Digiqole ad

Balotelli kuri Noheli yasengereye abanywi inzoga za 1000 £, ahita ajya mu Misa

Mu ijoro ribamo misa y’igitaramo cya Noheli, amasaha make mbere ya misa, Mario Balotelli yinjiye mu kabari i Manchester maze asengerera abo ahasanze inzoga z’amapound 1 000 (hafi miliyoni y’amanyarwanda)

Balotelli ukunze gukora udushya twinshi
Balotelli ukunze gukora udushya twinshi

Aka kabari akavuyemo, Balotelli yahise ajya hafi aho mu misa y’igitaramo cya Noheli, aho ngo yatuye (gutura) £200 mu gihe cyuwo muhango wo mukiriziya Gatulika.

Abanywi yasanze muri aka kabari ngo batunguwe no kubona akinjiyemo, ni akabari ko ku rwego rwo hasi cyane muri quartier ya Peel Hall, kadakwiye umukinnyi wagaciro ka miliyoni 24£

Umwe mu basengerewe yabwiye The sun ubwo yinjiraga mo ntawiyumvishaga ko ariwe koko, “ buri wese yaratunguwe, yinjiye yiturije, ubona ntanicyo yitayeho by’abandi ba ‘star’, buri wese yashaka kumuvugisha, ukabona ntacyo bimutwaye ndetse akanagurira ubishaka

Aka kabari ntiyakamazemo umwanya munini, kuko yahise yerekeza mu kiriziya cya Mutagatifu Yohani aho hafi, mu misa y’igitaramo cya Noheli. Muri iyi kiriziya nayo iciye bugufi,  ngo niho umutoza we Roberto Mancini nawe yumvise misa nkiyi ya Noheli umwaka ushize.

Ngiyi imwe mu mpamvu uyu mukinnyi yibazwaho byinshi, akora ibitandukanye nibimenyerewe, akora kandi ibyo utamukekera ku myaka 21 gusa. We ati: “Why Always Me?”

Abanywereye kuri aka kabari gaciriritse mu ijoro rya Noheli Balotelli yarabasengereye
Abanywereye kuri aka kabari gaciriritse mu ijoro rya Noheli Balotelli yarabasengereye
Kiriziya ya St John aho Balotelli yumvise misa ya noheli
Kiriziya ya St John aho Balotelli yumvise misa ya noheli

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • rbvbvggvg

  • Uyu mutype ni umuntu wumugabo kabisa.

  • aragura pe. ese yagihe mu missa ya sinze??

  • Ariko abantu burya hari byinshi mwitiranya cg se mutazi!!! @songo, ninde wakubwiyeko unyweye wese asinda!! Ubundi nta mugabo usinda, ahubwo arahembuka!!!

  • afazari uyu mukinnyi.uwamunzanira muri zana irindi mfatiramo kamwe niwe wamara icyaka mba mfite dore ko nahashiriye.mumuyobore ninaha di!!

  • umwaka mushya umuyumugabo pe!!! ntumwana mwiza ubasha gusengera akageza hariya .ariko ikindi ariyoberanya kuva mukabari akajya gusenga .ubwo se IMANA yumvise amasengesho ye.??

Comments are closed.

en_USEnglish