Digiqole ad

Ari Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ninde witwaye neza mu 2011?

Inyuma yo guhangana gukomeye hagati ya Barcelona na Real Madrid, hari no guhangana kutoroshye hagati ya Lionel Messi na Christiano Ronaldo.

Messi na Ronaldo, ibihangange bya ruhago ya none
Messi na Ronaldo, ibihangange bya ruhago ya none

Nubwo benshi bashobora kwemeza ko Lionel Messi yaba yararushije bigaragara Christiano Ronaldo kwitwara neza, cyane ko ikipe ye (Barcelona) yanageze kuri byinshi uyu mwaka, ikinyamakuru Goal.com cyerekanye ko urebye ku mukinnyi ku giti cye usanga Ronaldo yararushije Messi ibikorwa mu kibuga uyu mwaka.

Messi nawe amurusha ibikombe yatwaye dore ko amaze gutwara bitanu mu gihe Ronaldo amaze gutwara kimwe gusa.

Ibi bivuzwe mbere y’uko Isi yose itegereje umukinnyi uzahembwa na FIFA nk’umukinnyi wa 2011, benshi baha amahirwe umunya Argentine Lionel Messi nubwo ngo hashobora no kubaho gutungurana.

CRISTIANO RONALDO  muri  Real Madrid no mu ikipe y’igihugu 2011

amarushanwa Umubare w’imikino Ibitego Amapasi ya nyuma yatanze Amakarita yabonye ibikombe
La Liga 34 43 12 2 0
Copa del Rey 7 5 0 4 1
Champions league 10 5 4 1 0
Ikipe y’igihugu 9 7 1 1 0
Byose hamwe 60 60 17 8 1

Bigaragara ko Ronaldo yatsinze ibitego 60 mu mikino 60, atanga amapase (pass) avamo igitego 17,anatwara igikombe kimwe cya copa De le rey,

Ronaldo ariko ashinjwa kutigaragaza ahakenewe, cyane cyane mu mukino wabakeba FC Barcelona Barca ya Messi kandi ejo bundi yamutsindanye na Madrid ye 3-1, Ronaldo wagirango ntahari.

LIONEL MESSI muri Barcelona n’ikipe y’igihugu muri 2011

 
amarushanwa Umubare w’imikino ibitego Amapasi ya nyuma yatanze Amakarita yabonye Ibikombe
La Liga 36 31 16 2 1
Ibindi bikombe 10 12 4 4 3
Champions league 11 12 5 1 1
Ikipe y’igihugu 13 4 3 1 0
Byose hamwe 70 59 28 8

5

Mu gihe Messi yakinnye imikino yose hamwe 70 (imikino 10 irenga kuyo Ronaldo yakinnye) yatsinze ibitego bikeho 1 kubya Ronaldo, ariko atanga amapasi yavuyemo ibitego 28 akaba arushaho ronaldo 11 ndetse anongeraho gushyira mu kabati ibikombe 5.

Messi ariko agawa ko ntakigaragara ubuhanga bwe bugeza kuri Albiceleste, ikipe y’igihugu ya Argentine, mu mikini 13 yayikiniye uyu mwaka, yabatsindiye ibitego 4 gusa.

Ari wowe utanga Ballon d’Or wayiha nde?

Corneille Killy NTIHABOSE
UM– USEKE.COM 

28 Comments

  • Fernando Torres niwe nayiha yitwaye neza

  • Cyangwa se Berbatov

  • ka MESSI NI AGAKENYA KARIKANA KARARENZEYESSSSSSSSSSS

    • kabisa umuntu utemera xavi sinzi uko ubibona

  • mwatubwira cyangwa mukaturangira ukuntu umuntu ushaka kuba umwarubitire aho yanyura abyiga kuko twumva tubikunze cyane murakoze!!

  • Christiano atayitwaye narecrama tu, uriya mutype arabizi bihagije naho Mesi bazamwambure Xavi cyangwa Iniesta murebe ngo biramucanga. So tubitege amaso.

  • njye ndi uwo kuyitanga njye nayiha BALLOTELI kuko nawe yagaragaje ubuhanga niba ari hose ku isi nayiha uwitwa SHIKABALA ukinira ZAMALEK yo muri Egypt
    murakoze

  • tugarutse inyuma nge nayiha messi.yatwaye ch league,igiko cya champion ya espange.tugarutse kumikino izihuza dore ko ariho cyane cyane ubuhanga bugaragarira kubera ishyaka riba ririmo usanga messi agaragara cyane kurusha cristianho haba mugutsinda na passe batanga,nagiha messi

  • jye nayibagabanya!!!!!!!!!!!!!!

  • Nti mugasetse imihari Torres ajemo ate? Atakiwukoza, byarayoberanye ahubwo uko byamugendekeye. Naho Miss ntawe bari bakwiye kurwandira uyu mwanya wa mbere, ari mu kwinjira itaha izamu, mu gutanga umupira yanyuma ikunze kuvamo ibitego, mu gucenga no mu gutsinda, byose arabyujuje. Ushidikanya asubize inyuma imipira yahuje amakipe yabo, kuko niho ubonera ko Miss asumbya Lonald koko. Kuko christiano ntagaragara.

  • Sha nuwanga urukwavu ntabura kuvuga ko ruzi kwiruka. Messi nayitware nubwo Ronaldo mukunda nkamukundana Real ndetse na portugal.

  • nge nayiha xavi kuko mimikino yose yitwaye neza, ndetse nibikombe byose amajije kubitwara: ikisi, icyiburayi, champ league, championat, icyumwami…
    uyu ni umuhanga pee, nimushaka mubyemere

  • Ballon d’or ni iya MESSIA, Ronaldo simwanze atiko tujye twemera uriya mwana aramurusha.

  • Ikwiyeb Savi.

  • Ronaldo niwe nayiha ,kuko arakora cyane, agize abamuterekeramo agasunikiramo nka messi yageza aha el phenomeno nazario da lima.

  • the first one is christiano ronald
    nkuko byagaragaye reka tubitege amaso ibyu mupira wa zahabu

  • nijyane Messi kuko nyuma yo kuba umuhanga anakina jeux collectif (ntago yiharira umupira areka nabandi bagatsinda)

  • jye ndabona arijye witwaye neza, nibayimpe ndayikwiye kabisa.

  • urebye Messi arayikwiye kurenza Ronaldo:
    yatwaye ibikombe byinshi, acenga yinjira izamu, akoresha aba defenseurs amakosa menshi, yigaragaza mu mukino uwo arowo wose, afite discpline, ashotera kure, agira ubufatanye n’abandi mu kibuga, nta nervosité,…
    Naho Christiano ariyemerz, ariye nervant(signe de faiblesse), ari harirakdi mu mikino yangombwa ntagaragara. Gusa arihuta ashotesha amaguru yombi kdi akamenya gucenga, kwiruka, no gushotera kure…
    muri make Messi namuha 90/100, naho Ronaldo 80/100.

  • Mwemere akaruta akandi karakamize mess ni dange

  • ni iya mesii peeeeeeeeeeeeeeeee!

  • ebane nyje nayiha ronaldo arakoracyane naho messi uwamukuraho zavi na iniesta ntiyasubira kubona goal niheruka yari ya snieda kabisaaaaaaaaa

  • MESS ARAMURYA KU BIKOMBE RWOSE NIWE NATORA.MURAKOZE!

  • Messi ni we ugikwiye kuko ari we ureka n’abandi bagatsinda kandi nawe ntasigare inyuma mukureba mi izamu.Messi niwe uyikwiye.

  • messi niwe uyikwiye.

  • Bakunzi b’umuseke.com, munyemerere ngewe mbagezeho uko mbibona, bariya bakinnyi bose ni abahanga kuburyo bugaragarira buri wese, ariko ngiye gutanga kiriya gihembo nagiha chris Ronaldo kubera impamvu zikurikira:

    -Nubwo imikino ibahuza na Barca atigaragaza ariko biba byatewe n’uko ikipe ye yose iba yarushijwe bigaragara na Barca.bigatuma messi na bagenzibe aribo bagaragara
    -Ikipe ya real madrid ayifatiye runini nkuko twabibonye haruguru kubitego bitigeze bitsindwa narimwe mumateka ya la liga icyo cyonyine cyira mu qualifier
    – kuba afatiye runini kandi yitanga mu ikipe ye y’igihugu
    -ashobora gukina mu ikipe yose agakinana n’abakinnyi ahasanze(adaptation) twibukeko akiva i manchester abantu bavugaga ko umupira we urangiye ariko reba adaptation yagize
    -Nemezako agiye muri Barca akajya abona pass nk’iza Xavi Iniesta yaba igihangange yajya atsinda set.

    Ngayo nguko ariko nizereko buriwese ibyo atekereza ariko abyumva hatagira uwo dupfa imitekerereze yanye. tanga ingingo zifatika iyo niyo mifanire.

  • Thank you for your site! I really appreciate what you’re posting here.

  • jewe nayihiha cristiano kuko yatsinze ama goal 60 mu mikino 60 na yo messi ngayimwima kubera yananiwe 11

Comments are closed.

en_USEnglish