Ku wa 26 Nyakanga 2015 nibwo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba habereye igitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu.
Kugeza ubu mu bitaramo byose bisaga 15 bimaze kuba, nta muhanzi n’umwe ushobora kuba wavuga ko ariwe uzegukana iri rushanwa bitewe nuko bose banganya amahirwe kugeza ubu.
Ibi bitandukanya cyane cyane iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu n’andi yagiye arinziriza aho byageraga ku gitaramo kibanziriza icya nyuma haramaze kugaragara uzaryegukana.
Uretse kuba buri muhanzi yumva muri we ko afite amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa, hari bamwe mu batangiye iri rushanwa bagenda bashyira bamwe mu bahanzi mu myanya cyangwa icyo umwe arusha undi.
Mu bahanzi bagenda bagarukwaho cyane kubera ibikorwa bagiye bagaragaza kuva iri rushanwa ryatangira, harimo Knowless, Bulldogg, Bruce Melodie, Jules Sentore, Dream Boys na Active.
Mu bahanzi bagiye bagaragaza ko bafite umubare w’abafana benshi harimo, Knowless, Bulldogg, Dream Boys na Bruce Melodie.
Umuhanzi ugenda ashyirwa mu majwi ko nta n’umwe bari kumwe mu irushanwa banganya ubuhanga mu miririmbire ni Jules Sentore. Itsinda rya Active bavuga ko ariryo tsinda rigira stage nziza kurusha abandi bahanzi.
Jules Sentore, Dream Boys, Knwoless, Senderi International Hit, Bruce Melodie, TNP, Paccy, Rafiki, Bulldogg na Active nibo bagomba kuvamo umuhanzi umwe wegukana iri rushanwa.
Amafoto uko byari byifashe
Biteganyijwe ko igitaramo cya nyuma cyo kizaba tariki ya 15 Kanama 2015 ari nabwo hazatangwa ibihembo ku bahanzi bose uko bagiye barushanywa.
2 Comments
Mbega inkovu ku maguru ya Tino,wagirango yarwaye ubushita!!!
KNOLLESS NIWE UZACYEGUKANA