Rayon sports iritegura umukino wo kwoshyura wa CAF Condeferation Cup izahura na AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali. Umutoza Masudi Djuma yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru gusengera Rayon sports kuko izahangana n’ikipe ikomeye. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2017 Rayon sports yakoreye imyitozo kuri stade Amahoro aho izakinira umukino […]Irambuye
Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye ubu muri Africa abenshi bavutse Issa Hayatou ari we muyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru. Kuva tariki 10 Werurwe 1988 kugeza kuri uyu wa 16 Werurwe 2017. Uyu munsi yatsinzwe amatora na Ahmad Ahmad, abazi umupira wa Africa kuri bamwe ni igitangaza. Imyaka 29 ayoboye umupira w’amaguru muri Africa irangiye none, umuyobozi w’umupira […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Werurwe 2017 saa 19h nibwo u Rwanda ruzakina na Uganda muri ½ cya Zone 5 iri kubera mu Misiri. Kami Kabange azahangana n’abakinnyi benshi bakinanye mu myaka itatu ishize, kandi yizeye intsinzi. Ibi bihugu by’ibituranyi bigiye kongera guhura nyuma y’imyaka ibiri. Umukino uheruka u Rwanda rwatsinzwe na Uganda muri […]Irambuye
Etincelles FC yabonye undi mutoza wungirije. Umunya-Tanzania Baraka Hussein azafatanya na Emmanuel Ruremesha usanzwe ari umutoza mukuru gushaka igikombe cy’amahoro nk’intego yabo. Etincelles FC yari imaze amezi atatu idafite umutoza wungirije kuko Djabir Mutarambirwa wari usanzwe yarangije amasezerano ntiyongerwa. Umutoza mukuru Emmanuel Ruremesha yabwiye Umuseke ko yasabye abayobozi be kumushakira umutoza wungirije byihuse niba bashaka […]Irambuye
Nyuma yo gutsinda South Sudan 90-80, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketabll yabonye itike ya ½ cy’irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Ikipe iyobowe na Aristide Mugabe izakina na Uganda. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe 2017 nibwo u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma mu itsinda ‘A’ rwarimo muri […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe 2017 u Rwanda rwakinnye umukino wa kabiri wa Zone 5 iri kubera i Cairo mu Misiri. Rwatsinzwe n’iki gihugu cyakiriye amarushanwa amanota 83-71. Uyu mukino wakinwe n’abakinnyi babiri biyongereye ku rutonde ikipe y’u Rwanda yahagurukanye mu Rwanda; Rwabigwi Adonis na Manzi Dan bakina muri Texas-RGV […]Irambuye
Umunyarwandakazi Rosine Micomyiza yigira ubuntu muri Uganda Christian University kuko ari umukinnyi wa Basketball. Yabwiye Umuseke ko nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi uhiga abandi mu kuyobora umukino (meneuse) muri shampiyona ya Uganda, yishimye cyane kuko ubu atunzwe na Basketaball. Basketball y’u Rwanda ikomeje gutera imbere izanazamura impano z’abakiri bato. Rosine Micomyiza bita Cisse ni imwe muri […]Irambuye
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Azam Rwanda Premier League” mu mpera z’iki cyumweru irakomeza bakina umunsi wa 21, Police FC nyuma yo kwihererana Mukura Victory sport iwayo ikayitisnda ibitego 2 kuri 1, kuri uyu wa gatanu izakira ikipe ya Musanze FC kuri stade ya Kicukiro. Musanze FC mu cyumweru gishize yitwaye neza imbere y’abafana bayo […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Ikipe y’igihugu ya Basketball yatangiye neza imikino y’akarere ka gatanu (Zone 5) itsinda Kenya amanota 76-60 mu mukino waberaga kuri stade ya Cairo mu Misiri. Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yagiye gukina yabonye amaraso mashya kuko yakiriye abandi bakinnyi babiri bavuye muri Leta Zunze Ubumwe […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017saa 14:45 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball itangira ihangana na Kenya muri Zone 5. Iyi kipe yabonye amaraso mashya kuko yakiriye abandi bakinnyi babiri bavuye muri USA. Irushanwa rihuza amakipe y’igihugu ya Basketball yo mu karere ka gatanu ryatangiye i Cairo mu Misiri. Ibihugu icyenda (9) […]Irambuye