Digiqole ad

Jock Boyer washinze Team Rwanda Initiative agiye gusubira iwabo

 Jock Boyer washinze Team Rwanda Initiative agiye gusubira iwabo

Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye Jonathan ‘Jock’ Boyer umuyobozi akaba n’uwashinze Team Rwanda Cycling Project mu 2007, ifatwa nk’iyavuguruye ikanateza imbere cyane umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Uyu yari kumwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu hamwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Aimable Bayingana. Byatangajwe ko agiye gusubira iwabo ariko ngo akazakomeza gufasha umukino w’amagare mu Rwanda 

Perezida Kagame aganira na Jonathan Boyer, Aimable Bayingana na Minisitiri Julienne Uwacu
Perezida Kagame aganira na Jonathan Boyer, Aimable Bayingana na Minisitiri Julienne Uwacu

Uyu munyamerika yari akuriye ikigo gitoza abakinnyi b’amagare.

Minisitiri Julienne Uwacu yavuze ko Perezida Kagame yabakiriye bakaganira ku iterambere ry’umukino w’amagare mu myaka 10 ishize aho wari uri aho ugeze n’aho ugana kugira ngo barusheho guteza imbere uyu mukino mu Rwanda.

Minisitiri Uwacu ati “Jock ntabwo arangije akazi ke ahubwo uburyo yagakoraga nibwo buhinduka, ubundi yakoraga ku buryo buhoraho ari hano, ubu igihinduka ni uko azajya akorera akazi hanze kurusha uko yagakoraga ari hano. Navuga ko rero umutoza ntabwo agiye ahubwo uburyo yakorega nibwo buhinduka.”

Umuyobozi wungirije wa centre itoza abakinnyi i Musanze ngo niwe uzasigara mu mwanya we,  Jock we ngo azasubira muri Amerika ajye akoresha inararibonye na contact afite mu kurushaho kumenyekanisha umukino w’amagare mu Rwanda. Ndetse ngo azajya anaboneka mu marushanwa menshi ikipe y’u Rwanda yitabira mu mahanga.

Aimable Bayingana uyobora FERWACY yatangaje ko mubyo baganiriye baganishije no ku kuzamura ubumenyi bw’abanyarwanda mu gutoza, gukani amagare ku buryo bugezweho no kureba uko bateza imbere uyu mukino bakoresheje ibiboneka mu Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo mu magare.

Bayingana ati “Ku bijyanye no gutoza, Boyer ntabwo yari agitoza cyane, hari abandi batoza babigize umwuga basigaye bari ku kigo hariya, hari ubu umunyarwanda {Richard Mutabazi} wari umaze iminsi yigishwa ahugurwa ku buryo yakomeza gukomeza ikigo mu gihe Boyer adahari, hari n’abandi babahanga mu gukanika amagare, ibyo byose bigeye gukomeza nta na kimwe kizahagarara.”

 

Jonathan ‘Jock’ Boyer w’imyaka 61, ni umunyamerika wa mbere wakinnye isiganwa rya Tour de France mu 1981, yayikinnye inshuro eshanu, aho yitwaye neza ni mu 1983 aba uwa 12.

Jock yavukiye ahitwa Moab muri Leta ya Utah ariko akurira ahitwa Carmel, California.

Yageze mu Rwanda bwa mbere mu 2006 azanywe n’inshuti ye Tom Ritchey (watangije Project Rwanda yo gutwara ikawa ku magare) ngo baze gukora ubukerarugendo bwo kunyonga mu misozi y’u Rwanda. Tom yifuzaga gufatikanya na Jock muri Project Rwanda.

Jock yari yarageze mbere mu bihugu bya South Africa, Zimbabwe, Mozambique, Swaziland, na Lesotho mu bikorwa byerekeranye no kunyoga igare ariko atazi u Rwanda nk’uko yabitangarije ikinyamakuru NewYorker mu myaka yashize.

Yakunze u Rwanda cyane yiyemeza kuhaguma no kuhakora umushinga wo kuzamura umukino wo gusiganwa ku magare, umushinga wiswe Team Rwanda  Cycling.

Kuva 2007 yatangiye kugaragaza umushinga we we n’inshuti ye y’umukobwa Kimberly Coats.

Mu myaka 10 Jonathan Boyer akorera mu Rwanda, umukino w’amagare warazamutse cyane, hazamuka impano zinyuranye, ndetse n’isiganwa rya Tour du Rwanda riramenyekana cyane.

Jonathan Boyer na Perezida Kagame
Jonathan Boyer na Perezida Kagame
Ifoto rusange ya Perezida Kagame n'aba bayobozi yakiriye
Ifoto rusange ya Perezida Kagame n’aba bayobozi yakiriye
Jock avuga kubyo baganiriye na Perezida Kagame
Jock avuga kubyo baganiriye na Perezida Kagame

Photos/Urugwiro

UM– USEKE.RW

en_USEnglish