Amasiganwa 10 azenguruka u Rwanda ku igare mu mwaka ‘Rwanda Cycling Cup’ aratangira mu mpera z’iki cyumweru bajya i Huye. Muriyo Abatuye akarere ka Gicumbi begerejwe rimwe muri aya masiganwa, nyuma y’imyaka irindwi batabona umukino w’amagare. Rwanda Cycling Cup igiye gutangira gukinwa ku nshuro ya gatatu kuko yatangiye muri 2015. Ni amasiganwa agamije kuzamura impano […]Irambuye
Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri Gashyantare muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM, yashyikirijwe ibihembo bye n’Umuseke IT Ltd. Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Werurwe 2017 nibwo Iradukunda Eric w’imyaka 21 yashyikirijwe ibihembo by’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri AZAM Rwanda Premier League. […]Irambuye
Ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup rigiye gukinwa. Rayon sports ihagarariye u Rwanda izatangira isura Rivers United yo muri Nigeria. Umutoza wayo yemeza ko bifuza kunyagira Rayon ibitego byinshi mu mukino ubanza. Imikino y’amarushanwa ya CAF igeze ahakomeye kuko amakipe yo mu bihugu bitandukanye ari guhatanira kujya muri 1/8 (mu matsinda), kuko abahageze bahabwa […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Buteera Andrew yari amaze amezi abiri hanze y’ikibuga kubera imvune. Nyuma yo kubagwa ivi muri Maroc ubu yatangiye imyitozo kandi afite ikizere cyo gusubira mu kibuga vuba. Buteera Andrew yavunikiye mu myitozo ya APR FC muri Mutarama. Yagiye kubagirwa muri Maroc. Yitaweho n’abaganga baho kuva tariki […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Rayon Sport yateye intambwe ikomeye igana ku gikombe cya Shampiyona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE nyuma yo gutsinda AS KIGALI 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali. Icyo gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry ukomeje kwitwara neza. Ni umukino wagaragayemo ubuhanga bwinshi ku mpande zombi ariko […]Irambuye
Nyuma y’inama y’inteko rusange ya FERWAFA yabereye i Rubavu mu mpera z’iki cyumweru, Nshimiye Joseph uyobora AS Kigali yemeje ko Nzamwita Vincent De Gaule adakwiye kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kubera imikorere mibi yaranze manda ye ishize. Biravugwa ko Nzamwita Vincent De Gaule ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Abandi ba kandida […]Irambuye
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby, Herbert Wafula yahamagaye abakinnyi 31 batangiye imyitozo bitegura irushanwa ‘African Rugby Cup 1C’, rizabera mu gihugu cya Zambia. Nyuma y’icyumweru ahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby ‘Silverbacks’, umunya-Uganda Herbert Wafula yatoranyije abakinnyi 31 muri 48 yari amaranye icyumweru mu myitozo. Aba bakinnyi bari […]Irambuye
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa ‘CAF’ yemeye ubusabe bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwo kwimura umukino wa Rayon Sports na Rivers United mu marushanwa ya ‘Confederation cup 2017’. Nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye ku cyumweru, CAF ivuga ko yabonye ubusabe bwa FERWAFA bwo kwimura imikino wa Rayon Sports na Rivers United yari kuba ku […]Irambuye
Umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana abona uyu mwaka ari umwaka wahiriye Rayon sports iyoboye urutonde kuko ngo nta gihindutse izegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ibintu atumvikanaho na Masudi Djuma utoza Rayon. Nyuma yo gutsindwa na Rayon sports 1-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’, umutoza […]Irambuye
Nyuma yo gutsinda ikipe y’Umujyi wa Kigali ‘AS Kigali’ igitego kimwe ku busa, ubu Rayon Sports irasiga mukeba APR FC iyikurikiye amanota umunani (8) kandi igifite umukino w’ikirarane. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports yatsinze AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry n’umutwe ku munota wa 37 w’igice cya mbere. Mu […]Irambuye