Nyuma y’iminsi 43 gusa Gustave Nkurunziza atorewe manda ya kabiri yo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB), yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Uyu mugabo yatowe tariki 4 Gashyantare 2017 atsinze Léandre Karekezi bari bahanganye, ku majwi 18 ku majwi icyenda (9). Nyuma yo gutorwa, we n’umunyamabanga wa FRVB Hatumimana Christian batawe muri […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017 ikipe y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authrority yihereranye IPRC Kigali iyitsinda itayibabariye set 3-0 (25-14; 25-17; 25-14). Uyu mukino wakiniwe kuri Petit Stade i Kigali. Ni umukino umwe gusa wabaye muri weekend muri Volley Ball mu kiciro cy’abagore kuko andi makipe yagombaga gukina imikino ya shampiyona yasubitswe kubera […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati w’Amavubi na Gor Mahia FC yo muri Kenya Mugiraneza Jean Baptiste Migi yagize icyo avuga kuri APR FC ikipe yakiniye, yabereye kapiteni kandi akunda. Yavuze ko yifatanyije n’abandi bakunzi ba APR FC mu gahinda. Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2017 APR FC yanganyije 1-1 na Pépinière FC iri ku mwanya wa […]Irambuye
APR FC yari yakiriye ikipe ya nyuma ku rutonde rwa shampionat, wari umukino wakwitwa uworoshye kuri APR ariko Pepiniere yarawiteguye kuko igice kinini cy’umukino niyo yari iyoboye ifite igitego kimwe ku busa. APR FC yabashije kukishyura hasigaye iminota 12 gusa ngo umukino urangire, ibasha kubona inota rimwe uyu munsi. Ibihe biracyari bibi kuri APR FC imaze […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball isezerewe muri ½ cy’irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Itsinzwe na Uganda amanota 77-64. Bitumye u Rwanda rubura itike y’igikombe cya Afurika cya Basketball (AFRO Basket2017). Ikipe y’igihugu ya Uganda ya Basketball bita Silverbacks yongeye kubabaza abanyarwanda muri Zone 5 iri kubera mu mujyi wa Cairo mu […]Irambuye
Ibaruwa yo kuri uyu wa 17 Werurwe isinyweho n’umunyamabanga mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) Hicham Al Amrani iravuga ko amakipe ya Rayon Sports na El Masry yo mu Misiri zikomeje mu marushanwa Nyafrica kuko zagombaga gukina n’amakipe yo muri Mali. Iyi baruwa iravuga ko CAF yamenyeshejwe na FIFA ko yahagaritse ibikorwa by’umupira w’amaguru […]Irambuye
Umukino wa ½ w’igikombe gihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu uhuza u Rwanda na Uganda urabera i Cairo mu Misiri kuri uyu wa gatanu saa 19h. Abanyarwanda bifuza kureba uyu mukino boroherejwe, kuko urerekanwa kuri ‘Big screen’ ya petit stade i Remera. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye itike ya ½ kuko yarangije ari […]Irambuye
Rayon sports ibonye itike yo kujya mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederations Cup idakinnye na AS Onze Créateurs de Niaréla kuko FIFA yahagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali, amakipe ahagarariye icyo gihugu mu mikino mpuzamahanga nayo akaba atakina imikino mpuzamahanga. Iki cyemezo FIFA igifashe kuko kuwa Kane tariki ya 10 Werurwe 2017 Minisitiri w’Imikino […]Irambuye
Harabura amasaha make ngo Rayon sports ikine na AS Onze Créateurs de Niaréla umukino wa CAF Confederation Cup. Ikipe yavuye muri Mali yageze i Kigali kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2017, izanye intego yo gusatira no gushaka ibitego byiyongera kuri kimwe izigamye. Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017, saa 15:30 kuri […]Irambuye
Nyuma y’ibyumweru bibiri Umudage Antoine Hey atangajwe nk’umutoza mukuru w’Amavubi, yageze mu Rwanda. Biteganyijwe ko azatasinya amasezerano y’imyaka itatu akanatangira akazi kuwa mbere. Uyu mugabo w’imyaka 46 ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa kane saa 19:30. Amakuru ku bigize amasezerano Antoine Hey azasinya ntibyatangajwe kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ […]Irambuye