Mashami yahize abandi 12 babonye Licence ‘A’ yo gutoza bwa mbere mu Rwanda
Abatoza b’umupira w’amaguru 12 bashyikirijwe impamyabumenyi zibemerera gutoza mu bihugu byose bya Afurika, Licence ‘A’ za CAF. Aba banyarwanda babigezeho bwa mbere mu mateka mu manota bayobowe na Mashami Vincent utoza Bugesera FC.
Ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, kuri uyu wa mberer saa 15:30 niho habereye umuhango wo guhemba abatoza 12 bahize abandi mu masomo n’ibizami bimaze imyaka ibiri bitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.
Amasomo yo gukorera Licence ‘A’ za CAF yatangiye ari abatoza 17 ariko abayibonye ni 12 gusa. Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degauleb watanze izi mpamyabumenyi yabwiye abitabiriye uyu muhango ko yishimye cyane kuko ahiguye umuhigo yahize.
Nzamwita yagize ati: “Turi mu bihugu bike bifite abatoza bafite Licence A. Turabasaba kugendera kuri ibi mukazahesha ishema igihugu kuko ejobundi bazaba baza kubarambagiza. Ubu mufunguriwe amarembo yo kujya gushaka akazi muri Afurika yose. Ndishimye kuko ngeze kubyo mwansabye.”
Uko abatoza bakurikiranye hagendewe ku manota
- Mashami Vincent (Bugesera FC)
- Cassa Mbungo Andre (Sunrise FC)
- Habimana Sosthene (Musanze FC)
- Eric Nshimiyimana (AS Kigali)
- Seninga Innocent na Justin Bisengimana banganyije (Police FC)
- Okoko Godefroid (Gicumbi FC),
- Yves Rwasamanzi (APR FC),
- Bizimana Abdu Bekeni (VirungaFC yo muri DR Congo)
- Mbarushimana Abdul (Muhanga )
- Kayiranga Baptiste na Ally Bizimungu (badafite akazi) banganyije.
Abatoza batsinzwe ibizami
Hitimana Thierry, Gatera Alphonse,Gatera Mussa, Ruremesha Emmanuel na Sogonya Hamiss bita Kishi
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Muhindure Title kuko ntabwo MASHAMI yahize abandi 12 ahubwo yahize 11
Comments are closed.