U Rwanda rusoje 2011 ruzamutse ku rutonde rwa FIFA
Ku rutonde rwa FIFA rw’uko ibihugu bikurikirana ku isi muri ruhago rwasohotse kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 8 ugereranyije no mu kwezi gushyize.
Uru rutonde rw’ukwezi k’Ukuboza, rwashyize umwanya ku mwanya w’106 ku isi, kuwa 27 ku mugabane wa Africa.
Impamvu yo kuzamura u Rwanda imyanya 8 yose ikaba yahereye ku marushanwa ya CECAFA aherutse kubera i Dar es Salaam, aho u Rwanda rwatsinzwe umukino umwe gusa wanyuma.
Muri aka karere (CECAFA) u Rwanda rukaba ruza inyuma ya Uganda iza ku mwanya wa 89 ku isi, nayo ikaba yazamutse imyanya 2 nyuma yo kwegukana CECAFA y’ibihugu ya 2011.
Ibindi bihugu byo muri aka karere birimo Tanzania (137), Burundi (140), DRCongo (125), Kenya (120), Soudan (113), Ethiopia (135)
Uko bihagaze:
Ku Isi
1 Spain
2 Netherlands
3 Germany
4 Uruguay
5 England
6 Brazil
7 Portugal
8 Croatia
9 Italy
10 Argentina
Muri Africa
16 1 Côte d’Ivoire
29 2 Ghana
30 3 Algeria
31 4 Egypt
43 5 Nigeria
44 6 Senegal
50 7 Cameroon
52 8 South Africa
58 9 Cape Verde Islands
59 10 Tunisia
Muri aka karere:
89 20 Uganda
106 27 Rwanda
113 28 Sudan
120 30 Kenya
125 34 Congo DR
135 37 Ethiopia
137 38 Tanzania
140 39 Burundi
190 49 Eritrea
198 52 Djibouti
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
8 Comments
Congratulation our Team
Ndabona ntacyo nanenga gusa ndibaza kuki bihinduka vuba?
Abo basore bacu nibakomerezaho nibasongembere felicitation.
ni bakomerezaho no gushakisha ticket mu kisi twongere tuvaneho indi myanya ntagushidikanya nukubera ubufatanye hagati yababishinzwe bravo
congreturation our team
nubwobwose ari abazayirwa dukinisha tubitirira abanyarwanda,ntacyo nibakomerezaho.
ayo macash mwagiye muyaha abana babanyarwanda,ahokuyaha abanyamahanga badafitiye igihugu akamaro..,////
sasa dukunda uru rubuga ariko narwo rujye ruhindura rushyireho udushya tugaragara murwanda.
nk’iyi foto y’amavubi imazeho amezi anangahe? turayikunda ariko hari byinshi dukunda binyura amaso.
Murakoze
Comments are closed.