Digiqole ad

Imyitozo ku bakinnyi b’abanyarwanda bavuye i Burayi yakomeje. Amafoto

Abakinnyi bagera kuri 12 baba ku mugabane w’Uburayi, bavukiye mu Rwanda cyangwa bafite ababyeyi b’abanyarwanda  baba hanze, bari mu Rwanda aho baje ngo barebe niba hari abashoboye babe bashyirwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Yacouba Kagabo ukina muri FC Courtai mu Ububiligi ibumoso
Yacouba Kagabo ukina muri FC Courtai mu Ububiligi ibumoso

Nubwo mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa gatatu tariki 21 havuzwe ko bano bakinnyi baje no muri gahunda ya “come and see”. Gahunda yo kwereka abanyarwanda baba hanze badaheruka iwabo uko igihugu kimeze, aba bo ni abakinnyi bashobora kugira icyo bamarira cyangwa bazamara mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane, bakaba bakoze imyitozo ya kabiri bakoreshejwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Micho Milutin n’umwungiriza we Eric Nshimiyimana.

Kuri Stade Amahoro aho bayikoreye, hagaragaye abandi bantu bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka Munyaneza Ashraf bitaga Kadubiri wibera mu bubiligi, Karim Kamanzi wakiniraga ikipe y’Amavubi muru CAN ya 2004, Desire Mbonabucya wazanye aba bana, Olivier Karekezi captain w’Amavubi ubu, ndetse na Kizito Manfred nawe wigeze gukinira Amavubi.

Abakinnyi batojwe uyu munsi bakaba bagaragaje itandukaniro no kuri uyu wa gatatu ubwo bitozaga bwa mbere, abasore nka Ndagano Didier, Yacouba Kagabo, Kabanda Bonfils n’abandi, bagaragaje ko hari urwego rwiza bariho.

Nyuma y’imyitozo, aba bakinnyi b’abanyarwanda baba i Burayi baje kuramutswa na Ministre w’Imikino Protais Mitali wabaganirije gato nyuma nyuma y’imyitozo.

Uwo naze umupira ni Ashraf Munyaneza 'Kadubiri' wahoze akinira Kiyovu n'amavubi, yitozanyije n'aba bana
Uwo naze umupira ni Ashraf Munyaneza 'Kadubiri' wahoze akinira Kiyovu n'amavubi, yitozanyije n'aba bana
Aux Retrouvailles: Olivier Karekezi, Desire Mbonabucya, Karim Kamanzi bakiniraga Amavubi mu 2004 n'umutoza wabo wari wungirije Jean Marie Ntagwabira iburyo
Aux Retrouvailles: Olivier Karekezi, Desire Mbonabucya, Karim Kamanzi bakiniraga Amavubi mu 2004 n'umutoza wabo wari wungirije Jean Marie Ntagwabira iburyo
Baganiraga byinshi, bakanibukiranya byinshi
Baganiraga byinshi, bakanibukiranya byinshi
hagati mu myitozo
hagati mu myitozo
Iburyo ni abavandimwe babiri Eric na Didier Ndagano bakinira FC Tournaout, bakaba abahungu ba Martin Ndagano umunyarwanda w'umutoza wungirije mu ikipe ya SOFAPAKA muri Kenya
Ibumoso uwambaye 15 kw'ikabutura ni Bonny Baingana ukina muri Express muri Uganda. Iburyo ni abavandimwe babiri Eric na Didier Ndagano bakinira FC Tournaout, bakaba abahungu ba Martin Ndagano umunyarwanda w'umutoza wungirije mu ikipe ya SOFAPAKA muri Kenya

 

Jessy ReinDorf ukina muba reserve ba  Bologne FC mu Ubutaliyani ari naho yavukiye,  nta kinyarwanda yumva ni ubwambere yari aje mu Rwanda. aha yaramukanyaga na Ministre Mitali
Jessy ReinDorf ukina muba reserve ba Bologne FC mu Ubutaliyani ari naho yavukiye, nta kinyarwanda yumva ni ubwambere yari aje mu Rwanda. aha yaramukanyaga na Ministre Mitali
Ministre Mitali mu biganiro n'abakinnyi nyuma y'imyitozo
Ministre Mitali mu biganiro n'abakinnyi nyuma y'imyitozo

Photos: Sadiki RUBANGURA

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • Nibyiza pe dukore ikipe y’igihugu yerekana ishusho y’urwanda muruhando rw’amahanga! Big up umavubi! Doreko twigiye imbere muri cocacola fifa lunking!

  • Muri abantu b’abagabo cyane pe. Abo basore bahuye kabisa birashimishije. mukomereze aho

  • Nyamara iyi manda ya ABEGA tuyitege ndabona iduhishiye udushya!!!! bravo FERWAFA.

  • Desire nakomereze aho akorane na abashinzwe imikino turebe ko igisebo twahuye nacyo cyatuvaho, kandi nkaba nkangurira abanyarwanda kuza ku ma stade .
    Mbifurije umwaka mwiza

  • jyewe ndabona dukomeje gutya twagera kuri byinshi desire akomereze aho niko gukunda igihugu bigaragarira n’y thx desire.

  • Abega ni umuntu w’umugabo!! niwe twari twarabuze!! happy nu year all, n’ big up to FERWAFA n’ desire!!

  • big up amavubi kabisa niyo mwakwisubirirayo birahagije kuko nuwo babona adashoboye ubungubu bazakomeza bamukurikirane umunsi kuwundi umupira aho wiriwe siho urara niyo mpamvu twifuza ikipe itsinda kuruta ikipe idahinduka nkuko twagiye tubibona kuko dukeneye kuva aho turi ariko dufite anaho tugana!abo bana bagubwe neza mu rawbabyaye kandi turabakunda natwe!

  • NI BYIZA ARIKO AMAFRANGA AGENDA KURI BARIYA BANA NI MENSHI KANDI NO MUGIHUGU HIRYA NO HINO BARIMO BENSHI BASH0BOYE BABURA PROMO

  • ferwafa bravo ibintu mukora birimo kutwerekeza.munzira nyayo

Comments are closed.

en_USEnglish