Digiqole ad

Rayon Sport yishyuye Kiyovu ku munota wa 93

Kuri uyu wa gatatu kuri Sitade Amahoro habereye umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, ukaba wahuzaga amakipe y’ibigugu mu Rwanda na Rayon Sport n’iya Kiyyovu FC urangira ziguye miswi 1-1.

Djabir Mutarambirwa (iburyo) na Hussein Sibomana bishimira igitego
Djabir Mutarambirwa (iburyo) na Hussein Sibomana bishimira igitego/ Photo TNT

Ni umukino uhora witezwe ikiwuvamo n’abafana b’amakipe yombi kubera ubukeba bw’aya makipe makuru mu Rwanda bumaze imyaka myinshi.

Tugarutse ku mukino nyirizina watangiye ku i saa 18h15 z’umugoroba, ikipe ya Rayon ku rupapuro ikaba yasaga n’ifite amahirwe kurusha Kiyovu, bikaba byagaragazwaga n’umubare w’abafana ba Rayon bari babukereye.

Ikipe ya Rayon Sport yibeshyaga ko ikomeye kurusha Kiyovu (Over confidence), yatangiye igaragaza ko ishoboye mu gice cya mbere nyamara uburyo bwo gutsinda Hamiss Cedric na Bokota Labama babonye babupfusha ubusa, abafana bati : « Kiyovu ifite ‘umuganga’ » ukuramo ibitego.

Ikipe ya Kiyovu yari imaze kubona intege nke za Rayon Sport mu kubona izamu, yakomeje kwihagararaho igice cyambere kirangira aro 0-0.

Bidatinze mu gice cya Kabiri cy’umukino Kiyovu yabonye igitego cya Djabil Mutarambirwa, ku makosa y’abakinnyi bugarira izamu batabashije gukiza umupira wari uvuye ku ruhande, ugasubizwamo na Shyaka Jean bawugarura Gjabil agasubizamo neza.

Ikipe ya Rayon yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura biba iby’ubusa. Ku munota w’inyengera wa 93 muri 5 yari yongeweho, Nizigiyimana Karim (Makenzi) yateye Coup franc ashaka abakinnyi b’imbere, haba akavuyo imbere y’izamu rya Kiyovu,  Said Abed Makasi umupira umugeraho atera mu rushundura, Stade yari imaze umwanya icecetse uretse ahitwa muri 15 (mubayovu) irahaguruka.

Umupira urangira nta gihindutse.

Umutoza Ntagwabira Jean Marie ageze ahakomeye muri Rayon ?

Igisubizo ni yego.

Mu makipe akomeye agira abafana benshi nk’aba Rayon Sport usanga baba biteguye gutsinda imikino ikomeye. Mu bihe nk’ibi rero abafana ba Rayon nk’uko amajwi yumvikanye mu ndirimbo baririmbaga ku kibuga bati : « Turarambiwe… », Buri wese yibazag aicyo barambiwe.

Ikipe ya Rayon kuba itatsinze umukino wa Kiyovu wanone ndetse n’uwumwaka ushiz. Ikaba kandi itaratsinze mukeba wundi APR FC,  yaba ariyo ntandaro kuri bamwe mu bafana bari aho yo kuririmba ko barambiwe.

Umutoza Jean Marie Ntagwabira urebye ibyo bigugu akaba aba Rayon bari bamutegerejeho kubihangamura.

Nyuma y’uyu mukino, Ntagwabira yavuze ko ababaye cyane kuba adatsinze Kiyovu, ariko impamvu ari imyitozo micye ku ikipe ye, bitewe n’abakinnyi babanzamo bamwe bahageze habura igihe giton go uyu mukino ube.

Yemeje ko ariko noneho ubu bagiye kwisubiraho kuko ibyaburaga nk’agashahara k’abakinnyi ubu byongeye gukemuka.

Naho Kayiranga Baptista we ati : « Ikibaye cyose nshima Imana, narinzi ko uyu mukino ndi buwutsinde, ariko mu kibuga habaho kunganya, gutsinda no gutsindwa, kimwe rero nicyo cyatubayeho »

Indimikino uko yagenze:

Nyanza FC 1-2 Mukura VS
Espoir FC 1-1 Marines FC
Police FC 3-0 AS Kigali
Etincelles FC 1-2 La Jeunesse

Kuri uyu wa Kane:
Amagaju FC 1-1 APR FC

Uko amakipe akurikiranye byagateganyo

NO

TEAM

P

W

D

L

F

A

GD

PTs

01 MUKURA VS

9

6

2

1

12

6

6

20

02 POLICE FC

8

5

3

0

14

1

13

18

03 RAYON SPORTS

8

4

3

1

12

7

5

15

04 ETINCELLES FC

8

4

3

1

10

5

5

15

05 APR FC

8

4

3

1

13

7

6

15

06 KIYOVU SPORTS

8

4

2

2

12

11

1

14

07 AMAGAJU FC

9

3

1

4

9

10

-1

11

08 LA JEUNESSE

8

3

2

4

6

12

-6

10

09 MARINES FC

8

2

1

5

6

11

-5

7

10 AS KIGALI

8

1

2

5

3

11

-8

5

11 ESPOIR FC

9

0

4

5

6

12

-6

4

12 NYANZA FC

8

0

3

5

4

4

0

3

13 ISONGA FC

3

0

1

2

1

3

-2

1

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Igihe cyose Rayon Sport izaba ifite ikibazo cyo kudahemba abakinyi bayo kugihe ntizashobora kwitwara neza n’ubwo yaba ifite umutoza wambere kw’isi. Ikindi kandi abafana ba rayon sport ntibakijujute kandi ntacyo bamariye ikipe yabo mukuyiter’inkunga.

  • Ruzibiza yego rata, uko bangana niyo bayiha 10 buri muntu abakinnyi bose bahemberwa igihe, ariko kuvuga gusa ni ibibazo

  • URAVUGA ABAFANA SE UGENDEYE KUKI?NTA GIHE NA KIMWE RAYON YEREKANYE KO IFITE GAHUNDA NGO ABAFANA BAYITERERANE AHUBWO AMATIKU AHORA HAGATI YA ALBERT N’IMENA NTACYO AZAGEZA KURI RAYON.

Comments are closed.

en_USEnglish