Uwatangije gukina umukino w’amagare by’umwuga mu Rwanda Jock Boyer wari umaze imyaka icumi akorera mu Rwanda agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru. Abo yatoje barimo Nathan Byukusenge bemeza ko yabafunguriye imiryango y’ubuzima, gusa ngo buri bihe byiza bigira iherezo. Kuri uyu wa kane tariki 23 Werurwe 2017 nibwo Jonathan Jock Jacques Boyer yatangaje ku mugaragaro ko […]Irambuye
Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye Jonathan ‘Jock’ Boyer umuyobozi akaba n’uwashinze Team Rwanda Cycling Project mu 2007, ifatwa nk’iyavuguruye ikanateza imbere cyane umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Uyu yari kumwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu hamwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Aimable Bayingana. Byatangajwe ko agiye gusubira iwabo ariko […]Irambuye
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi U20 Mutsinzi Ange Jimmy yabonye umwanya uhoraho muri Rayon sports mu mwaka wa mbere ayikiniye avuye muri AS Muhanga. Uyu musore abifata nko kurira umusozi muremure. Rayon sports niyo kipe ifite ubwugarizi bukomeye kurusha izindi muri shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 21, kuko imaze kwinjizwa 10 gusa. Ikurikiwe na […]Irambuye
Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN (African Nations Championship) kimaze imyaka umunani gitegurwa na CAF, gusa gishobora guhindurirwa uburyo gikinwa bisabwe n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule. Tariki 11 Nzeri 2007 mu nama y’intekorusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yabereye mu Misiri nibwo hemejwe igikombe cya Afurika cy’ibihugu gishya gitandukanye na […]Irambuye
Ku kibuga cy’i Nyamata Rayon sports ibonye amanota atatu mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Itsinze Bugesera FC 1-0 cya Tidiane Kone. Rayon ntabwo yatojwe n’umutoza wayo uri mu gihano. Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017 hakinwe umukino w’umunsi wa 21 utarabereye igihe. Bugesera FC yakiriye […]Irambuye
Abafashije u Rwanda kujya muri CAN2004 barasaba Nzamwita Vincent Degaule kwegura ku buyobozi bwa FERWAFA. Baramushinja gupfobya amateka yaharaniwe n’abanyarwanda barimo Perezida Kagame. Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017, mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru herekanwa umutoza mushya w’Amavubi, umuyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ijambo ryababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko abari […]Irambuye
Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi. Umuybozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yameje ko uyu mutoza Yahawe inshingano yo kujyana Amavubi muri CHAN2018 n’igikombe cya Afurika 2019. Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017 saa 16:02 nibwi umutoza Antoine Hey yageze mu cyumba cy’inama cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Yerekanywe […]Irambuye
Mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup Rayon sports itomboye Rivers United yaje muri iri rushanwa isezerewe muri CAF Champions League. Ku kicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, i Cairo mu Misiri hari kubera tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa yayo ahuza ama-club, CAF Champions League na Confederation Cup. Rayon sports ihagarariye u […]Irambuye
Gicumbi – Ku mukino wahuje ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye AS Kigali kuri stade yayo mu mujyi wa Byumba ukarangira amakipe yombi aguye miswi, nibwo hatanzwe igihembo cya “Umuseke Player of the Month” warushije abandi mu kwezi kwa kabiri. Igihembo yagihawe ku bufatanye na La Galette. Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu […]Irambuye
Abatoza b’umupira w’amaguru 12 bashyikirijwe impamyabumenyi zibemerera gutoza mu bihugu byose bya Afurika, Licence ‘A’ za CAF. Aba banyarwanda babigezeho bwa mbere mu mateka mu manota bayobowe na Mashami Vincent utoza Bugesera FC. Ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, kuri uyu wa mberer saa 15:30 niho habereye umuhango wo guhemba abatoza 12 bahize abandi […]Irambuye