Digiqole ad

Mbonabucya wayoboye Amavubi muri CAN 2004 arasaba Degaule kwegura

 Mbonabucya wayoboye Amavubi muri CAN 2004 arasaba Degaule kwegura

Desire Mbonabucya abona Degaule apfobya amateka y’umupira w’u Rwanda

Abafashije u Rwanda kujya muri CAN2004 barasaba Nzamwita Vincent Degaule kwegura ku buyobozi bwa FERWAFA. Baramushinja gupfobya amateka yaharaniwe n’abanyarwanda barimo Perezida Kagame.

Desire Mbonabucya abona Degaule apfobya amateka y'umupira w'u Rwanda
Desire Mbonabucya abona Degaule apfobya amateka y’umupira w’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017, mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru herekanwa umutoza mushya w’Amavubi, umuyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ijambo ryababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko abari abakinnyi b’Amavubi muri 2004.

Nzamwita Vincent Degaule yagize ati: “Turi gutegura abana b’abanyarwanda. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga. Kubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga.”

Gushimangira ko Amavubi yakinnye CAN 2004 atari ay’u Rwanda kuko abayikinnye atari abanyarwanda byababaje abari muri iyi kipe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bamwe muri bo bagize icyo batangaza.

Mbonabucya Desire wari kapiteni icyo gihe abinyujije kuri facebook yavugiye abo yari ayoboye, yandika ibaruwa ndende yamagana amagambo ya Nzamwita. Yasoje amusabira kwegura ku buyobozi kuko atamubona nk’umuyobozi ukwiye.

Ubutumwa Mbonabucya yageneye Nzamwita Vincent Degaule

Yagize ati: “Ngo U Rwanda ntirwagire muri CAN ngo hagiyeyo abanyamahanga!!!! Ngo ku bwe arashaka ko rujyayo bwa mbere binyuze ku mutoza Antoine Hey!!

Nyakubahwa président nagira ngo nk’uwabaye Captain w’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y’u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe.

Nyakubahwa président nagira ngo mbanze nkwibutse amateka.
U Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri 50 rutarakandagira muri CAN, ariko kubera ingufu abantu bashyizemo ku Isonga harimo Nyakubahwa président wa République HE Paul Kagame aherekejwe na Gouvernement yose badusabye twebwe nk’abakinnyi gukora iyo bwabaga tukerekana ko dushoboye ko twagera muri CAN baturemamo ikizere,baduha ibyangombwa byose bikenerwa natwe dushyiraho akacu nk’abakinnyi tubigeraho
Igihugu cyose kirishima kuva ku muto kugera ku mukecuru n’umusaza.Ndetse n’akarusho ku babyibuka Bari i Kampala, Nyakubahwa président wa République yadutumiye Indege spécial kugira ngo dutahe iryo joro kubera ibibazo by’umutekano byari bihari, ndetse Nyakubahwa président wa République na Gouvernement yose twaraye tubyina intsinzi muri Stade Amahoro kugeza mu Rukerera!
None Nyakubahwa De Gaulle uyu munsi utaramara n’imyaka itanu umenyekanye mu mupira, nabwo mu bintu bidasobanutse!!!urashaka gupfobya ibyo byishimo by’igihugu cyose??

Nyakubahwa président De Gaulle nagira ngaruke kuri ibyo uvuga ngo ikipe y’icyo gihe yari abanyamahanga gusa!!Ubihera he wambura umuntu ubwenegihugu yahawe na leta nkande?? nagira ngo nkwibutse ko U Rwanda ari igihugu kigenga kandi gishobora guha ubwenegihugu uwo gishatse wese.

Ikindi ndagira ngo nkwibutse ko muri football moderne nta bunyamahanga bubaho niba uri président w’ishyirahamwe ry’umupira wagombye kuba ubizi!!!

Noneho nagira ngo ngaruke kuri abo wita abanyamahanga, n’abakinnyi 7 muri 22 bagiye muri CAN kandi nabo bahawe ubwenegihugu
Ubwo se abanyamahanga bari hehe???
Nyakubahwa De Gaulle iyo ubivuga wagira ngo ntunajya ureba ibindi bihugu ngo urebe abakinnyi biba bifite!!
None uzateza umupira ute imbere utazi gukopera ibyo abandi bakora byiza bitanga umusaruro??

Nyakubahwa De Gaulle nagira ngo ku giti cyanjye nongere nkunenge cyane!
Muri Congo Brazzaville wafashe icyemezo cyo gukinisha Daddy Birori kandi umutoza na Team manager bakubwiye ko ari i kibazo!! Wowe ubwawe utanga itegeko ry’uko akina ko ibindi bibazo uzabyirengera!! nyuma biza kurangira dutewe mpaga Igihugu cyose kirababara biguturutseho! kuki nk’umugabo utabyirengeye???
Ikindi kubyirengera wasanze ari ukwihimura ku bari barahawe ubwenegihugu byemewe n’amategeko kandi amakosa ari ayawe?!!!
Ibyo rero byo guhuzagurika nyakubahwa nibyo bituma umupira udatera imbere!!!

Reka ngaruke ku mutoza.

Umutoza Antoine Hey mwamutoranyije mumaze kugirana amasezerano mbere na Fédération y’umupira w’amaguru y’ubudage mu nama yabereye South Africa, kuki mwiriwe mucuragiza bariya batoza bandi munabeshya abanyarwanda???
Nyakubahwa De Gaulle twebwe abasportif byose turabibona ariko ubu birakabije kuko wageze aho utagomba kugera ushaka gupfobya amateka ya football yacu mu Rwanda!! Twe kuri twe bakinnye CAN tubibona nk’Agasuzuguro!!

Reka ndangirize aha ariko sinarangiza ntakubajije impamvu ufata umutoza ukamuha umwaka umwe ukamusaba kutujyana muri CHAN cg CAN byamunanira akagenda!!!!
Ibyo nibyo bizateza football yacu imbere?

Biratangaje cyane kuri twe abasportif bivuga ko aje gupima amahirwe!! icyo nacyo ni kimwe mu byica umupira wacu kuko umutoza azakorera ku gitutu ntashobora gutekereza kure.

Nkaba Ndangiza nsaba Ministère ya Sport ko yashishoza neza koko niba De Gaulle ariwe muntu ukenewe kuko bigaragara ko ibyo abandi bose bakoze mbere ye abisuzugura ko ntacyo bakoze kandi yibagirwa ko ku bw’abamubanjirije habayeho Amakipe yagiye muri CAN na Coupe du monde U17.

Twizere ko Ministère iza kugira icyo ikora kuri aya magambo asuzuguza cg asebya igihugu

Njye ku bwanjye nkurikije amakosa akorwa n’imivugire idahwitse nkaba namusaba kwegura.

Nkaba mbashimiye cyane bavandimwe namwe nshuti basportif nanditse byinshi muranyihanganira n’akababaro ko kumva umuntu usebya amateka meza y’ibyagezweho muri Sport yacu.

Mukomeze mugire ibihe byiza kandi Imana ikomeze ibane namwe.”

Ubu butumwa buje bukurikira amagambo arimo uburakari Karekezi Olivier nawe yanditse kuri Facebook ye agaragaza ko atishimiye ijambo umuyobozi wa FERWAFA yavuze.

Olivier Karekezi yavuze ko abona umuyobozi wa FERWAFA yarayobye akazi kuko akora ibyo atazi
Olivier Karekezi yavuze ko abona umuyobozi wa FERWAFA yarayobye akazi kuko akora ibyo atazi
Mbonabucya yatanze ubutumwa nk'uwari uhagarariye abandi muri CAN 2004
Mbonabucya yatanze ubutumwa nk’uwari uhagarariye abandi muri CAN 2004

Roben NGABO

UM– USEKE

 

 

23 Comments

  • yew ywe ko mbona degaule yakije umuriro winkazi bigaragarako ya koze mugisebe abarejanderi twemera hano murwanda nubundi basanzwe bamunenga ikigaragara desire nka capitene ntiyari kubyemera ikindi degaule azarebe ikipe yabafaransa ubwose sabirabura bayigize kubwinshi erega umupira ugomba kuyoborwa nabawukinye kuko baba bazi uko bikorwa rwose degaule niyigendere areke guhatiriza atazica byinshi kurushaho

  • Njya nibaza ukuntu umuntu nka de gaule ayobora muri iki gihugu bikanyobera? Ibintu akora uretse no kuba atazi umupira banza ashobora no kuba afite ikibazo mu mutwe!!!

  • Bavandimwe jye hari ikintu cyimbabaza iyo mbona bamwe mu banyarwanda basigaye birirwa bakwirakwiza ivangura rishingiye ku nkomoka kandi tukabyihanganira, twiyibagiza aho imvangura ryatugejeje. Bikambabaza iyo bivugwa na bamwe mu banyarwanda bahuye n’ingaruka ryivangura, imiryango yabo ikirukanwa mu gihugu igatabarwa n’andi mahanga. Jye nakuriye Congo, aliko nabatari babizi mu bimenye. 90% y’abanyarwanda bakuriye Congo twese twari dufite Ubwenegihugu bwa Zaire (Congo) twize amashuli tutari kubona mu Rwanda rwacu rwo kwa Kayibanda na Habyarimana twitwa nkaba zairois. Abi Goma bazi ishuli ryitwa Collège Mwanga : Ryayoborwaga naba Ngombwa, ba Malisaba baje bakayobora za Byimana na za Save. Ndetse ye ubu abenshi turimo turasubirayo muri enrollement bakaduha ibya ngombwa bya Congo, tukongera tukigarukira. Abari Uganda, abenshi nabo ndumva aliko byari bimeze. Hoho hari n’akarusho kuko banaduhaye na ma hugurwa mubya gisirikare byadufashishe kuza kurwanira uburenganzira bwacu. None iyo numva ibya ba De Gaule, ndetse n’abandi batekereza nkawe kandi barimo mubafashijwe nayo mahanga, bintera kwibaza. Abarebye Match ya Uganda n’u Rwanda, baba bibuka Manamana yirukankana umuganda akamuciraho umupira amaze gukomeretsa Jimmy Gatete? Ibyiza gusa nuko De Gaule atari indorerwamo y’abanyarwanda kuko nta munyarwanda utekereza nkawe. Abanyarwanda ntabwo turi indashima, De Gaule weeeeeeeeee

  • Hari abantu baryoherwa no kuvuga ariko badatekereje ku buremere bw’ibyo bavuga.
    Deagaule ararmbiranye muri ruhago mu Rwanda.

    • Hhhh ubwo yari yigize intyoza da! Nahame hamwe yote uwo yicaniye. Sha nuko Leta itivanga muri football ariko byari ngombwa ko ahita akurwaho icyizere aka kanya

  • De gaule n’iyegure ntashoboye kuyobora FERWAFA

  • MUNYEMERERE NANDIKE UKU ARIKO BIGARAGARE,,,,,HARI UMUSAZA WATWIGISHAGA PHYSICS WITWAGA NDIGA YARATUBWIRAGA ATI MWIGE MUKOMEJE ATI KERETSE NIBA MUZASABIRA AKAZI <> MU BYUKURI IYO YABIVUGAGA TWARABABARAGA GUSA UMUNTU WAVUNIKIYE IKINTU AGIHA AGACIRO KUKO WABIZE ICYUYA UBISHAKA vincent SINZI ICYAMUHESHEJE AKAZI GUSA NAREKE G– USENYA IBYABANDI BUBATSE NTANAKIMWE ARUBAKA GUSA TURAMUSABA AVUNIKE YUBAKE IBYE AZUMVE UWABISENYA KO BITABA IKIBAZO

  • President wa ferwafa, niba ari umugabo yakagombye kwegura; ariko niba atariwe simpamya ko azegura. gusa njye ndamusaba kuba umugabo akegura.

  • TURABYANZE, TURABYAMAGANYE..uyu Nzamwita DE GAUL agire kuzambya umupira wamaguru byirengagizwe ninzego zakamuhwituye none ageze naho birenga umupira agatoba amateka yigihugu ashinyagurira imitima yabayagizemo uruhare nabayazirikana nki shema kuribo. NO NOO Never shall we allow indivuduals like this hopeless De gaule to tarnish our pride!!!

    sigitangaza MINISPOC cg urwego rwigihugu urwari rwo rwose birengagije ayamagambo agayitse yuyu mushinyaguzi De gaule ariko twe abanyarwanda tuzineza ibigwi ndetse namateka yumupira wamaguru wacu tuzirikana tukubaha uwariwe wese wayagizemo uruhare tutitaye kunkomoko ye ahubwo ubumuntu, imbara, ubwitange, urukundo nibyo tubabonamo.

    mugire amahoro muzirikana,

  • ashobora kuba abana n’ubumuga bwo mumutwe KBS!!!!!
    arks ko mperuka abanyarwanda Nazi kurangira abanyamahanga,,,kuko mutarangira @degaul inzira ijya indera??????

    cg agizengo tugendeye kubyo yita ubunyamahanga we yasigara mu Rwanda????

    rero burya ngo injiji nizo zibona ibyo kurya…nk’uyu ashoboy’iki koko??????

    ubwo ashaka ko twiyambaza HE Paul Kagame nkuko abigenza kuba Mayor bananiranyeeee!!!!!!!

  • Eh! Ntibyoroshye

  • Uhagarariwe ningwe aravoma.
    Ariko buri cyose kigira iherezo.

  • Nakataraza muzakabona.

  • ibi byose nta kindi kibitera nugushyiraho abantu badashoboye kuko ariko system ibishaka. Niyo waba ushoboye ariko utari muri systeme ntacyo wakora. ikibabaje rero akenshi bigendera kunyungu zabantu bacye aho kuba inyungu rusange. DeGaulle ntakindi kimutera comfidence ni suport afite sha!!

  • Uyu mugabo ntabwo akwiye kwegura ahubwo akwiye kweguza ndetse ntibirangirire aho akanajyanwa kugororwa wena imyaka 10

  • Uyu mugabo ntabwo akwiye kwegura ahubwo akwiye kweguzwa ndetse ntibirangirire aho akanajyanwa kugororwa wena imyaka 10

  • nimubona bitarangiriye aha mpeke inzu !Degaule ntaho azajya nimutuze adukoroge adukoze hasi adukoze agati mu ijisho uwamushyizeho namunenga tuzabona avuyeho , mwumve MINISPOC cg se urundi rwego rufite aho ruhuriye namateka yakoze naba yita abanyamahanga hari icyo rubikozeho

  • Ibyo nibyo muzi gusa..
    Ese yabanje akagira indangagaciro mbere yuko atoza abandi indangagaciro.Nkuko yabivuze mukiganiro n’abanyamakuru…?
    Ibi mbivugiye ko, nyuma yo gushaka kwambura contract indetermine yari yaramusinyiye akimushyiraho ngo amuhe indi irangizanya na mandat ye,kubera ko yamusabye ruswa y’igitsina akumahakanira…ndetse na nyuma akaba yarashatse kumufatira muri Hotel i Rubavu, akaba ariyo ntandaro yo kumuhindurira amasezerano ,Umunyamabanga agahitamo gushyikiriza ikibazo cye ubuyobozi bubishinzwe, harimo na transparence Rwanda…..Ikibabaje nuko akomeje gukingirwa ikibaba n’abayobozi ba sports ngo babunge…..Ese we ubutabera ntibumureba? Ruswa ishingiye ku gitsina???? N’abandi rero bakoze nkibyo yakoze bafunzwe ndumva bafungurwa….Bakajya kwiyunga nabo bahohoteye…..Transparence ifite ibimenyetso by’ubutumwa bandikiranye

  • Ahubwo njye ndabona de gaulle azawushobora umupira,niba se aribyo koko yarize Korora amafi,Numuvugizi wa ferwafa nawe ni umuganga,hari numugore baherutse guha akazi mu buyobozi ,we ngo yigeze gukina foot muri primaire,ubwo urumva umunsi babonye experience ikipe batazazimara !

  • Narumiwe da

  • De gaule aribuka igitego cya 2 Tunisia yadutsinze, azagende agisibe kuko cyatsinzwe na Santos wari umu bresilien

    • Hahahahahahhahaha wa muagbo we genda uransekeje rwose! Uyu munsi ndawuguhariye.

      Wamugani nagende ababwire bagisibe nacyo si icya TUNISIA Hahahahahahah

      Degoli rwose

  • ariko mukunda ibyacitse none se iyo team N.de Gaulle yavuze ntiyari irimo abanyamahanga barenze 50% kandi bari bagifite ubwenegihugu bwaho bakomoka nubwo bahawe ubwu Rwanda kubera inyungu za football.erega uretse Jimmy Gatete ntawundi wahesheje football ishema nkawe nuwo Olivier Karekezi yamenyekanye kuko ari bof wa Cesar K.naho De Gaulle amaze kuzamura football,reba amasezerano na Maroc,Germany utibagiwe success CHAN yagize

Comments are closed.

en_USEnglish