APR FC yegukanye IGIKOMBE itavunwe n’umunsi wa nyuma
Ikipe ya AS Muhanga ntiyigeze igera ku kibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo, ibi byatumye iterwa mpga y’ibitego 3 – 0 maze APR FC yegukana igikombe cya shampionat bitayigoye, mu gihe mukeba Rayon Sports yo yari imaze kibasha gutsinda Musanze FC 2 – 1 ku kibuga cyo ku Mumena nta mufana n’umwe uhari.
Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo itegereze uko APR FC na Muhanga bigenda, yabikoze, mu gice cya kabiri nibwo ibitego bibiri byatsinzwe na Leon Uwambajimana na Kagere Medie bya Rayon byinjiye.
Muri iki gice ariko ni nabwo Wayi Yeka rutahizamu wa Musanze FC yabonye igitego cy’ikipe ye n’ubwo kandi uyu mukinnyi yari yahushije Penaliti mu gice cya mbere.
Kuri uyu mukino abafana ba Rayon batari bacye bari hanze ya stade aho baririmbaga bishimira ikipe yabo, Ministre w’umuco na siporo Mitali Protais uyu mukino wa Rayon niwo yaje kureba.
I Nyamirambo kuri stade ya Kigali ho APR FC yategereje ikipe ya AS Muhanga amasaha y’umukino agera itarahagera, kuri iyi stade niho igikombe cyari cyajyanywe.
Nyuma ya 15.30h z’umugoroba harengejweho umunota 15 yateganyijwe kugirango hemezwe mpaga, Muhanga ntiyahahinguka, kubera ko abakinnyi bayo mu minsi ishize bavuze ko batazakina uyu mukino badahawe ibirarane by’amezi ane bafitiwe n’ikipe yabo.
Ibi byatumye mpaga yemezwa, maze barindira ko umukino wa Rayon Sports ku Mumena urangira kugirango ize ihemberwe umwanya wa kabiri APR nayo ihabwe igikombe.
Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba APR FC kwegukana igikombe cya 14 cya shampionat n’ubwo itakinnye uyu mukino wa nyuma na Muhanga.
Imikino yabaye:
APR 3-0 AS Muhanga (*mpaga)
Rayon Sports 2-1 Musanze
Etincelles 1-2 Amagaju
Police 6-0 Marines
Gicumbi 0-0 Esperance
Ibikombe uko byatwawe mu myaka ishize:
1995 APR
1996 APR
1997 Rayon Sports
1998 Rayon Sports
1999 APR
2000 APR
2001 APR
2003 APR
2004 Rayon Sports
2005 APR
2006 APR
2007 APR
2008 ATRACO
2009 APR
2010 APR
2011 APR
2012 APR
2013 Rayon Sports
2014 APR
Photos/Plaisir MUZOGEYE
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Oye oyeeeeeeeeee APR FC byari bikwiye kuko nta mwana usya aravoma rayon sports byaribigezeko ibyacu twayitije ibitarura kandi ntibiteze nokuzongera kubaho no kongera kuyitiza kuko idashoboye gukomera kubyo yatijwe ngo ibikoreshe neza ibone amahirwe yo kubiguma.oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeee apr fc yacu dukunda tukurinyuma , turagushyigikiye uri uwa mbere kandi ukanikurikira.
Ibya GUSA .COM'” Ubutwari, ubuhanga, …..!?
Techinque oyeeeee!!!!!!!! mbifurije kutazarenga umutaru mu cya Afrika nicyo kibakwiye.
Harya mwebwe mwarawurenze??
APRFC oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, asanti sana bahungu bacu, Imana ishimwe cyane kuba iduhaye igikombe cya 14, mubyukuri ndishimye cyane kuba dutwaye igikombe turi kumwe nabana bab’anyarwanda erega turashoboye n’andi ma ekipe nagirire abanyarwanda icyizere maze baconge ruhago, ubwo sasa n’ubutaha mutwitege nikindi kizaba icyacu, kandi ndashimira coach Mashami nawe anyeretse ko abanyarwanda bashoboye, Imana ibarinde.
Muhanga kweli! Nabonye babazaniye coaster banga kuyijyamo! Rwose bariya bakinnyi ntibakoze neza. Amafaranga babatangagaho Akarere kazayashyire mu kugeza amazi ahantu hanyuranye, gusana amavomero, ikipe AS Muhanga bayisese tuzajye twifanira Rayon, APR,…, ikibuga cyacu tuzajye tugikodesha amakipe yandi. Niba batari baburaye bagombaga gukina bakishyuza nyuma. None se buriya Akarere kabareze kubera igihombo bagateje n’igikombe kababihije banga kujya gukina bakwishyura ibingana iki? Akarere kabisuzume neza naho katabafatiye ibihano rwose byaba ari ukurenganya abanyamuhanga.
Ali, arabyujujeze nyine, agize igitambo Muhanga!!! Ese buriya bakinnye imikino yose, none babuze umushahara ku mukino wa nyuma!!!
Reka sha muve kuri gahunda. None se APR yari yizeye 100% ko yatsinda Muhanga. Kariya ni agakino twese tubona kuko bashobora no kubategera izamu ntibashyiremo. Igikombe cyatanzwe mbere ejo kwari ukucyakira. Cyakora, musubire muri gahunda y’umupira w’amaguru, naho ubundi ubu ni ukwisebya mugasebya n’igihugu ngo mu Rwanda hari competition. Non, ni mafia muri football mureke kubica iruhande pe. Mureke tujye twirebera football ya television zo hanze, hano tuzakine ibindi hari ibyo dufitemo ubumenyi kandi buhagije ureke football.Rata Rayon humura ni wowe championne mu by’ukuri, kandi warabigaragaje. Abafana bateranye tubashakire umwanya muzakine mu busabane n’abafana, maze tubashyikirize igikombe.
Ariko Cheque turabona ari Five Million ariko murimo kutubwira ko ari ibihumbi magana atanu (500,000frw) anyway congz APR FC for the determination
Genda Rayon Sport uri ikipe, ibyo ubona uba wabikoreye apana ababona ibyubuntu gusa. Turabizi neza ko Rayon umwanya wa mbere ariyo yari iwukwiye. Mbega umupira wo mu Rwanda!!
ibyo nibyifuzo byawe nimukabe injiji ngo mukabye ese iyo ari nkamusanze igitwaye mwarikuvugiki niza njiji nzabafana mwatumye ikipe yanyu ihanwa mutantazwi
kurya akatakuvunnye nikokwiba rayon turiho tuzahoraturiho
Hahaha!!!!!!! nubundi TURBO yabibonye kare ko igikombe gikwiye RAYON niko guha coppy APR ,ariko nibizagume gutya kuko birangiza footbal aho ikipe yajya iba iya mbere idakinnye.Cgts Rayon……….
which determination? ONLY STEALING AND EGOIST
Igikombe cyari icya Rayon rwose ni uko bayigenzeho,naho kutitabira imikino kwa muhanga ni imitwe!
Comments are closed.