Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yaba igiye kumukura mu ikipe ya Police Fc akinamo mu Rwanda. Umunyamabanga wa Gor Mahia yatangarije Supersport ko ngo bamaze kurangiza kumvikana na Police FC ko hasigaye kumurekura gusa, nabo bakamwerekana nk’umukinnyi wabo mushya. Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwatangarije UM– USEKE.COM ko […]Irambuye
Ibiganiro byo gusinyisha Thierry Henry amezi abiri mu ikipe ya Arsenal biri bugufi kurangira byemejwe n’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger. Icyangombwa cyo kumurekura kiri gusabwa ubuyobozi bwa shampionat ya Major Ligue Soccer muri America aho akina, shampionat yaho ikaba yararangiye. Thierry Henry, 34, amaze iminsi yitozanya n’ikipe ya Arsenal y’i Londres, kuva shampionat muri America […]Irambuye
Kuwa gatatu tariki 28 Ukuboza, nibwo uyu musifuzi Mpuzamahanga yakiriye urwandiko rumuhagarika mu kazi muri Banku nkuru y’u Rwanda. Nkuko byanditswe muri uru rwandiko dukesha www.ruhagoyacu.com, Felicien Kabanda yazize kuba yararenze ku mabwiriza y’akazi muri BNR, akajya gusifura imikino mpuzamahanga ya y’Afurika y’abari 23 muri Maroc muri uku kwezi. Uyu musifuzi uba unahagarariye igihugu cy’u […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu kuri Sitade Amahoro habereye umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, ukaba wahuzaga amakipe y’ibigugu mu Rwanda na Rayon Sport n’iya Kiyyovu FC urangira ziguye miswi 1-1. Ni umukino uhora witezwe ikiwuvamo n’abafana b’amakipe yombi kubera ubukeba bw’aya makipe makuru mu Rwanda bumaze imyaka myinshi. Tugarutse ku mukino nyirizina watangiye […]Irambuye
Mu ijoro ribamo misa y’igitaramo cya Noheli, amasaha make mbere ya misa, Mario Balotelli yinjiye mu kabari i Manchester maze asengerera abo ahasanze inzoga z’amapound 1 000 (hafi miliyoni y’amanyarwanda) Aka kabari akavuyemo, Balotelli yahise ajya hafi aho mu misa y’igitaramo cya Noheli, aho ngo yatuye (gutura) £200 mu gihe cyuwo muhango wo mukiriziya Gatulika. […]Irambuye
Inyuma yo guhangana gukomeye hagati ya Barcelona na Real Madrid, hari no guhangana kutoroshye hagati ya Lionel Messi na Christiano Ronaldo. Nubwo benshi bashobora kwemeza ko Lionel Messi yaba yararushije bigaragara Christiano Ronaldo kwitwara neza, cyane ko ikipe ye (Barcelona) yanageze kuri byinshi uyu mwaka, ikinyamakuru Goal.com cyerekanye ko urebye ku mukinnyi ku giti cye […]Irambuye
Uyu musore ari mu Rwanda muri gahunda y’abakinnyi b’abanyarwanda baba bakanakina hanze y’u Rwanda. Kuba ari mu Rwanda, byamaze guteza ikibazo mu ikipe ye ya Express yari imukeneye mu mukino ifitanye na Utoda kuri stade Namboole kuri uyu wa gatanu. Bonny Baingana, ni umunyarwanda kuko ababyeyi be ari abanyarwanda, akaba kandi umugande kuko ariho yavukiye […]Irambuye
Abakinnyi bagera kuri 12 baba ku mugabane w’Uburayi, bavukiye mu Rwanda cyangwa bafite ababyeyi b’abanyarwanda baba hanze, bari mu Rwanda aho baje ngo barebe niba hari abashoboye babe bashyirwa mu ikipe y’igihugu Amavubi. Nubwo mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa gatatu tariki 21 havuzwe ko bano bakinnyi baje no muri gahunda ya “come and see”. Gahunda […]Irambuye
Ku rutonde rwa FIFA rw’uko ibihugu bikurikirana ku isi muri ruhago rwasohotse kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 8 ugereranyije no mu kwezi gushyize. Uru rutonde rw’ukwezi k’Ukuboza, rwashyize umwanya ku mwanya w’106 ku isi, kuwa 27 ku mugabane wa Africa. Impamvu yo kuzamura u Rwanda imyanya 8 yose ikaba yahereye […]Irambuye
Desiré Mbonabucya, wahoze ari captain w’ikipe y’igihugu Amavubi, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu agera i Kigali, aho aba ayoboye abasore b’abanyarwanda bakinira mu bihugu by’I burayi mu mikino ya gicuti mu Rwanda. Aba bakinnyi 12 na Desiré ngo baragera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu cyangwa kuwa kane w’iki cyumweru nkuko umwe mu bamuri […]Irambuye