Digiqole ad

Desiré Mbonabucya arazana abasore b’abanyarwanda bakina i Burayi

Desiré Mbonabucya, wahoze ari captain w’ikipe y’igihugu Amavubi, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu agera i Kigali, aho aba ayoboye abasore b’abanyarwanda bakinira mu bihugu by’I burayi mu mikino ya gicuti mu Rwanda.

Desiré Mbonabucya
Desiré Mbonabucya

Aba bakinnyi 12 na Desiré ngo baragera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu cyangwa kuwa kane w’iki cyumweru nkuko umwe mu bamuri hafi yabidutangarije.

Abakinnyi bazazana na Mbonabucya, biteganyijwe ko bazakina imikino ya gicuti n’Ikipe y’igihugu Amavubi iherutse muri CECAFA, ubu ikaba iri kwitegura imikino ny’Africa, ndetse bagakina na APR FC, kugeza ubu amatariki y’iyi mikino ya gicuti akaba ataramenyekana.

Umubare w’abakinnyi Mbonabucya ari buzane mu Rwanda biravugwa ko ari 12, ikinyamakuru intsinzi.com cyo kikaba cyatangaje ko ari abakinnyi 15, urutonde rwabo rukaba ari uru;

 

1. Henri Munyaneza    akinira  Fc White Star      Belgium

2. Christian Ndolimana (Fc White Star)

3. Eric Ndagano                      (Fc Lierse)

4. Jean M. Rusingizandekwe  (Fc Maline)

5. Victor   B.                       (Fc Maline)

6. Cedrik Ciza                       (Fc Vise)

7. Junior Ndagano          (Fc Tournaout)

8. Thierry Nenda Kamana   (Fc Courtrai)

9. Diallo Yacouba Kagabo    (Fc Courtrai)

10. Jessy Reindorf            (Fc Bologne    Italie)

11. Michael Rusabana     (Fc Walhain  Belgique)

12. Kabanda Bon Fils    (As Nancy-Lorraine France)

13. Didier Ndagano               (Fc Tournaout)

14. Steven Bedefroid              (Fc Charleroi)

15. Richard Bahalira   V.V.       (Baronie Holland)

Aba bakinnyi dukesha instinzi.com, Desiré akaba aje kubereka ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda, ngo barebe niba batahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • That is very good, amavubi arazutse mba ndoga Kayonde! kare kose se hari harabuze iki?

    Umunsi bazahura na APR FC nzajya kubarebe tu!

    Amahoro kuri mwese

  • This guy is a patriot! Big up. Ngaho da, ngo mwabuze abakinnyi, Désiré arabazanye. Ferwafa niba koko bakunda ko amavubi atera imbere, ngaya amahirwe.

  • Uyu mugabo akwiye gushimirwa kuko abenshi twitwa ko dukunda igihugu ariko ntacyo tukimariye!ngaho rero tumurebere ho!!Bravo!!!!.

  • DESIRE uri umuntu w’umugabo iyi idear ifite akamaro cyane kubanyarwanda ndetse izanafasha umutoza w’amavubi muguhamagara abakinnyi b’inararibonye.

  • big up man ! ukwiye kuba commissioner!!!

  • ahubwo muminsi irimbere bazatugarurire cote d’ivoir yaduntsinze tuyibyu kireho hamwena bakinnyi bacu bakaniye
    Imana ihe Mbonabucya umugisha

  • Desire ni umuntu w,umugabo pe ,yerekanye ko ukunda urwamubyaye.abantu nk,aba nibo dukeneye tukiyubakira igihugu,kandi bibere n,abandi urugero rwo kureba icyo wakora kizamura igihugu. tks

Comments are closed.

en_USEnglish