariko hahaha

  • Summer Breeze se shahu wowe watewe zingahe ??? Wafunzwe kangahe ???

    Uzi kuborogera abandi utiroye !!!!

    Uyu mukobwa Sandrasimuzi gusa ibyo mbona muri media akora benshi muri mwe ntimuzanyigeza ho !!!
    Ibyiyo cheque uwamuseka nudakora business !!

    • oya mubaraka aho urabeshye ngo uwamuseka ntudakora business, iyo umuntu akungurije ukabona utazabasha kumwishyurira rimwe ntago umusinyira cheque itazingamiye ahubwo unjya mu rukiko ugasaba kwishyura make make. Ni nkako kanya kuko uba wemera kwishyura, barabikwemerera harubwo ushyiraho n’inyugu ariko itari nyinshi biterwa n’umunyamategeko wawe ingufu yashyizemo. Kandi byari kumworohera rwose kuko uwo mucuruzi n’injiji nubwo akize. ntawuguriza amafranga gutyo angana atyo kandi ari business, we yamugurije nk’inshuti ye (wenda n’inshuti ntawamenya). Hari ikintu abanyarwanda bataramenya, iyo ungize ikibazo ntugomba gutekereza amanyanga mbere y’ibindi ahubwo ugomba gutekereza inzira zose zishoboka z’amategeko wabikemuramo. Kwishyura iminota 30 umunyamatengeko akagusobanurira icyo wakora nicyo kintu cya mbere ugomba gukora. Mubaraka rero niba ukora business nka teta uraruhira ubusa.

  • Ndamweye ntabwo yatoboye inzu ngo ajye kwiba ahubwo nNkusi ni Igihwahwa ayahuha bari bumvikanye ese yanze kumwishyura Nkusi uri umurozi kamire Ipasi urashaka kumwicira Ibyashara uwo mwana wumukobwa

  • Iyo Miss akoze icyaha itegeko rimufata nkundi muntu wese. Sandra rero ubutaha ujye ugenzura neza ibikorwa byawe kuko kuba miss ntibivuga ko byose ubirekuriwe!

  • Endrick

    Umva nguhishurire ipfundo batakubwiye mwiyi nkuru !!!

    Iyo cheque Teta yatanze yari INGWATE ndetse yayimuhaye mbere ibyo kwishyurwa bitaragerwaho.

    Nkuko tubizi nta muntu wemerewe gutanga cash ngo asabe ibyungu ibyo bita RIHANI cg LAMBERT abubu rero bakoresha amayeri ntibahingutse ko harimo inyungu bakavuga sommet total izishyurwa ikandikwa kuri cheque.

    Niko se kuyu mukobwa yibazaga ko bizacamo akishyura none bikanga Rusuferi akamuzirikisha ukeka yuko uyu mukobwa ataruta benshi badakora cg bi ndaya ???

    Mbisubiremo uyu mukobwa abo arusha ubutwari nibo benshiiiii

  • EHHHHHH, nkusi ndunva ari danje
    umuntu ufingisha Miss

Comments are closed.

en_USEnglish